Ku wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022 hari imihanda yo mu Mujyi wa Kigali itazafungwa ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga, ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) igihe barimo gutambuka (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa imiturirwa ibiri ya mbere miremire mu Rwanda izagirwa Ikigo Mpuzamahanga giteza imbere serivisi z’imari muri Afurika (Kigali Financial Square).
Perezida Paul Kagame asanga hari ikigomba gukorwa kugira ngo buri wese yiyumve mu muryango uhuriwemo n’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), harimo cyane cyane gukorera hamwe ku buryo hatagira usigara inyuma.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ategerejwe mu Rwanda hamwe n’intumwa zije kwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Commonwealth i Kigali.
Abagore n’abana b’abakobwa bo muri Afganistani barasaba abanyamuryango ba Commonwealth kubakorera ubuvugizi bakemererwa kwiga nk’abana b’abahungu, kuko itegeko ryo mu gihugu cyabo riheza umwana w’umukobwa kugana ishuri.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, Imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali izanyurmo abitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu rwego rwo kubafasha kugera ahazaba habera inama n’ibindi bikorwa (…)
Urwego rw’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, ruratangaza ko mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, ubuzima muri Kigali butagomba guhagarara, ahubwo ko ibikorwa bikomeje uko bisanzwe.
Mu gihe imirimo y’inama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izaba ikomeje, imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali izaharirwa abitabiriye iyo nama.
Abakuru b’Ibihugu 35 kugeza ubu ni bo bemeje ko bazitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM) 2022, igomba gutangira kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda (MINAFFET) iratangaza ko imyiteguro ku nama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) imeze neza mu mpande zose ku buryo izagenda neza.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo imihanda mu mujyi wa Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo byugarije Isi muri rusange.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera i Kigali guhera ku itariki 20 Kamena 2022, imyiteguro hirya no hino mu gihugu irarimbanyije.
Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 30 biganjemo abiga mu mashuri abanza, bo mu turere twose tw’igihugu bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya ibihangano bifitanye isano n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri uku kwezi.
Mu gihe habura iminsi itagera ku cyumweru ngo u Rwanda rwakire inama ya CHOGM, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatanze icyizere cy’uko igihe cyo kwakira abashyitsi, kizagera imihanda irimo kubakwa yaruzuye.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rutangaza ko rumaze igihe rukora ibintu byinshi bitandukanye mu rwego rwo kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira CHOGM, ndetse rukemeza ko kugeza uyu munsi rwiteguye neza.
Imiryango ishingiye ku kwemera (Amadini n’Amatorero) ikorera mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, yahuriye mu giterane cy’Isanamitima gikangurira abaturage kuba umwe, banasengera umutekano w’Igihugu hamwe n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda kuva mu cyumweru gitaha.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, arahamagarira Abanyarwanda kwitegura inama ya CHOGM nk’abiteguye ubukwe, kuko buri wese azagira aho ahurira n’inyungu zayo, yaba mu gihe cyayo cyangwa nyuma yayo.
Ahitwa kuri 12 mu mahuriro y’imihanda y’uva i Burasirazuba winjira i Kigali, ukomeza ujya i Remera, ujya i Kimironko ndetse n’uwambuka igishanga cya Nyandungu werekeza i Masoro kuri Kaminuza y’Abadivantisiti, hari utuyira dushamikiyeho twinjira mu rufunzo rw’icyo gishanga.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera i Kigali kuva tariki 20 Kamena 2022, Akarere ka Musanze kari mu myiteguro nk’ahantu hafite Amahoteli azakira abashyitsi, hakaba hari imihanda imodoka zizabuzwa (…)
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mérard Mpabwanamaguru, avuga ko imirimo yo kwitegura CHOGM ikomeje gukorwa amanywa n’ijoro, ariko agasaba n’abaturiye imihanda irimo gukorwa kuba bavuguruye inzu zabo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja, abaturage bakaba bari basigaye mu bukene bukabije, kongera kwiyubaka byasabye Leta gushingira kuri Politiki y’imbere mu gihugu hamwe no gutsura umubano n’amahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku ya 31 Gicurasi 2022, yavuze ko ibihugu 40 mu bigize Commonwealth 54, bimaze kwemeza ko abakuru babyo bazaza mu Rwanda kwitabira inama ya CHOGM.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abatuye Kigali bifuza kubonana n’abayobozi muri iyi minsi, kubihanganira rimwe na rimwe kugira ngo babanze bakurikirane imirimo yo kwitegura Inama ya CHOGM.
Mu rwego rwo kwitegura inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu, abitabiriye imurikabikorwa ribera i Kigali, basabwe kuzakira neza abazitabira iyo nama babaha serivisi nziza kandi yihuse.
Urubyiruko ruratangaza ko rwishimira amahirwe atandukanye ruhabwa na Leta y’u Rwanda, arimo no kumenya byinshi ku nama ihuza Abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, izwi nka CHOGM.