Abagabo batatu bafashwe bihinduye abagore b’Abarabukazi bashaka kujya i Dubai

Abagabo batatu b’Abanyafurika batawe muri yombi muri Algeria bazira kwiyoberanya, bakigira nk’abagore b’Abarabu kugira ngo babashe kugera i Dubai.

Abirabura batatu batwikiriye kimwe cya kabiri cy’isura yabo bisiga inyongerabwiza (makeup), ndetse bapfuka n’igice cy’umunwa wabo nk’uko n’ubundi abagore b’Abarabu babigenza, ibimeze nko mu gice gito cya komedi “Imishwi y’umweru”,

Uko ari batatu baje gufatwa nyuma y’uko abayobozi batahuye ko abo biyitiriye ataribo ba nyabo, ahubwo ari abagabo.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Kaya 959, kivuga ko abo bagabo batatu biyoberanyije bagamije kugera i Dubai bafite ikizere cyo kuhagirira ubuzima bwiza, gusa ku bw’amahirwe make umugambi wabo uburizwamo bakiri muri Algeria.

Ntibiramenyekana neza igihano bazahabwa, gusa kimwe muri byo ni uko bagomba gusubizwa mu gihugu cyabo.

Amafoto y’abo bagabo akomeje gucicikana muri iki cyumweru mu binyamakuru byo mu Barabu na Afurika, ndetse banashyiraho amagambo atandukanye ajyanye n’ibyo bakoze.

Aho bamwe bavugaga ko mu ifoto ya mbere batapfaga kumenya neza niba koko ari abagabo, abandi bagashima ubuhanga bwabo mu kwisiga makeup.

Bati “Bwa mbere mu ifoto ibanza nari nemeye”. Undi ati “Ndashaka nimero y’uwabasize”.

Bimwe mu byagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga kandi, harimo no kuvuga ubwenegihugu bwabo, aho bamwe bavugaga ko baturuka muri Nigeria abandi bakavuga Mali.

Icyo kinyamakuru kandi kivuga ko abo bagabo banabagereranyije n’umunya Senegal uherutse gufatwa ubwo yari yisize inyongerabwiza, kugira ngo abashe kujya gukorera ikizamini umukunzi we w’umukobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka