Pasiteri Gasare Michael ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa by’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda avuga ko ijambo ryose ryanditse muri Bibiliya rigira ibisobanuro byo mu buryo bw’umwuka n’uburyo bw’Umubiri.
Tariki ya 14 Gashyantare, ni umunsi benshi bafata nk’umunsi w’abakundana. Ni umunsi abantu batandukanye bereka abo bakundana ko babazirikana mu rukundo kandi ko babitayeho kurusha uko babiberekaga mu yindi minsi.
Tariki 14 Gashyantare ni umunsi hirya no hino ku isi abantu batandukanye bizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin cyangwa se Valentine’s Day.
Mu imurikabikorwa mu mafoto, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (UNDP) ririshimira ibikorwa byagezweho mu myaka itanu ishize (2013 - 2018) k’ubufatanye na Leta y’u Rwanda.
Bamwe mu bakoresha umurongo w’itumanaho wa MTN barinubira ko imirongo yabo yahagaritswe batabanje guhabwa integuza yihariye, bakongeraho ko bagerageje kwikuraho nimero zirenze izemerewe ku muntu umwe ariko sisiteme ikabyanga.
Israel Mbonyi, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asanga ukwicisha bugufi yabonanye Donald James(Don Moen) gukwiriye kugaragara no mu bandi bakozi b’Imana ndetse n’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).
Mu rwego rwo ku menyekanisha ibijyanye n’imyambarire n’ibindi bikenerwa n’abageni mu muhango w’ubukwe mu Rwanda ndetse no muri Afrika, ubu I Kigali harateranira abahanga n’inzobere mu gutunganya ibikenerwa mu bukwe.
Oda Paccy aravuga ko afite inzozi zo kuzaba umwe mu batunganya umuziki mu Rwanda (Producer) nyuma yo gushinga Studio ye bwite.
Kwamamara mu gukina filime i Hollywood muri Amerika ni ibintu biba bitoroheye Abanyafurika. Abanyafurika b’abagore bakina amafilime ntibakunze kugaragara cyane i Hollywood mu myaka yo hambere. Icyakora muri iyi myaka nk’icumi ishize, byagaragaye ko batangiye kwigaragaza muri urwo ruganda rwa sinema rwa Amerika ruzwi (...)
U Rwanda ni igihugu kirangwa n’umutekano k’uburyo benshi bafata umwanya bakaza ku hatemberera.
Mukurarinda Alain, umunyamuziki akaba n’umunyamategeko uzwi nka Alain Muku, asanga umuziki nyarwanda udidizwa n’uko hadakoreshwa ibicurangisho n’injyana gakondo mu muziki wo mu Rwanda, kuko umuco wo gucuranga nk’ibyahandi bidatanga isura nyayo y’umuco n’umwimerere by’ibihangano nyarwanda.
Hari abantu b’ibyamamare bavugwa mu bitangazamakuru, amafoto yabo agasakara ku mbuga nkoranyambaga.
Ubusanzwe hamenyerewe ko umuhanzi yandika indirimbo ubundi akayiririmba, hanyuma ikamenyekana kimwe na nyirayo.
Kumenyekana bisaba ko uba ukora ibintu byinshi bitandukanye bishimisha abagukurikira, ibyo byose bisaba ubwitange bwo gukora umurimo wawe ushishikaye kandi uwitayeho kugira ngo ukomeze kugirirwa icyizere n’abagukunda mu bihangano byawe.
Umuziki ni kimwe mu bihuza abantu benshi, haba mu bawukora ndetse n’abakunda kuwumva. Ntawashidikinya ko umuziki nyarwanda umaze kugera kuri byinshi byiza, na none ntitwakwirengagiza ko hajya hanabonekamo amahari n’impaka za ngo turwane hagati y’abahanzi.
Bamwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa Primus Guma Guma Superstar, baravuga ryabagejeje kuri byinshi birimo kubona amafaranga yabafashije gutera imbere mu muziki wabo, kumenyera umuziki wa LIVE ndetse no kubamenyekanisha.
U Rwanda kimwe n’ahandi, rutegura amarushanwa ya nyampiga w’igihugu, hagatorwa umukobwa uhiga abandi akambara ikamba mu gihe cy’umwaka wose, akaba yanahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza. Irushanwa rya Miss Rwanda mu Rwanda ryatangiye mu w’1992, ariko risa nk’iridahawe agaciro, kuko ritari riteguwe neza. (...)
Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 09/01/218 Mu murenge wa Kanombe Akarere ka Kicukiro, Alexia Uwera Mupende wari umunyamideri yishwe atewe icyuma, bamwe mu banyamideri bo mu Rwanda baravuga ko babuze inkingi ya mwamba.