Abafatanywe inyama z’imbwa mu Ruhango ngo bashakaga kuzigurisha bakishyura uwo yariye

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rufunze abasore batatu ari bo Ihimbazwe Maurice, Yangeneye Emmanuel na Nshimiyimana Theogene bo mu mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, bazira kubaga imbwa bashaka gucuruza inyama zayo.

Amakuru RIB yahawe n’abaturage avuga ko abo basore baguze imbwa y’uwitwa Gasatsi Alex ku itariki 02 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2020, nyuma ikaza kuruma uwitwa Dusingizimana Paul.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Ruhango, Umfuyisoni Beata yabwiye Kigali Today ko abo basore bahise bigira inama yo kubaga iyo mbwa bakagurisha inyama zayo kugira ngo bavuze uwo yariye.

Umfuyisoni yagize ati "Bafashe icyemezo cyo kuyigurisha kugira ngo bishyure uwo yariye, kuko bari bumvise ko barimo gukurikiranwa gutunga imbwa iryana, umenya ahari baranariyeho simbizi".

Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’Ubungenzacyaha(RIB), Dominique Bahorera avuga ko ntaho amategeko yahanira abo basore kubaga no kurya imbwa".

Bahorera yagize ati "Keretse itungo rishobora kwanduza, ufashe nk’inka uzi ko irwaye ukayiha abantu byaba ari icyaha, ariko ubundi ntaho itegeko rivuga ko kubaga no kurya imbwa ari icyaha".

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha avuga ko abo basore bashobora kudakurikiranwa mu rukiko, ahubwo babaye bafashwe kugira ngo babe barindiwe umutekano.

N’ubwo amategeko y’u Rwanda adahana umuntu wariye imbwa cyangwa indi nyamaswa itari mu biribwa bimenyerewe, umuco w’Abanyarwanda ufata kurya imbwa nk’ikidasanzwe.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko uku kwanga kurya ibibonetse byose bishobora kuba ari yo mpamvu nta ndwara z’ibyorezo zikunze gufata Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umuco nyarwanda kurya ibwa ntabyo tuzi niba badashobora guhanwa ubaze inka idapimwe kahanwa namategeko ibwa yirirwa ihiga irya inyoni nibindi bidasazwe abari kuyiguraho hari ingaruka ko idapimwe mugihe ntaharafungu nkacururizwa inya zibwa hamenyekane icyo nicyaha nkibindi badahanwe murabarekura barajya gusha izindi zogucuruza

emmanul nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

abobantu ntibakanirwe urubakwiye kuko ibyo bakoze ntibyemewe kuko ntibafite umutima wakimuntu uzi gushishoza

Mbabazi Andre yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ibi sibyo na gato iriyambwa bayiguze ngo bagurishe,inyama zayo kuba ndi . bantu iyo bitabaibyo,abantu 3 ntibagura.imbwa 1 keretse niba babana nabwwo,aliko ntibivanaho icyo bashakaga,kuyikoresha kuvuga ko batahanwa nabyo kuli njye sibyo itungo ryose sinzi nimbwa nayo aliko yitwa.ntirigomba kuli bwa ridapimye ikindi bemera ko bali bagiye kukigurisha,kuba ndi bantu batazi ko alimbwa,nukuvuga ko lihumanye ryakwica abantu !yo,bavuga ko bali bagiyebo,kuyirya,aho uwiyishe,ntaririrwa byo byavugika,abantu bakamenya ko ali abaryibimbwa aliko kuligaburira abandi nicyaha.cyo guhanirwa.nuwariye ifumberi arahanwa,sinzi ikiza niba ali mbwa,*

lg yanditse ku itariki ya: 4-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka