Abahagaritse ubucuruzi bahawe itariki ntarengwa yo guhagarikisha numero iranga usora

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro (RRA), cyasabye abantu bahagaritse ubucuruzi ko bahagarikisha nimero iranga usora (TIN) mbere y’itariki 15 Mutarama 2023.

Abatagikora ubucuruzi baributswa guhagarikisha numero iranga usora
Abatagikora ubucuruzi baributswa guhagarikisha numero iranga usora

Amakuru yashyizwe ahagaragara avuga ko abantu bose ndetse n’ibigo bya Leta n’imiryango idaharanira inyungu, bafite numero iranga usora (TIN) batagikora cyangwa abatarigeze bakora ariko bakaba batarahagarikishije TIN zabo, ko babisaba mbere ya tariki 15 Mutarama 2023 kugira ngo bafashwe kuzihagarika no kuzifunga, ku babyifuza badafite umwenda w’imisoro n’amahoro.

RRA yasabye abifuza gufashwa ko bazagenda bitwaje icyangombwa cy’umurenge cyemeza ko batakoze cyangwa ko bafunze guhera mu gihe runaka, bagasaba kwandukurwa banyuze ku rubuga rwa RRA (e-tax).

Abacuruzi babuhagaritse buzuzuza ifishi isaba kwandukurwa iboneka kuri https: //www.rra.gov.rw/domestic-tax-services/registration ndetse n’inyandiko ya Banki igaragaza uko konti ihagaze ku bayifite.

Ababisabye mu nyandiko bakongera gusaba bakoresheje ikoranabuhanga kuri https: //etax.rra.gov.rw ugashiramo TIN n’umubare w’ibanga (Pass word) ugakurikiza amabwiriza.

Impamvu RRA itangaje iyi gahunda n’uko abantu benshi bahagarika ubucuruzi, ariko ntibandukuze numero iranga usora ndetse ntibanayifungishe igakomeza kubarwa nk’ikora.

Abacuruzi bamwe bishimiye iki gikorwa kuko abantu benshi batari bazi uburyo bikorwamo, ndetse bamwe bakora ubucuruzi buciriritse usanga babuhagarika bakigira mu yindi mirimo batabanje kwandukuza ubucuruzi bwabo.

Innocent Iradukunda avuga ko yigeze gushaka gufungisha TIN ye biranga kubera kutabisobanukirwa, akavuga ko ubwo RRA igiye kubibafasha ari byiza kuko ubu bagiye kugana amashami abegereye bakazifungiza.

Ati “Nagiye no ku muntu ukora ku Irembo biranga hanyuma ndabyihorera, sinari nzi ko umuntu ajya muri RRA bakaba aribo bamufasha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko
Mfite tin yubu curuzi nkaba maze imyaka ibiri ntakora nayihagarikisha gute

Nsengimana Amos yanditse ku itariki ya: 7-05-2023  →  Musubize

Nonese k ubucuruxi bwange bwahagaxe muri covid 19 ariho mperukir gutang ipatante ubwo ninjya kuyihagarikish sibazayibarira?

Savio yanditse ku itariki ya: 23-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka