UN yemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda yitwa ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’
Nyuma y’igihe kirekire hatari kumvikanwaho ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Umuryango w’Abibumbye washyize eemeza ku mugaragaro ko izina ryitirirwa aya mahano ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.’
Kuva nyuma ya 1994, haba umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu biwugize, byakomeje kutavuga rumwe ku nyito yahabwa Jenoside yabaye mu Rwanda. Nkuko byakomeje kwandikwa mu bintangazamakuru bitandukanye,benshi biyitaga Jenoside yabaye mu Rwanda n’ibindi.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Mutarama 2014, nibwo akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kafashe umwanzuro kemeza ku mugaragaro ko izina rigomba gukoreshwa ku isi yose ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mu nyandiko yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, uwungirije uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Olivier Nduhungirehe yagize ati: “Ni iby’agaciro bwa mbere mu mateka kuva muri 1994 uyu mwanzuro wemeza ko Jenoside yabaye mu Rwanda yitwa ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.’ Ibi kandi byiyongeraho ko u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Nduhungirehe kandi yakomeje avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abarwanyaga iki kifuzo ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu kana k’umuryango w’Abibumbye.
Ati: “Twarwanye cyane bihagije kuva mu minsi ishize, ariko uyu munsi biranshimishije cyane ko icyo twarwaniye tukigezeho.”
Abanyarwanda bakiranye uyu mwanzuro ibyishimo
Abanyarwanda batandukanye bakomeje kwerekana ko bishimiye uyu mwanzuro w’umuryango w’abibumbye ku mbuga nkoranyambaga.
Willy Rukundo wahoze ari Umuyobozi wa Orinfor/RBA yagize ati: “Mukomereze aho. Nshimishijwe cyane nuko inyito yavuye kuri Jenoside yo mu Rwanda ikitwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndashimira itsinda ry’Abanyarwanda baduhagarariye ku kicaro gikuru cy’umuryango w’ababibumbye ku kazi gakomeye bakoze”.
Uwitwa Christiane Rulinda yagize ati: “Akazi keza ku bahagarariye u Rwanda muri UN. Turabishimiye.”
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
MU KIHE CYEMEZO /resolution
ariko UN ikorana na satani koko imyaka ingana gucya izi ibyabaye izi nababikoze nabo bicaga ariko ikajijisha kugira ikunde ibabaze ababikorewe ariko mwijuru harimana ireba byose kandi izi igikwiye abanyarwanda twiheshe agaciro bana burwanda dukunda igihugu cyacu twirinda uwadusubiza mu bibazo twavuyemo tunerekimana igihugu cyacu umunsi mwiza kuri mwese
Dushimiye cyane abaduhagarariye,nkuko babisabwe na NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA,MU NTEKO ABABWIRAKO BAHAWE INSHINGANO IKOMEYE ,NONE BARIMO KUZISOHOZA,BRAVO GASANA NA NDUHUNGIREHE ,
Bazakoreshe amazina bashaka, ntibazangarurira mama, Faranswa twasangiye akabisi n’agahiye, Anyesi wantegerezaga mvuye kwiga akampa amata, n’abandi n’abandi.
Cyakora kubera nkunda ibinyuze mu mucyo, nkaba nzi ko imbuga za Internet zibaho byinshi (ejobundi ntibari bakwije ko Perezida Kagame yapfuye!), ibyavuzwe na Olivier Nduhungirehe kuri Twitter sinabiha agaciro nk’aka UN Resolution 955 yo ku wa 08/11/1994. Ntegereje rero indi resolution ya UN kuri nyito nsyashya. Imana irinde Abanyarwanda
Biratangaje kunva ko Loni ari ho icyemera ko génocide yakorewe abatutsi kandi mu gihe yategurwaga bari kuri terrain,hari n’aba experts babo babivugaga icyo gihe, kugeza 94 genocide ishyizwe mu bikorwa bahita mo gutererana abatutsi. Mwitegure ibizakurikira iyi kinamico, ntimuzatangare nimwunva Loni ivuze ko habaye na genocide y’abahutu n’abatwa n’abanyekongo,abarund, aba zoulous... bigahwanira mo. Jye nta confiance ngirira Loni singaye na De Gaulle wayitaga le machin.
Nta UN aho ngaho njyewe yamvuye ku nzoka kabisa!! ni ukwitwa ko dufite umuryango uhagarariye Isi ariko ni baringa yibereye aho!! nt kizima ndayibonaho kuva nyimenye!! abany’Africa muhaguruke twirwaneho tunamenya inyito duha ibyatubayeho mureke gutega amaso ba Rugigana nta kiza kibavaho!
Nibajye bandika za Report , ngo zakozwe n’impuguke zabo!! ariko ntakindi bashoboye gusa, ubu se igihe cyose gishize bari bataramenya ko iyo genocide yakorewe abatutsi!!? nibajye bakunda amanyanga aho ngaho!
Ngaho jya unyumvira kuki se babyemeje nyuma y’igihe kingana gutya ni ukuvuga se ko icyo gihe gishize cyose, batari bazi ko ari genocide ?ninacyo kigaragaza ko n’ubundi inaba batari bayitayeho!! hari ikindi kimenyetso se abanyarwanda cyangwa Isi ikeneye kweri?
Barangiza bagasohora ama report adasobanutse ku Rda!! nta na rimwe UN nzayibonamo ubu serieux..
ariko UN nayo yagakwiye kujya nko mugikari ikigaaaaaya cyane rwose, bafite imbaraga z’ubusa abantu bapfe bareba ntibagire icyo bakora , nibamara no kwicwa bange kwemera ko abishwe ari abantu ari abatutsi ba kantona barabiririmbaga buri munsi, iki nigisebo kuri UN, gusa Muzehe kagame ahora abakosora buri munsi! vive Mzee kagame
Bravo!
Ubwo UN yemeye inyito "jenoside yakorewe abututsi mu Rwanda"twizere ko ibi bihugu byayigizemo uruhari nabyo bigira isoni bigatanga indishyi z’akababaro, ndetse bikanahanwa,n’ibihugu bicumbikiye abagénocidaires bikabatanga bakaburanishwa!Ese kuki ibyo bihugu byigira hanga-harya nkaho biri hejuru y’amategeko n’ubucamanza?
Ukuri kuratinda kugatsinda!!
gahoro gahoro ukuri kuzagenda kugaragara nubwo abenshi babyihunza. bravo kubakoze ubuvugizi kuri ibi