Nkuko ku itariki ya 1 ukuboza wari umunsi wo kwirinda SIDA, umunyeshuri wo muri imwe mu makaminuza yo muri Vietnam, Nguyen Minh Tuan, yakoze ikanzu yifashishije udukingirizo 700 mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda SIDA.
Yifashishije urubuga rwa Facebook, umukecuru ufite imyaka 73 witwa Aurelia Matias wo mu gihugu cya Filipine yabonye umugabo we witwa Luis Matias w’imyaka 78 wari umaze ibyumweru hafi bitatu aburiwe irengero.
Ikinyamakuru The Daily News cyanditse ko kuri uyu wa gatatu mu ishuli ryitwa Orange River riri mu mujyi wa Fort Myers, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,umunyeshuri yasomye undi maze umwarimukazi agahamagaza polisi ariko polisi isanga nta cyaha kiri mubyo bakoraga.
Amaduka yo mu gace kitwa Sundsvall muri Suede yahisemo kujya yihanira abafashwe biba muri ayo maduka aho kubajyana kuri polisi.
Mu gihugu cya Libani, ubwo bari bari mu kiganiro mpaka (débat) kuri tereviziyo kivuga ku kibazo cya Siriya, abanyapolitiki babiri bari bagiye kurwanira kuri tereviziyo.
Mu murwa mukuru w’igihugu cya Burukinafaso, Ouagadougou, ngo hadutse ingeso y’ubujura bw’ibitsina byabagabo.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika umunyamategeko uburanira abandi wakoraga umurimo wo gucuruza intanga ze mu minsi ishize aherutse kumenya amakuru y’uko ubu ari umubyeyi w’abana bagera kuri 74 bamukomokaho.
Umugore n’umugabo b’abanyamerika bamaze kuvugurura amaserano yabo yo kurwubaka inshuro ijana zose nyamara bamaranye imyaka 27 gusa babana. Ibyo bikaba byaratumye bahabwa guiness de record nk’abantu basezeranye kenshi ku rwego rw’isi.