Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yibutse ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwonkunda Renilde wo mu Karere ka Kayonza yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko biteye agahinda kuba nyuma y’imyaka 28 batarabona ababo ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Uwonkunda ashimira cyane Inkotanyi zemeye kwitanga zikarokora abicwaga kuko zasanze barebana n’urupfu.
Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, atangaza ko hari impuguke z’Ababiligi zimaze kwegeranya ubuhamya butegura filime mbarankuru izagaragaza uburyo n’impamvu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zitwaga MINUAR, zatereranye Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO-Kicukiro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Ambasaderi Nyirahabimana Soline, arasaba abatarahigwaga kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside iri, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, avuga ko u Rwanda rutazahwema kuvuga ko Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, ari ikimenyetso cy’ubugwari bw’izari ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zishinjwa gusiga Abatutsi mu maboko (amenyo) y’interahamwe na Ex FAR.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), irasaba amahanga gufatanya n’u Rwanda mu guhana icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko iyo umuyobozi adafite intego yo guharanira ibyiza ku bo ashinzwe, n’akamaro ko kubaho kwabo ntacyo biba bimubwiye no kubica yabica.
Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buvuga ko imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 iri mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo izatwikiirwa kuko yangiritse, hagasigara amazina y’abishwe, imyambaro n’ibindi bimenyetso basize, bikazaba ari byo bivuga amateka yabo.
Abanditse amateka y’ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga ibitabo byabo bifite ubutumwa bigenera abakuze gusa, bakaba basanga hanakwiye kubaho uburyo bwo kandikira abana.
Ubwo bibukaga ku rwego rw’Umurenge tariki 10 Mata 2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yavuze ko tariki 10 Mata 1994 ari itariki ifite igisobanuro gikomeye kuko aribwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi n’ahandi mu bice bitandukanye by’uwo murenge bishwe n’abicanyi bari barangajwe (…)
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, imibiri 315 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari amakomini yavuyemo Akarere ka Gakenke, yashyinguwe mu cyubahiro.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuva ku ya 07 Mata 2022, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira, hamaze kugaragara ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside bitanu, dosiye zikaba zaramaze kugezwa ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuryango ‘Our Past’ wahurije urubyiruko ku rwibutso rwa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, abantu batandukanye baruganiriza ku mateka avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mugoroba wo #Kwibuka, wari ugizwe n’imivugo, amakinamico n’ibiganiro byatanzwe n’impuguke zitandukanye ku mateka ya (…)
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi gushaka ukuri kw’amateka y’u Rwanda no kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abagize umuryango ‘Humura’ ku wa Gatandatu tariki ya 09 Mata 2022, bagiye mu gihugu cya Uganda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakajugunywa mu migezi, imibiri yabo igakurwa ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria, ikaza gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ggolo mu Karere ka Mpigi muri (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri Komini Mutura, Kanama, Karago Giciye, Gaseke, Ramba, Kayove na Kibirira n’ayandi yari akikije ishyamba rya Gishwati, bavuga ko imyaka 28 ishize bashakisha imibiri y’ababo biciwe ku musozi wa Muhungwe ariko babuze amakuru.
Tariki ya 07 Mata 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cap-Vert na Guinea Bissau ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasobanuye uko ubukana bw’amabwiriza ya Juvenal Habyarimana akiri Minisitiri w’Ingabo ari kimwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, avuga ko kuba indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana yaraguye i Kigali mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata, Abatutsi bagatangira kwicwa mu Ruramba tariki 7 Mata 1994, bigaragaza ko Jenoside yari yarateguwe kera.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari amasomo menshi bigiye muri Politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hakabamo abiri y’ingenzi kuri bo, yose akaba yaratumye barushaho kwiyubaka aho guheranwa n’agahinda.
Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, yifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, maze atera igiti mu rwego rwo kubaha icyubahiro.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika na Sudani y’Epfo, zifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu Karere ka Musanze, barahamagarirwa gukomera ku mahitamo y’Ubumwe butajegajega, kwirinda imvugo cyangwa imigirire n’imitekerereze iganisha ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ariyo ntwaro izatuma babasha (…)
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Murambi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo) yagaragaje umwihariko w’uko yakozwe mu gihe gito hicwa benshi, hakaba hari n’abagore bari baribumbiye mu cyo bise Interamwete bagamije gutera akanyabugabo basaza babo ngo badacika intege mu kwica.
Umubyeyi witwa Nyitamu wo mu Karere ka Ruhango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aratangaza ko n’ubwo abana n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, agerageza gukora agamije kwiyubaka kugira ngo abamuhemukiye batamusuzugura.
Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko hari iperereza ririmo gukorwa kuri Gerenade yatewe mu rugo rw’umuturage ruri mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Mata 2022 ahagana saa munani n’iminota 50.
Nk’uko byagenze mu gihugu hose, no mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, ku wa kane tariki 07 Mata 2022, hatangijwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.