Amaze imyaka 12 atarya atanywa asaba ko abasirikare bahanwa

Umugore witwa Irom Sharmila w’imyaka 40 wo mu Buhinde amaze imyaka 12 yiyicisha inzara atagira na kimwe arya cyangwa ngo anywe kubera agahinda aterwa n’uko abasirikare bo mu gace ka Assam Rifles akomokamo batajya bahanwa iyo bakosheje.

Uyu mugore azwi ku izina ry’Umugore w’Icyuma kuko atava ku izima, akomeje guharanira uburenganzira bwa muntu nyuma y’aho mu Ugushyingo 2000, ubwo abasirikare barasaga ku baturage 10 b’inzirakarengane bari bategereje imodoka bagahita bitaba Imana.

Yaje kujyanwa mu bitaro ku ngufu nyuma yo kumara iminsi myinshi atagira na kimwe arya cyangwa ngo anywe.

Musaza w’uyu mugore witwa Singhajit agira ati “ubu dukomeje kureba umuvandimwe wacu. Mperuka kumubona tariki 09/10/2012 yanyibwiriye neza ko adategereje igihembo gitanzwe n’umuryango runaka ahubwo ko agamije gusa ko icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa.”

Irom Sharmila ajyanywe kwa muganga ku ngufu n'abapolisi.
Irom Sharmila ajyanywe kwa muganga ku ngufu n’abapolisi.

Avuga ko kuva icyo gihe uyu mugore yahise yanga kugira ikintu na kimwe akoza mu kanwa aho nta kintu na kimwe ajya arya cyangwa ngo anywe ndetse ntajya yoza mu kanwa.

Ubu Irom Sharmila akomeje kurebwa nabi ndetse yakomeje guhigwa bukware n’ubutabera kuko aregwa gushaka kwiyahura ku bushake.

Kugeza ubu uyu mugore agaburirwa biciye mu mazuru aho kwa muganga bamugaburira amazi arimo intungamubiri kabiri ku munsi; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Mail.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyumugore ndamwemeye kabisa , nonese ko abakora ibyaha badahanwa maze abazungu bakamenya gusa ibibazo bya africa maze iwabo bakicecekera , abaturage babo bazajya babimenyera

rwakigarama yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka