Afite amaherena agera kuri 6925; amenshi ari ku gitsina cye
Umugore witwa Elaine Davidson utuye Edinburgh mu gihugu cya Scotland yaciye agahigo ko kugira amaherena menshi ku mubiri; nk’uko bitangazwa na Guinness World Record.
Igitabo Guinness de Record cyandikwamo abakora udushya ku isi kiratangaza ko cyagiye gikurikiranira Davidson hafi uko imyaka yahise indi igahata.

Mu mwaka wa 2000 yari afite amaherena agera kuri 462; muri yo 192 yari mu maso. Muri 2001 bamusanganye amaherena agera kuri 720. Muri 2005 yari amaze kugeza ku maherena 3950, muri aya 500 apima ibiro bitatu yari ku gitsina cye.
Yakomeje kuyongera kugeza ubwo mu mwaka wa 2008 yari amaze kugeza ku maherena 5920; muri 2009 agera ku maherena 6005 naho muri 2010 yari afite amaherena agera kuri 6725.

Ntiyarekeye aho kuko ejo bundi noneho bamusanganye amaherena agera ku 6925 yose ari ku mubiri we. Uwo mugore ntajya afata ku nzoga cyangwa ikindi kiyobyabwenge kandi afite umugabo we utarigeze ashyira iherena na rimwe ku mubiri we.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Isi igeze kure kandi irimo gushirana no kwifuza kwayo. Amaherena ye ya mubereye nk’ibiyobya bwenge. Umuti n’inama twaugira ni ukwakira Yesu nk’umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe kandi yamumara iryo rari. Kuko bitabaye ibyo yazabura aho ashyira andi maherena.
NONESE UREBYE AYO MASHUSHO IYO HEJURU KOMBANA IDASA NIYO HASI? UBWO NI UMUNTU UMWE?
none se buriya ni muzima mu mutwe? Cg se niya majyini bavuze?
ko igitsina cye cyiriho ibigera kuri 3kg, umugabo we atera akabariro ate? arabanza akayavanaho cg ayigizayo?
Aya maherena ubwayo nayo ni ikiyobyabwenge si ngombwa ko yakongeramo n’ibindi.aho kuba umurimbo yabaye umwanda!!!!