Abanyeshuli barasomanye umwarimukazi yitabaza polisi

Ikinyamakuru The Daily News cyanditse ko kuri uyu wa gatatu mu ishuli ryitwa Orange River riri mu mujyi wa Fort Myers, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,umunyeshuri yasomye undi maze umwarimukazi agahamagaza polisi ariko polisi isanga nta cyaha kiri mubyo bakoraga.

Abanyeshuri babiri babakobwa bafite imyaka 12 bagiye impaka k’uwaba akundwa cyane n’umuhungu bigana nawe banganya imyaka. Umwe muri aba bakobwa yasomye wa muhungu ku munwa (ibyo bita centre) kugirango yereke mugenzi we ko ariwe ukunzwe.

Ntibyamuguye amahoro kuko umwarimukazi ubashinzwe yamuguye gitumo ahita ahamagara polisi ngo itabare kuko yabonaga ari icyaha gishingiye ku gitsina. Muri iyo Leta ntibyemewe gukora ibijyanye n’ibitsina k’umugaragaro.

Nyamara polisi ihageze yabuze icyo yafata nk’icyaha birangirira aho kuko polisi yavuze ko icyo atari icyaha gikurikiranwa n’amategeko, kandi isaba ibigo by’amashuli kutazajya bayihamagarira ubusa.

Ernest Karinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka