Mu mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abafungwa bafashe icyemezo cyo kwiyanduza Coronavirus, bafite umugambi wo gusaba ko umucamanza azabarekura.
Abashakashatsi bo mu bihugu bya Kenya n’u Bwongereza baravuga ko bavumbuye agakoko (microbe) karinda imibu bigatuma itandura agakoko gatera malaria. Iyi mikorobe yahawe izina rya “Microsporidia MB”, abashakashatsi bayisanze mu mibu iri ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria muri Kenya. Iyi mikorobe ikaba yibera mu mara ndetse (…)
Mu gihe isi ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Covid-19, bamwe mu babyeyi hirya no hino ku isi batangiye kwita abana babo amazina ajyanye n’amagambo ari gukoreshwa cyane muri iyi minsi.
Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting) yagombaga kubera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020, yasubitswe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi bo muri ako karere kohereza abana babo mu ngo mbonezamikurire kugira ngo uburezi n’uburere abana bazahakura buzabafashe kuba Abanyarwanda beza kandi b’ingirakamaro.
Kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019, Perezida wa Republika Paul Kagame arimo gutaha icyambu cya mbere kidakora ku nyanja (Inland port) cyubatse mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwafashijwe mu rugendo rwo kwiyubaka n’abavandimwe b’Abanyafurika n’ab’ahandi, iyi ikaba ari yo mpamvu rwiteguye gusangira ubunararibonye rwungutse n’abandi bashobora kuba babukeneye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika mu ruzinduko rw’umunsi umwe aho yatumiwe na Perezida w’icyo gihugu, Faustin-Archange Touadéra.
Mu gihe mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika, harimo n’u Rwanda, hakomeje kuvugwa ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage ndetse n’umubare munini w’abana bavuka ku mugore umwe, ahandi ku isi, cyane cyane mu bihugu by’u Buyapani na Koreya y’Epfo, bafite ikibazo cyo kuba hatari kuvuka umubare uhagije w’abana.
Ikigo cy’itangazamakuru gikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, National Geographic, cyashyizeho irushanwa rifasha abantu batandukanye, mu mpande zose z’isi kugira ubushobozi bwo kwita izina umwana w’ingagi.
Umuturage wo muri Uganda wiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri kaminuza ya Harvard yareze mu rukiko Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, amushinja kuba yaramukuye mu mubare w’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Muri Kenya, umwe mu bahagarariye abagore yasohowe mu ngoro y’inteko ishinga amategeko nyuma y’uko aje mu kazi ari kumwe n’umwana we w’amezi atanu.
Mu ruzinduko yatangiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi 2019, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umukuru w’iki gihugu Félix Antoine Tshisekedi ndetse n’umukuru w’igihugu cya Angola João Lourenço.
Abagize ihuriro ry’abakunzi ba KT Radio, Radio y’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd, bayisuye banayiha impano y’isaha imanikwa mu nzu.