Afurika y’Epfo: Uwishe imbeba 60 arahabwa telefoni nshya kuko zugarije umujyi
Nyuma y’uko imbeba nyinshi zigaruriye agace kitwa Alexandra mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ubu abawutuye barasabwa gukora umuganda wo kujya bazica umufururizo, ndetse ngo uwishe imbeba 60 agahita ahabwa telefoni nshya.
Imbeba ngo zimaze kuba nyinshi cyane ku buryo ngo muri uwo mujyi aho werekeje ibirenge hose ugenda ukandagira imbeba iyo zitari kuzamuka mu maguru. Izi mbeba kandi ngo zugarije cyane cyane inzara n’ibirenge, ku buryo mu gitondo abaturage baba bavirirana aho zabarumye basinziriye.
Ubuyobozi bw’umujyi bwaguriye abaturage bose rwagakoco ziri gutangwa ku bwinshi. Ibi birajyana no gushishikariza abaturage kujya bagaragaza imbeba 60 bafashe kugira ngo bahabwe telefoni nshya zitangwa n’ikigo cyitwa 8ta.
Joseph Mothapo wamaze kwegukana telefoni ebyiri yabwiye ikinyamakuru Mail & Guardian ko gukacira imbeba 120 ari ibintu byoroshye cyane.
Ubwo yerekanaga telefoni ebyiri yahawe yagize ati “Ubu ibintu biroroshye cyane, buri muntu wese iwanjye tugiye kumushakira telefoni kuko imbeba zo ari uruhuri aho wareba hose. Upfa gushyira ibiribwa bike muri rwagakoco ugategereza akanya gato.”
Ababikurikirana baravuga ko ngo muri uwi mujyi hari isuku nke cyane, kandi abaturage benshi bakaba bamaze igihe bamena ibyo kurya basigaje aho babonye hose. Ibi ngo nibyo byakuruye imbeba zigera ubwo ziba ikibazo cy’umujyi muzima.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’inyamaswa muri Afurika y’Epfo ariko ngo yatangiye guhangayikishwa no guhohoterwa kw’ibyo binyabuzima, ndetse ivuga ko nibikomeza izakurikirana mu nkiko ikigo 8ta n’abo bafatanyije mu koshya abaturage kwica imbeba.
Umuyobozi w’inana njyanama ya Alexandra, madamu Julie Moloi avuga ko ubuyobozi bw’umujyi bwafashe icyo cyemezo kuko imbeba zajagataga hose, akavuga ko badakumiriye hafi umujyi muzima wazaba uw’imbeba.
Ubu hari umuhanga mu kwica imbeba akoresheje umuti avuga ko utabangamiye ibindi binyabuzima uri mu biganiro n’umujyi wa Alexandra ngo ageze ubutabazi aho basumbirijwe n’imbeba hose.
Mu gihe ibiganiro n’iyi nzobere mu guhiga imbeba bitaragera ku myanzuro, ngo amashuri yo muri ako gace yaguriwe inyoni zitwa owl kuko ngo zirya imbeba cyane.
Madamu Julie Moloi akavuga ko badashobora kugura izo nyoni nyinshi kuko ngo abaturage bazitinya, ndetse bamwe bakanavuga ko zitera umwaku.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
OWL ni icyo mu kinyarwanda bita IGIHUNYIRA, cyangwa igihunyira gito (nkuko byanditse muri bibiliya ku bayemera)