Afurika y’Epfo: Umupasiteri yashyizeho ibiciro by’amasengesho

Muri Afurika y’Epfo hari Umupasiteri uvuga ko asengera abantu bakabona ibitangaza bitandukanye, na vuba aha kuri Noheli hari abo yasezeranyije kubona ibyo bitangaza, gusa bisaba ko umuntu abanza kwishyura amafaranga runaka bitewe n’icyo yifuza, kuko ibiciro bitandukanye hagendewe ku cyo ushaka isengesho yifuza.

Umupasiteri washyizeho ibiciro ku masengesho
Umupasiteri washyizeho ibiciro ku masengesho

Mu bitangaza amasengesho y’uwo Pasiteri ashobora gukora, ngo harimo kuba umuntu yamenya uko ahazaza he hameze, akabirebera muri ye, ariko ni telefoni igezweho (smartphone), kuba amadeni umuntu afite yakurwaho, hari ugutsinda imikino y’amahirwe, kubona Imana n’ibindi.

Ku bantu baba bafite icyifuzo cyo kubona Imana bidasabye ko babanza gupfa, ubu ngo icyo basabwa ni ukwegera uwo Mupasiteri witwa MS Budeli, uvuga ko hari ubufasha yatanga, ariko bigasaba ko umuntu abanza kwishyura umubare runaka w’amafaranga.

Ku cyapa cyamamaza ibitangaza uwo mupasiteri avuga ko akora, cyanakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino, hagiye hariho igiciro cy’ayo umuntu agomba kwishyura kugira ngo amusengere, bitewe n’icyo ashaka.

Igitangaje cyane, ni uko kwishyura isengesho rituma umuntu atsinda imikino y’amahirwe, bihenze cyane kurusha uko yakwishyura isengesho ryamufasha kubonana n’Imana.

Ushaka isengesho ry’uwo mupasiteri ryamufasha kubona Imana, kimwe no kureba ahazaza h’umuntu kuri ‘smartphone’, yishyura Amarandi (amafaranga ya Afurika y’Epfo) agera ku 20.000 (Amadolari 1.160), ushaka ko amadeni ye akurwaho yishyura Amarandi 5000 (Amadolari 290). Umuntu wifuza gushyingirwa ku munsi ukurikiraho, we yishyura Amarandi 10,000 (Amadolari 580).

Gutsinda imikino y’amahirwe bihenze kurusha kubona Imana. kuko ushaka isengesho ryamufasha gutsinda iyo mikino agomba kwishyura Amarandi 300,000 (Amadolari 17.400 ), ni ukuvuga akubye inshuro 15 ayishyurwa n’ushaka kubona Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

biratangaje ariko abantu nkabo Yesu yabavuzeho.

TABARO Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 7-03-2023  →  Musubize

Umuntu wese wiyita umukozi w’imana,nyamara agamije gusaba amafaranga,mujye mumenya ko adakorera imana.Yesu n’abigishwa be nta na rimwe basabaga amafaranga.Kandi Yesu yasabye abakristu nyakuli bose kumwigana,nabo bakajya mu nzira bagakorera imana kandi ku buntu.

rwasa yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Mbega akaga wee!! Intama zaragowe pe

Tobi yanditse ku itariki ya: 31-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka