Umuryango urwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) uratangaza ko abagabo basambanya abana, badakwiye kwitiranwa n’abandi bagabo biyubaha, ko ahubwo abo bakwiye guhabwa izina ry’’ibirura’.
Nyuma y’iminsi itatu gusa atangiye imirimo nka Minisitiri mushya w’ibidukikije, Ambasaderi Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, akazi ke ka mbere yagatangiriye ku nama (breakfast meeting) n’abafatanyabikorwa b’iyi minisiteri.
Ibinini bikoreshwa n’umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina ariko utifuza gusama, biri amoko menshi, ari na ko bigura amafaranga atandukanye, ibintu bitera amakenga ababikoresha ndetse n’ababyumvise, bumva ko ibifite igiciro cyo hejuru ari byo birinda umuntu gusama kurusha ibindi, cyangwa ko ibya make batabigirira icyizere (…)
Uwimbabazi Delphine w’imyaka 15 y’amavuko utuye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, akagari ka Kibirizi, yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, akaba akora akazi ko kuvuga amazina y’inka mu birori bitandukanye, bikamufasha kwikemurira ibibazo bitandukanye ataruhije ababyeyi.
Urwego ngenzuramikorere (RURA) na TMEA (Trademark East Africa), kuwa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019, basinyanye amasezerano y’imikoranire mu gushyira serivisi zose zitangwa na RURA kuri murandasi (online), mu rwego rwo korohereza abacuruzi, kugabanya umwanya n’amafaranga bakoreshaga bashaka ibyangombwa na serivisi (…)
Abarira mu ma resitora menshi yo muri gare yo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo, bagaragaza ikibazo cy’ama resitora atanga ibiribwa ndetse n’ibinyobwa, ariko wakenera ubwiherero bakabukwishyuza.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ugushyingo 2019, hagaragayemo imbogamizi z’uko hari abana biyandikishije ku kigo bakajya gukorera ku kindi.
Gucura k’umugore cyangwa guca imbyaro, ni igihe imihango ku bagore n’abakobwa ihagarara bakaba batagishoboye gusama inda mu buryo busanzwe bwa kamere, bityo umugore akageza aho atakigira imisemburo mu mubiri we ituma intanga zidakorwa n’umubiri we akaba atashobora gusama.
Abanyeshuri barangije mu ishuri rya E.S.KANOMBE/ EFOTEC baragaragaza imbogamizi ku mafaranga bacibwa iyo bagiye gutora impamyabumenyi zabo, kuko bacibwa amande y’ibihumbi bitanu buri mwaka wa nyuma y’uwo zisohoreweho, n’ubwo ubuyobozi bwabo bubihakana bukavuga ko nta faranga na rimwe baca.
Abanyarwanda benshi cyane cyane abakuze, bakunze kuvuga ko umuco watakaye, cyangwa babona umuntu wambaye imyenda migufi cyangwa indi myambarire imenyerewe nk’igezweho ku rubyiruko, bakavuga ko uyambaye yishe umuco.
Inzozi umuntu arota, ziba zitandukanye n’iz’undi, kimwe nuko zitandukana n’izo warose mu gihe cyashize, bityo hakabaho kurota ibyiza cyangwa ibibi, hakabaho kurota ibitabaho cyangwa bitigeze bikubaho, cyangwa ukarota n’ibyabayeho.
Mu muco Nyarwanda, Abanyarwanda bitaga umwana izina nyuma y’iminsi umunani avutse, bakamwita izina bitewe n’icyo bamwifuriza ko azaba.
Umuhango wo kurya ubunnyano wakorwaga umwana amaze iminsi umunani avutse kugira ngo ahabwe izina, nubwo kuri ubu hari abaganiriye na Kigali Today bemeza ko ukorwa hake cyangwa ugahuzwa n’indi mihango, aho ushobora gusanga umwana yiswe izina nka nyuma y’ukwezi, ariko amazina ye asanzwe azwi, ndetse n’ibiribwa byakoreshwaga (…)
Urubyiruko rwakurikiranye amahugurwa ku kubaka amahoro n’isanamitima, ruratangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu komora ibikomere byatewe n’amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari amatangazo anyuranye akunze guca ku bitangazamakuru, avuga ko umuyobozi runaka ashinjwa n’Urwego rw’Umuvunyi kwigwizaho imitungo, kuruhisha imitungu imwe n’imwe, kudaha uru rwego ibisobanuro ku mitungo runaka.
Buri mwaka nyuma y’uko abanyeshuri basoza icyiciro cy’amashuri abanza, abasoza icyiciro rusange n’abasoza icyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye bakora ibizamini bya Leta, hakurikiraho kubikosora.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, ari kumwe n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, bagaragaje ko u Rwanda rugiye kwakira impunzi 500 z’abanyafurika bari muri Libya, zikazatuzwa mu Karere ka Bugesera mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.
Kuvuga no kwandika ikinyarwanda cy’umwimerere, ni ingingo ikunze kugarukwaho mu biganiro bitandukanye bitambuka ku ma radio na televiziyo anyuranye cyane cyane ku bantu bakunze kumvwa na benshi mu Rwanda.
Abantu benshi bakunze kujya impaka ku gikorwa cyo gufuha, aho bamwe bavuga ko gufuha ari urukundo rwinshi, kuko utafuhira uwo udakunda, abandi bakavuga ko biterwa no kutizerana. Ni mu gihe abize imbonezabitekerezo (psychology) bo bagaragaza ko gufuha ari uburwayi.
Mu gihe hari abantu bumva ko abakomisiyoneri babona amafaranga, noneho hagira ubabaza ikintu runaka nk’inzu cyangwa ikibanza kigurishwa, agahita yiyita umukomisiyoneri ako kanya. Nyamara amakoperative y’abakora uyu mwuga avuga ko ibyo bitavuze ko ari umukomisiyoneri.
Ubukangurambaga buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ ku wa gatanu tariki 23 Kanama 2019 bwakomereje mu ishuri ryisumbuye rya Lycée Notre Dame de Cîteaux riherereye mu Mujyi wa Kigali.
Abanyiginya ni bumwe mu moko 18 y’Abanyarwanda, akomoka ku bakurambere babo. ikirangabwoko bwabo kikaba umusambi.
Mu gihe umuco uvuga ko inyatsi ari ukubura umugisha w’amahirwe bigatuma umuntu atagira icyo ageraho, siyansi yo ivuga ko ari nk’indwara cyangwa imyitwarire idasanzwe iba ibura gato ngo ihinduke indwara ziba mu gice cy’ibyitwa ‘kuba imbata y’ikintu, imyitwarire, cyangwa se imikino.
Amahame ni imigenzo, amategeko cyangwa umuco idini runaka ryishyiriraho, ryaba rigendeye kuri Bibiliya cyangwa ku myemerere yaryo bwite. Buri muyoboke waryo aba agomba kuyubahiriza, yayarengaho agahabwa ibihano biba byaragenwe n’iryo dini.
Mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda bagiraga amoko 19 bakomora ku bakurambere, akaba amoko akomoka ku muryango mugari w’abantu.
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019, Padiri mukuru wa paruwasi gatolika Mwamikazi w’Intumwa/Nyamata, akuyeho icyemezo cyemerera umukirisitu w’iyo paruwasi gutaha ubukwe mu rindi dini anasaba imbabazi abo ‘cyabereye imbogamizi’. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yamaganye (…)
Muri paruwasi Gatolika ya Nyamata, iherereye mu karere ka Bugesera, muri Arikidiyoseze ya Kigali, hashyizweho ibwiriza ku bakirisitu Gatolika bayibarizwamo ko ugiye gutaha ubukwe mu rindi dini ritari Gatolika, azajya abanza gusaba uruhushya rusinyweho na padiri mukuru, kugira ngo barinde ukwemera kw’abakirisitu babo.
Dushimimana Olive akora akazi ko kotsa inyama (Mucoma) mu gasantere ko mu Nkanika gaherereye mu Kagari ka Gakamba, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera. Avuga ko yiyemeje gukora ako kazi kugira ngo arebe ko imirimo abagabo bakora na we yayibasha, kugira ngo imufashe kwiteza imbere.
Muri iki gihe, hari abagore bakunze kwambara imiringa cyangwa imikufi ku bice bitandukanye by’imibiri yabo, aho usanga hari iyambarwa mu ijosi, ku mazuru, ku matwi, ku maboko, ku mukondo, mu rukenyerero, ndetse no ku maguru.
Kurumika no kurasaga, ni imigenzo nyarwanda yakorwaga mu buvuzi gakondo no kurinda ibyago Abanyarwanda, bityo uwabikoraga akaba afite imyizerere y’uko iyo bikozwe byanze bikunze birinda. Gusa kuri ubu Abanyarwanda benshi ntibabyemera, ndetse bavuga ko ari imihango ya gipagani, n’ubwo hari abaganga bemeza ko iyo migenzo (…)