Akurikiranyweho kwakira amafaranga y’indezo y’umwana umwe atangwa n’abagabo umunani
Umugore yafashwe nyuma y’uko bimenyekanye ko yakira amafaranga y’indezo y’umwana umwe, avuye ku bagabo umunani (8), buri wese muri bo azi ko umwana ari uwe, bikaba byarabereye muri muri Afurika y’Epfo.

Uwo mugore witwa Nancy Mudau w’imyaka 35 y’amavuko, atuye ahitwa Nzhelele, Limpopo, ashinjwa kuba yarakoze ubwo buriganya mu gihe cy’iyaka 12.
Nk’uko byatangajwe na ‘Flying News’ n’ibindi binyamakuru birimo na ‘Kenya-post.com’, ayo mafaranga yose Nancy yakiraga, yayakoresheje mu kwiyubakira inzu nziza igezweho.
Mu gihe cyo gufatwa kwe, ngo basanze ahugiye mu byo kwiyubakira akabari ko gucururizamo inzoga, kuko inzu yo yari yaruzuye.
Uwo mugore yakiraga amafaranga y’abo bagabo bose mu myaka 12, byitwa ko ari ayo gutunga umwana no kumwishyurira ishuri, ariko we ngo yayakoresheje mu byo kwiyubakira inzu n’akabari.
Ohereza igitekerezo
|