Abapilote basinziriye bari mu kirere indege irenga ikibuga

Abapilote babiri b’indenge ya Ethiopian Airlines basinziriye indege iri muri metero 11,000 mu kirere, bituma barenga intera y’umuhanda bagombaga kugwaho, ariko aho bakangukiye babasha kumanura indege nta mpanuka ibaye.

Ikinyamakuru Aviation Herald cyanditse ko abakozi b’ikibuga cy’indege cya Addis Ababa, aho iyo ndege yagombaga kugwa, bamaze kubona ko yatannye bagerageje kubavugisha, hashize akanya barakanguka babasha kumanura indege imaze kugera ku muhanda wa kabiri.

Ikinyamakuru cya Leta cyitwa Fana cyanditse ko abakozi bose bari muri iyo ndege bahagaritswe by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza. Ni indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 ifite imyanya 154, ubusanzwe ikoresha amasaha atagera kuri abiri mu ngendo zijya mu bihugu bya hafi.

Nyuma y’uko iyi nkuru igiye ahagaragara, abantu banditse ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavugira abapilote ko nta mwanya uhagije wo kuruhuka babona, abandi bavuga ko biteye kwiheba kumva umupilote asinzira mu kazi.

Ubutumwa bwanditswe ku rubuga rwa Aviation Herald buragira buti: “Sinshobora gushyira ikosa ku bakozi ba Ethiopian Airlines by’umwihariko hano, ibi ni ibintu bishobora kuba aho ari ho hose kandi bishobora kuba byaranabaye ahandi…ikosa ni irya ba nyiri sosiyete n’amabwiriza agenga abakozi.”

Ubundi butumwa bwanditswe kuri Twitter buragira buti: “Igisubizo mbona ni kimwe gusa, nibafunge imiryango ubundi bashyireho akadomo”.

Hari n’abandi babigize urwenya barandika bati: “Gusinzira ku kazi, ubundi ukisanga mu bicu!”

Alex Macheras, umusesenguzi w’ibirebana n’indege, we yanditse kuri Twitter avuga ko ikibazo gihangayikishije bidasubirwaho.

Yagize ati: "Ikibazo cy’umunaniro w’abapilote gisanzweho kandi kirakomeza guteza impagarara ku mutekano w’ingendo zo mu kirere ku rwego mpuzamahanga”.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Ethiopian Airlines yasohoye, yemeje ko abakozi bari muri urwo rugendo bose babaye bahagaritswe by’agateganyo, kugira ngo bakorweho iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka