Amaze gutanga miliyoni 66 mu baganga ashaka ko bamuhindura agasa n’igipupe
Uwitwa Katella Dash amaze gutanga amafaranga asaga miliyoni 66 muri ibyo bikorwa byo kwihinduza uko umubiri we uteye (plastic surgery) kandi ngo aracyashaka abaganga bamubaga bakamwongerera igituza akamera nk’igipupe kinini.
Uyu mugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaze kubagwa kenshi harimo ubwo bamubaze bamuhindurira igitsina akaba umugore kandi yaravutse ari umugabo, inshuro zirindwi bamubaze bamwongerera amabere n’izindi nshuro bagiye bamubaga bamuhindurira amatama, iminwa ndetse n’akananwa.
Uyu mugore-gabo w’imyaka 38 amaze gutanga akayabo k’amafaranga bita ama-euros akoreshwa ku mugabane w’Uburayi angana n’ibihumbi 70, akaba ari amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 67 mu baganga banyuranye bagiye bamubaga muri plastic surgery bahindura imiterere y’ibice by’umubiri ashaka ko bamuhindura uko ateye ubu.
Na n’ubu ariko ngo ntarabona ubwiza yifuza kuko ubu noneho yatangaje ko yifuza ko bamubaga bakamwongerera igituza ku buryo asa n’igipupe kinini bujujemo umwuka.

Uyu mugabo wahinduwe umugore yabwiye Barcroft TV ko yifuza kongera kubagwa kugira ngo ikimero cye kirusheho kuba cyiza. Yagize ati “Nkunda umubiri wanjye kuko niwo ungaragaza njyewe. Ndifuza guhinduka nk’igipupe cy’umuntu bahazemo umwuka mwinshi, nkagira ibipimo by’igituza kinini abandi bagore bose batarageraho.”
Uyu mugore-gabo ariko ngo yabuze umuganga ushobora kumuhindura uko abyifuza kuko ngo basanga bishobora kumuviramo gupfa.
Ati “Nta muganga n’umwe ushaka kumbaga. Nabanje kujya hanze y’aho ntuye muri Amerika kugira ngo ndebe ko hari uwabimfashamo ariko bose baravuga ko nta cyizere bampa. Ubu ndumva ngomba gutaha.”
Inshuti ze ngo zigererageza kumwumvisha ko agomba kubireka akaguma uko ameze ubu, ariko we agatsimbarara ko yifuza gusa neza nk’umugore, akagira igituza n’amabere kandi yaravutse ari umugabo.
Abasubiza agira ati “Njye sinitaye ku ngaruka zose bishobora kungiraho. N’iyo byashyira ubuzima byanjye mu byago, njye ndifuza kugira amabere manini.”
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Sha jyendabona arumusazi
uwomugabogore arwaye mumutwe imana nitabare iyisi kuko ndabona abayituye tugiye kugondoza imana yaduhaye ubwiza bwayo none turiho turabwiyambura nzabadeba iherezo
uwomugabo arabaje cyane akeneye gusengerwa niyihangane merci
Imana imubabarire kuko nawe si we.
arwaye mu mutwe!!!
uwo mugabo yishakira kwibera umutegarugori arahagorewe abandi bashimira IMANA kuba arabagabo mumusengere arigorewe pe