Algeria: Yakatiwe gufungwa amezi abiri no gutanga Amadolari 37,000 azira guhobera abantu
Muri Algeria, umugabo yakatiwe n’urukiko, ahanishwa igihano cyo gufungwa amezi abiri muri Gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyiswe imyifatire itaboneye, yo kuba yaragiye ku muhanda akajya ahobera abatambutse bose, avuga ko abifuriza amahoro n’icyizere cy’ahazaza.
Uwo mugabo witwa Mohamed Ramzi, uzwi cyane mu gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa TikTok muri Algeria, ngo yakoze ibyo byo guhobera abantu ku muhanda, abikuye ku wundi mugenzi we ukoresha cyane imbuga nkoranyambaga.
Ramzi yifashe videwo arimo ahobera abantu apfuye gutomboza atabazi, akabegera akabahobera, ibyo rero ngo byakuruye uburakari kuri bamwe muri abo yahoberaga. Nubwo yaje kwandika asaba imbabazi abo byabangamiye, Ramzi yatawe muri yombi, aburanishwa ku bijyanye n’imyitwarire itaboneye.
Ku nshuro ya mbere urukiko rwamugize umwere ko nta cyaha kimuhama, ariko ubushinjacyaha buhita bujuririra icyo cyemezo, maze Inama y’ubucamanza ya Algeria (Algerian Judicial Council), isubiramo urwo rubanza, isanga icyaha kimuhama.
Uretse icyo cyaha cyo kugira imyitwarire itaboneye yo guhobera abahisi n’abagenzi , ubushinjacyaha bwanashinje Ramzi icyaha cyo kugaragaza ibintu bitarimo kwiyubaha, aho mu yindi videwo yerekanye abagore babiri bambaye amajipo magufi harimo umwe ufite tattoo ku mubiri. Urukiko rwamuhanishije gufungwa amezi abiri no gutanga amande y’Amadenari Miliyoni eshanu (ni ukuvuga Amadolari ibihumbi 37).
Ramzi yakoze videwo yo gusaba imbabazi avuga ko yari agamije kubiba amahoro n’urukundo, ariko ntibyumvikanye neza ku bacamanza no kuri rubanda nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru OddityCentral.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|