Nta gihe kinini gishize umutwe wa Hamas ukoze ibyo abenshi batatekerezaga ubwo yoherezaga ibisasu bya rutuka ku gihugu cya Isiraheli bihitana abatari bacye ndetse na byinshi birangirika. Ariko se byagenze bite ngo Hamas itinyuke gukora Isiraheli mu jisho, kandi ari igihugu kizwiho kugira ubutasi bukomeye? Ese uyu mutwe wa (…)
Umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko yishwe n’abagize umuryango we bamuziza ko yambaye ipantalo y’ikoboyi (jeans) ubwo yari yitabiriye imihango y’idini, mu ntara ya Uttar Pradesh.
Bavuga ko urukundo rwihangana, ariko ubanza rutihanganira umusore utazi imibare, dukurikije ibyabaye ku musore n’inkumi batifuje gutangazwa amazina, bo mu ntara ya Uttar Pradesh.
Kuva telefone yavumburwa mu myaka ya 1800, yakunze gufatwa nk’igikoresho cyagenewe koroshya itumanaho hagati y’abantu bategeranye, ariko hari ibindi byinshi yakora utabanje kujya kubikoresha ahandi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2020 Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, aratangira kuyobora muri manda ye y’imyaka ine. Joe Biden agiye kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 3 Ugushyingo 2020, akarangwa ahanini no kuba uwo asimbuye, Donald Trump (…)
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ni cyo gihugu gikomeye kurusha ibindi ku isi, byaba mu bukungu, igisirikare, n’ibindi byinshi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, Abanyamerika baratora uzabayobora mu myaka ine iri imbere.
Mu gihugu cya Philippines, umupolisi yishwe n’isake ubwo yageragezaga guhagarika umukino wo kurwanisha amasake, ukunzwe muri icyo gihugu.
Raporo ya Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta irerekana ko hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta bari mu kazi badafite ibyangombwa bibashyira mu kazi.
Minsitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, yatangaje ko atewe impungenge no kuba indirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Jerusalema’ irimo gutuma abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu duce tuberamo ibikorwa by’imyidagaduro.
Mu gihugu cya Slovenia, umugore yahamijwe icyaha cy’uburiganya nyuma y’uko urukiko rusanze yariciye ikiganza kugira ngo ahabwe amafaranga y’ubwishingizi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19 mu masoko yo muri uyu mujyi.
Mu Bwongereza, umugabo yabeshye ko arwaye kanseri, atangira no gufata imiti itari ngombwa mu rwego rwo kubuza umukunzi we gutandukana na we.
Mu gihe abantu barenga miliyoni 20 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, hari benshi bafite ubwoba bwo kwandurira iyi virus muri asanseri (Icyuma kizamura abantu mu miturirwa) [ascenseur, elevator], byaba mu gukanda amabuto cyangwa se mu guhagararanamo n’umuntu wanduye.
Umugore wo Burengerazuba bwa Afghanistan, wahawe izina rya Rabia, yagiye kwa muganga yumva afite umuriro mwinshi. Umuganga yaramupimye asanga afite Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rugamba rwo guhangana na Covid-19, u Rwanda rwateganyije ingengo y’imari ingana na miliyoni 73 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 70, agomba gukoreshwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Inzego zishinzwe ubwikorezi mu kirere n’inzego z’ubuzima ziratangaza ko u Rwanda rwiteguye neza gusubukura ingendo zo mu kirere tariki 1 Kanama 2020.
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gikora imiti cyitwa Gilead Sciences cyatangaje ko umuti witwa Remdesivir ufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus ugiye kuzajya ugurishwa amadolari ya Amerika 390 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 370) kuri buri gacupa; cyangwa se amadolari 2340 (…)
Perezida wa Republika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena, aritabira inama y’abayobozi yiga ku bucuruzi buhuza Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihe bya nyuma ya Covid-19.
Ikigo cy’Abadage gishinzwe kurinda no guhangana n’indwara, The Robert Koch Institute (RKI) kiravuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu abantu bahagenda badafite ibyago byo kwanduriramo indwara ya Covid-19.
Umusore w’imyaka 26 utuye i Wuhan mu Bushinwa yiyongereye ibiro 101 mu gihe cy’amezi atanu, mu gihe hashyirwagaho gahunda ya #GumaMuRugo kubera Covid-19.
Umukinnyi ukomoka muri Ghana wiberaga mu kibuga cy’indege mu Buhinde yabashije kugisohokamo nyuma y’amezi arenga abiri yari amazemo kubera Covid-19.
Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yemereye buruse yo kwiga umwana wa George Floyd ufite imyaka 6.
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 11 byo ku mugabane w’u Burayi n’ikigo Imperial College London bigaragaza ko gahunda yo gusaba abaturage kuguma mu rugo yatumye abantu barenga miliyoni 3 badahitanwa na coronavirus ku mugabane w’u Burayi.
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangije gahunda yo gupima coronavirus abantu bagera kuri miliyoni icumi mu mezi atatu ari imbere.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yamaganye iyicwa rya George Floyd wiciwe mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Mu buhinde hari umusaza wavugaga ko yamaze imyaka myinshi atarya cyangwa se ngo anywe, akaba yitabye Imana kuwa kabiri tariki 26 Gicurasi 2020, afite imyaka 91.
Mu gihe ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, birimo ahantu ho kurira (restaurants) n’utubari, byafunze imiryango yabyo, ibindi bikagabanya ingano ya serivisi byatangaga, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ikibazo cy’imbeba zitangiye kuba nyinshi mu ngo z’abantu kubera kubura aho zikura ibiribwa.
Ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yakiriye robots eshanu zagenewe gukoreshwa mu guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya COVID-19.
Mu Buhinde umugore utwite yafashwe n’ibise mu gihe yari ari mu rugendo, arabanza arabyara, ubundi akomeza urugendo rwa kilometero 160 n’amaguru yerekeza iwabo ku ivuko.
Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagejejweho robots eshanu zagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19.