Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana yatangaje ko ibikorwa bigamije kubangamira Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi atari byinshi, ariko u Bubiligi buri muri bacye badashaka kwibuka.
Ubushize nasabye Meya w’Umujyi wa Kigali ngo natwe batwibuke ku bijyanye n’ibyapa biyobora abantu ku mihanda n’amakaritsiye dutuyemo, kandi ndabizi ko abayobozi b’umujyi wacu na bo bazi ibitubereye.
Nyamara wabona gutsinda intambara biduhamye. Mureke duhere ku ntambara za vuba aha twarwanye, kandi tukazitsinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose, maze turebe niba koko tuzakomeza tukambarira urugamba, cyangwa se niba hari aho tuzagera tukamanika amaboko(ntibikabe).
Angola yahagaritse inshingano z’ubuhuza hagati y’impande zihuriye mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.
Abanyamateka bavuga imvano cyangwa inkomoko y’u Rwanda, bavuga ko iki gihugu tugikesha Gihanga wahanze u Rwanda.
Amakuru yamenyekanye muri iki gitondo aravuga ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana mu ijoro ryakeye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Ubu ni ubugira gatatu. Ubwa mbere baraje, badutoza ishuri na Gatigisimu no kumenya nyir’ibiremwa, kandi kugera aho, ntacyo byari bitwaye.
Kubera akarere nkomokamo ko mu ntara y’Amajyepfo, mu 1994 nahunze u Rwanda numva amasasu mu misozi yo hakurya y’iwacu gusa.
Ibihumbi by’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu, bategereje kwakira Perezida Paul Kagame mu nzu nini mberabyombi ya BK Arena, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
Perezida Kagame yavuze ko gukorana na Perezida Felix Tshisekedi ari kimwe mu bintu yabonye bikomeye cyane.
Perezida Kagame yemeje ko umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR uherutse gutaha mu Rwanda ari we wishe nyirasenge, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Rosalie Gicanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva kuri Kabila(Père) kugera kuri Félix Tshisekedi wa none bamenye neza kandi basobanukirwa akarengane k’Abanyekongo b’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, ariko ntibagikemura. Perezida Congo ifite ubu we, ngo bigaragara ko afite (…)
Perezida Paul Kagame yagarutse ku mateka y’ibibazo byo mu karere u Rwanda rurimo kuva mu 1994, aho imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo yakomeje kugaragaza ko itishimira ko impunzi zitaha, kuko bazikuramo amaronko.
Imiryango myinshi, cyane cyane iyo mu cyaro yakuze imenyereye kurya inyama umunsi umwe cyangwa ibiri; kuri Noheli no ku Bunani, hakiyongeraho wenda umunsi umwe cyangwa ibiri barya inyama kuko “bagize amahirwe” inka y’umuturanyi ikavunika, bakayirya.
Abagore bacu, bashiki bacu, ndetse n’abo dukorana cyangwa tujyana ku kazi, dusengana, twigana mukomeze kugira ibihe byiza mwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Ndibuka mu myaka mirongo itatu ishize nikoreye agafuka karimo amateke cyangwa imyumbati tugiye guteka no kurungisha amamesa twivaniye mu ngazi, tukabirya nta munyu urimo, tugira ngo turengere amagara.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Abdallah Utumatwishima, yahumurije urubyiruko n’abandi batangiye gutekereza ko abanyarwanda ari babi, akaba ari yo mpamvu ibihugu bikomeje gufatira u Rwanda ibihano, bityo bakibwira ko igihugu kiri kugana ahabi.
U Rwanda rwasabye u Bwongereza kwishyura Miliyoni 50 z’Amapawundi (abarirwa muri Miliyari zisaga 89 z’Amafaranga y’u Rwanda) nyuma y’uko u Bwongereza butubahirije amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Umunyemari Mironko François Xavier yatsinzwe urubanza yarezemo Leta y’u Rwanda aho yayishyuzaga Amafaranga arenga miliyari 18 Frw ajyanye n’isoko yahawe na Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryo kuyiha ibikoresho bya gisirikare hagati y’umwaka wa 1993 na 1994.
Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, aho asimbuye kuri uyu mwanya John Rwangombwa wari kuri uyu mwanya kuva mu 2013, akaba yushije ikivi cye cya manda ebyiri.
Ijambo ‘gushyashyaza’ cyangwa ‘gushyashyariza abandi’ nari nzi ko rishobora gusa gukoreshwa ku muntu ku wundi, rigasobanura kujya kumuteranya na rubanda, inshuti, kugira ngo bamwange bamugirire nabi, ariko sinari nzi ko n’igihugu gishobora kwitwara nk’umuntu, maze kikagira mu nzego zacyo abashinzwe ‘gushyashyariza’ igihugu (…)
Banyekongo bavandimwe! Ntabwo ndi umufana w’umupira w’amaguru, n’iyo ngize amahirwe yo kureba umupira, mfana iyatsinze.
Fata moto, nugera mu ihuriro ry’imihanda ukate iburyo, nimugenda nka metero ijana na cumi mwinjire mu gahanda kanyura ku gipangu cy’ubururu. Muragenda mugere kuri antene, hanyuma mukatire ku kazu k’amazi. Nugera imbere ku gipangu kirimo igiti kinini cy’ipera umpamagare nkurangire.
Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo waraye mu muriro, cyangwa se ku babirebera hafi, bamaze iminsi bazinga utwangushye, bashaka inzira y’aho bahungira, mu gihe abandi bavuga ko hashize iminsi ingabo za Congo n’abazishyigiye basahura, ndetse bica inzirakarengane z’Abasivili.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yashubije abavuga ko afitiye impuhwe M23, umutwe uhanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko afite impamvu zumvikana, ku buryo ahubwo udafitiye impuhwe uyu mutwe ari we waba adashyira mu gaciro.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 10 Gashyantare yihanganishije imiryango 16 yaburiye ababo mu bisasu ingabo za Kongo n’abo bafatanyije kurwanya M23 baherutse kurasa mu Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yemeje amategeko n’amateka mashya ajyanye n’imisoro, aho ibikoresho by’ikoranabuhanga bigiye kujya byishyura umusoro ku nyongeragaciro (VAT).
Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afuria y’Uburasirazuba n’ab’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo bahuriye i Dar-es-Salam muri Tanzaniya, mu nama yiga ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umunsi wari utegerejwe n’akarere k’Ibiyaga bigari ndetse n’umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika wageze.