Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2020, yemeje ko ibigo by’amashuri, byaba ibya Leta n’ibyigenga bibarizwa mu Mujyi wa Kigali bihagarika amasomo, abana bakaguma mu rugo, abiga baba ku ishuri bakagumayo ariko amasomo agahagarara mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ku wa 23 Mutarama 2020, Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) cyari mu gikorwa cyo gupima virusi ya Corona (itera Covid-19) abatuye Kigali barengeje imyaka 70 y’ubukure hamwe n’abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri kubera uburwayi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abantu 13 biganjemo urubyiruko ubwo bari bifungiranye mu nzu banywa inzoga banabyina.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 23 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu barindwi bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba abayobozi b’ibitaro by’uturere, ibitaro by’Intara n’Ibitaro bikuru byose gutegura amatsinda y’abazaba bashinzwe gukingira icyorezo cya COVID-19.
Abayobozi b’Imirenge igize Umujyi wa Kigali bahuje amabwiriza abafasha kumenya abaturage bakeneye ibiribwa muri iyi wikendi(Week-end), bamwe muri abo baturage ndetse bakaba baramaze kubihabwa guhera ku wa kane tariki 21 Mutarama 2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, nibwo inshuti n’umuryango batangaje ko umwe mu bakinnyi bakomeye bo mu Bufaransa, Remy Julienne wagaragaye muri filime nyinshi za James Bond, yapfuye azize Covid-19 afite imyaka 90 y’amavuko.
Abaturage bo mu Karere ka Burera baremeza ko iki gihembwe cy’ihinga kitabahiriye cyane cyane ku gihingwa cy’ibirayi bitunze benshi, nyuma y’uko mu gihe cy’ihinga izuba ryabaye ryinshi, mu ibagara hagwa imvura nyinshi hakubitiraho n’icyorezo cya COVID-19, bituma umusaruro utaba mwiza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 21 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu icyenda bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko u Rwanda rwatumije miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 zihutirwa ku buryo zishobora kugera mu gihugu muri Gashyantare 2021.
Nk’uko nabigenje ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021 , uyu munsi ahagana mu ma saa yine z’amanywa, nerekeje i Nyamirambo ahazwi nka Rwarutabura, kureba uko bari kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 ikomeje kuzamuka mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Kuri ubu amakuru y’uwanduye Covid-19 azajya ahita amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, ba Mutwarasibo na ba Mudugudu, nk’uko Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yabisobanuye.
Nturutse mu Murenge wa Muhima mu Kagari k’Amahoro Umudugudu w’Uruhimbi, ngenda n’amaguru ngana Nyabugogo. Ndimo ndareba imyitwarire y’abatuye utu duce ku munsi wa Kabiri wa gahunda ya Guma mu Rugo.
Ikipe ya As Muhanga ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubitse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo kugeza igihe kitaramenyekana.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga w’icyo gihugu, Sibusiso Moyo, yitabye Imana azize icyorezo cya Covid-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku munsi wa mbere wo gutaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) abaturage muri rusange bagaragaje ubushake bwo gutaha kare ariko hari abatorohewe no kubahiriza iyo saha.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza gukora muri iki gihe ingamba zo kurwanya COVID-19 zakajijwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Ababyeyi b’abana bato mu Karere ka Nyagatare bishimiye ko abana basubukuye amasomo n’ubwo hari impungenge z’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, arasaba abatuye mu Mujyi wa Kigali basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kudatinya inzara ahubwo ko bakwiye gutinya COVID-19.
Mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2020, harimo igishyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.
Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baratangaza ko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali abifuza gukora ingendo za ngombwa kubera gutungurwa n’iyo gahunda bafashwa kugera aho bifuza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko Leta y’u Rwanda yamaze gutumiza umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 mu rwego rwo kugabanya abahitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko mu bushakashatsi giherutse gukora bwarangiye mu cyumweru gishize aho bapimye abantu Covid-19 batomboza, bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali abantu 12% banduye icyo cyorezo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Covid-19 imaze kwegera abaturage cyane, ku buryo buri cyemezo gifatwa kitazaba ari ikiyibegereza kurushaho.