Abana ijana n’imisago, abuzukuru barenga ijana…Muzehe Ernesto ati “si urugo ni system’

Muri iki gihe gutangira umuryango bitera impungenge, kandi kumva ko hari undi muntu mushya wiyongereye mu muryango, biba bivuze ikintu gikomeye mu micungire y’umutungo.

Kuri Muzehe Ernesto Muinuchi Kapinga, we si uko bimeze, kuko kugira umuryango wagutse ni ubutunzi bukomeye.

Umunya-Tanzania Ernesto Muinuchi Kapinga, afite umuryango udasanzwe kuko ubu amaze kubyara abana 104 ku bagore 16. Uyu musaza kandi amaze kugira abuzukuru 104.

Kureba aho uwo mugabo atuye n’abagore be 16, ngo biba bisa no kubona urusisiro rwihariwe n’umuryango umwe, kubera inzu nyinshi ziri hamwe, bitewe n’uko buri mugore we muri abo 16, yamwubakiye inzu ye.

Hari kandi n’abakozi bo mu rugo benshi birirwa mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha abo buzukuru.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko uko kwagura umuryango gutyo, ari ibyo Se yamusabye. Yashatse umugore we wa mbere mu 1961, abyara umwana we wa mbere mu 1962, ariko se amubwira ko umugore umwe adahagije, ndetse amwemerera ko yiteguye kumutangira inkwano mu gihe yaramuka yiyemeje gushaka abandi bagore.

Kapinga yavuze ko aganira na Se, yamubwiye ati, “Umuryango wacu ni mutoya cyane, ndashaka kuwagura”.

Kapinga ngo yahise yemera izo nshingano, hunyuma Se amutangira inkwano ku bagore batanu (5) ba mbere yashatse, ariko ntibyahagararira aho, kuko yakomeje gushaka n’abandi.

Kugeza ubu, muri rusange ngo yashatse abagore 20, ariko bamwe muri bo bakabana mu gihe runaka, byagera aho bagahitamo kwigendera, ubu akaba asigaranye abagore 16, barindwi (7), muri bo bakaba ari abavandimwe, ni ukuvuga ko bashatse umugabo umwe ari 7 bavukana.

N’ubwo bigoye kwiyumvisha ukuntu umugore yanzura kujya gusangira umugabo umwe n’undi mugore, ariko kuri abo bavandimwe, ngo umwe yabwiraga mugenzi we ukuntu uwo mugabo ari umugabo mwiza ukunda abagore be akanabubaha, undi na we akifuza kuza kubana na we, bityo bityo kugeza ubwo bageze kuri barindwi kandi ngo nta shyari bagirirana hagati yabo.

Kapinga yagize ati, “ Hano buri wese aba afite ibyo ashinzwe, buri mugore afite inzu ye, akagira igikoni cye, nta kurushanwa kurimo. Buri muntu aba azi umwanya we, iby’ubuhinzi n’ubworozi tubikorera hamwe, turira hamwe, turafatanya mu kazi. Urebye ntabwo ari urugo ni nka ‘System’ kandi birakora rwose”.

Ibyo kurya, uwo muryango ahanini ngo utungwa n’ibyo beza mu mirima yabo n’amatungo biyororera, aho bahinga ibigori cyane cyane, ibishyimbo, imyumbati, n’urutoki. Iyo byeze bimwe babigurisha ku isoko bakaguramo ibindi bintu bakeneye badafite.

Kapinga yakomeje agira ati, “ Abantu batekereza ko ngenzura buri kintu, ariko mu by’ukuri aba bagore ni bo bafasha umuryango gukomeza kuba hamwe, njyewe mba ndi aho nshinzwe kubayobora gusa”.

Iyo hagize ibyo abo bagore batumvikanyeho, ngo babiganiraho bakabikemura, byabananira bakabigeza kuri uwo mugabo wabo, akabyumva, ariko ntagire uruhande abogamiraho, ahubwo akajya inama uko yumva byakemuka, kandi kugeza ubu ngo bigenda neza rwose.

Muzehe Ernesto Muinuchi Kapinga yivugira ko rwose hari ubwo bimugora kwibuka amazina y’abana be bose, n’abuzukuru, kuko ngo yafashe mu mutwe amazina 50 gusa, abandi abibuka ari uko abareba mu maso.

Kapinga avuga ko umuryango we wari kuba ari munini kurusha uwo afite ubu, ariko yagize ibyago apfusha abana 40, bamwe bazize uburwayi abandi bazira impanuka, nubwo abunamira ndetse akabibuka kenshi, ariko ngo aba asabwa kubirenga, agasa n’ubyiyibagiza kuko afite umuryango munini uba umuhanze amaso, ngo awiteho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka