Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ko bidakwiye ko abantu barangara, bikageza aho urubyiruko rugomba guhaguruka rukagira icyo rusaba.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ayoboye inama y’Umuryango RPF Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yabonye ubusabe bwo kuba yakorera igitaramo muri stade Amahoro, akabyakira neza, akaba agitegereje ko hari ibishyirwa mu buryo kugira ngo bibe byamukundira.
Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23 Col. Willy Ngoma yavuze ko umutwe wabo uri kuva mu mujyi wa Uvira baherutse gufata, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro.
Inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi yashyizeho inama y’Ubutegetsi ya WASAC Group Ltd, ya mbere kuva 2023 ubwo iki kigo gishinzwe iby’Amazi Isuku n’Isukura mu Rwanda cyahabwaga iri zina n’inshingano nka Wasac Group.
Hashize icyumweru U Burundi bufite umuturanyi mushya ku mupaka ubahuza n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo I Buvira, ndetse na Bujumbura rurale.
Kuva ku nkuru mpuzamahanga ivuga ko umuntu wa cumi yakize SIDA ku buryo bwa burundu bikemezwa n’abaganga, kugera ku nkuru z’amasezerano y’imikoranire n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibihembo ku bashoramari icumi bo muri Afurika, iki cyumweru kirimo amatariki y’urwibutso ku Rwanda muri rusange, ku bigo no ku bantu ku giti cyabo.
Ibihumbi by’abanyarwanda n’abashyitsi biganjemo ba rwiyemezamirimo bakoraniye I Kigali muri Convention Centre aho baje kumva abahize abandi mu mishinga y’ishoramari yitezweho guhindura Afurika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyananiwe gukora ibisabwa kugira ngo gishyire mu bikorwa amasezerano cyasinyanye n’u Rwanda ku ruhande rumwe, ndetse na AF/M23 ku rundi ruhande, bikaba bituma amahoro akomeje (…)
Akarere ka Nyamagabe, ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, ahaturuka inzuzi zivoma ku isoko ya Nili, ahahoze hafatwa nk’ahantu hatazwi hakomeje kwinjira muri politiki y’igihugu y’iterambere igamije gufata neza ubutaka no kububyaza umusaruro.
Hari ibihugu n’abayobozi ngo baba baratekereje ko u Rwanda rutahaye agaciro inzira y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na DRC yari yaratangijwe na Afurika, ariko Perezida Paul Kagame avuga ko ibyo babitewe no kutamenya amakuru.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitille Mukantaganzwa yavuze ko ibirarane byo mu nkiko bidaterwa n’abacamanza, abashinjacyaha cyangwa n’abavoka gusa, ariko n’ababuranyi ubwabo akenshi usanga batinza urubanza, cyangwa bakaburana urwa ndanze.
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, Evariste Murenzi, yavuze ko uyu munsi bafite mu magororero yose yo mu gihugu abanyamahanga magana atanu bakoze ibyaha bitandukanye.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Domitila Mukantaganzwa yavuze ko ubuhuza hagati y’abafitanye amakimbirane buri gutanga umusaruro mwiza kuva mu myaka itatu ishize aho Leta ishyizeho politiki nshya igenderwaho.
Mu mpera z’iki cyumweru gishize, Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagize ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 125 imaze igeze mu Rwanda.
Ku mugoroba w’ejo, I Washington habereye inkuru ikomeye, isakara ku isi hose, kandi yandikwa mu mateka ya Afurika y’i Burasirazuba; iyo ni inkuru y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’iterambere hagati y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perediza wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku bw’uruhare rukomeye yagize kugira ngo intambwe y’amasezerano agamije amahoro n’iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igerweho.
Kuva mu myaka mirongo itatu ishize na mbere yaho, abagenzi muri Kigali bararize barihanagura, ababishoboye bakajya baka amadeni ngo bagure imodoka zabo bwite maze banki zirabahenda, zikabafatanya n’ibiciro bya lisansi bidahwema kuzamuka.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko ahantu hagenda haba ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika bigenda biterwa n’uko abayobozi hari ibyo bagenda batwikira ntibabikemure.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Arsenal n’u Rwanda bigiye guhagarika amasezerano ya Visit Rwanda nta gitangaza kirimo, kuko ubu bwari ubucuruzi.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko aramutse ari we, nta rusengero na rumwe rwafunzwe rwakongera gufungurwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bananirwa gukora ibisabwa kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bw’igihugu, bakibwira ko kuba Amerika hari intambwe iri kubafasha gutera ari byo bizabageza ku musaruro mwiza.
Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Merosix Ltd cyakoze ikoranabuhanga ryitwa Trust Me rije gutabara abacuruzi, abakozi n’abakoresha cyangwa abatanga serivise bakamburwa.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie Louise Mushikiwabo yavuze ko intambara n’imidugararo byugarije ibihugu bivuga Igifaransa; biturutse ku matora aba atavugwaho rumwe, ndetse n’intambara hagati y’abaturage n’ibindi.
Mperutse kujya kuri company imwe itanga service z’itumanaho (niba atari umuhondo ni umutuku). Nashakaga kugura igikoresho gituma ngera kuri internet, maze mpabona imyifatire nari nzi ko yabaye amateka mu Rwanda
Werurwe 2025 yabaye ukwezi kw’isoni n’ikimwaro kuri bamwe, ndetse n’intsinzi itazibagirana ku bandi. Yari ikimwaro ku ngabo za Leta ya Congo n’abanywanyi bayo barimo ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’i Burayi, Wazalendo ndetse na FDLR kuko ari ho batakaje ibirindiro bikomeye, bakirukanwa mu mujyi wa Goma Kibuno mpa amaguru.
Nta munsi w’ubusa wira mu Rwanda tutumvise aho imodoka zakozanyijeho, rimwe na rimwe zikanababazanya, zigakomeretsa, cyangwa zigatwara ubuzima bwa muntu, maze imiryango igasigara mu gahinda.