Acuranga ijerekani muri korali bigashimisha benshi

Ntabwo bikunze kugaragara ko muri korari z’iki gihe haboneka ibicurangisho bya gakondo birimo ibyitwa ipendo n’igondera, ariko muri korali yitwa Impanda y’Itorero Umuriro wa Pantekote mu Rwanda barabikoresha.

Mukampfizi avuga ko ashimishwa n'igicurangisho cye
Mukampfizi avuga ko ashimishwa n’igicurangisho cye

Uwitwa Mukampfizi Florence usengera muri iryo torero avuga ko yakiriye agakiza akiri muri ADEPR mu mwaka wa 1995, nyuma yaho mu 1997 aza kujya muri korari atari umuririmbyi gusa, ahubwo anacuranga icyo bita igondera (ijerekani).

Abaho baramumenyereye ko yinjira mu rusengero afite ijerekani kuko baba bazi ko ari igikoresho cyunganira gitari, ingoma, piano n’ibyitwa amapendo (amadebe bashyiramo utuntu tujegera) bacugusa.

Igondera yo iba ari ijerekani (cyangwa ingoma cyangwa igicuma kinini n’ibindi), itoboye mu mpande aho binjizamo ukoboko bagafata ku museke umeze nk’umuheha cyangwa agakoni gato kanyerera bafatishijemo imbere.

Mukampfizi ashyira amazi muri iyo jerekani akajya akoramo akanyereza kuri uwo museke, bigatanga ijwi rimeze nko guhinda.

Avuga ko igihe yatangiriye gucuranga ijerekani yahise atangira no guhimba indirimbo, ubu akaba afite izirenga 10 mu mutwe we n’ubwo ntaho yazanditse.

Mukampfizi agira ati "N’ubwo bacecetse bahoraga bambwira ko ibyuma bigezweho bihari, ibyo abazungu bakoze, ariko jyewe nkababwira ko icyuma ari icyanjye n’iyo gipfuye ndacyikorera."

Mukampfizi Florence acuranga ijerekani muri korali
Mukampfizi Florence acuranga ijerekani muri korali

Nta bintu byinshi bisabwa mu gukora igondera usibye kugura ijerekeni, akayitobora akajombamo n’umuseke wo gukubaho intoki yabanje kubobeza n’amazi.

Mukampfizi avuga ko adashobora gucuruza indirimbo mu gihe aririmbira Imana n’abantu, kuko ngo ari ivugabutumwa azahemberwa ageze mu Ijuru, nta bihembo yifuza byo mu Isi.

Avuga ko mu gucuranga igondera afashwa n’Ijambo ry’Imana ngo rigira riti "Uzi gukora neza ntayikore bimubera icyaha."

Umuyobozi wungirije wa Korali Impanda, Iyakaremye Jean avuga ko igondera ryunganira ibindi bicurangisho, bigatuma indirimbo zabo zirushaho gushimisha abantu no gutuma bafashwa.

Iyakaremye ati "Ni igicurangisho cya gakondo, iyo gikoreshwa birushaho kutwongerera izindi mbaraga mu guhimbaza Imana, iyo igondera itarimo mu bicurangisho haba hari ikibura."

Yongeraho ko iyo igondera yegerejwe micro guhinda kwayo kukumvikanira mu mizindaro, ngo bitanga amajwi adasanzwe mu gihe korari irimo iririmba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oooh! Mbega igikoresho gitangaje!

Martin yanditse ku itariki ya: 25-01-2023  →  Musubize

Nsengera kumudugudu wa kibagabaga Arko nukuri iyo arimo gucuranga uwo muziki Uba wumva uryoheye amatwi ahubwo uwiteka akomeze amwongerere imbaraga zumwuka kugirango amushoboze gukora uwo murimo mwiza

Ishimwe Thierry yanditse ku itariki ya: 24-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka