Abantu 41 ni bo bamaze kumenyekana banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Barimo 12 bapfuye, 24 barimo kuvurwa n’abandi batanu bakize.
Nubwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), ku wa 27 Nzeri 2024 yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba mbere bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, kandi mu ngamba zo kuyirinda hakaba harimo no gukaraba intoki, ariko hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire yo kwanga (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu batanu bari baranduye Virusi ya Marburg bakize, abakirimo kuvurwa ni 21, kuri uyu wa Kane ntawapfuye azize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko undi muntu umwe yishwe n’icyorezo cya Marburg ku wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, yuzuza umubare w’abantu cumi n’umwe bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icumi bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buratangaza ko kugeza ubu gusura imfungwa n’abagororwa byemewe nkuko byari bisanzwe, kuko nta cyemezo cyo kubihagarika cyari cyafatwa mu kwirinda indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icyenda bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko abantu babiri mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, bishwe n’icyorezo cya Marburg, buzuza umubare w’abantu umunani bamaze gupfa bazize icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho amabwiriza yo kwirinda indwara ya Marburg, arimo kubuza Abaturarwanda gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu rugo, mu rusengero cyangwa mu musigiti.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko imaze kubona abantu bagera hafi kuri 300 bahuye n’abarwayi b’icyorezo cya Marburg kimaze iminsi micye kigaragaye mu Rwanda, ariko ngo bashobora kwiyongera kuko gushakisha bikomeje.
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yasabye abakozi bayo gutangira gukorera mu rugo kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, nyuma y’uko indwara ya Marburg igeze mu Rwanda, ikaba imaze guhitana batandatu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko rigiye gufatanya n’u Rwanda gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda abantu batandatu ari bo bamaze kwicwa n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, abandi 20 bakaba barimo kuvurwa.
Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu mavuriro atandukanye yo mu Rwanda, hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg.