UN yemeje ko Jenoside yabaye mu Rwanda yitwa ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’
Nyuma y’igihe kirekire hatari kumvikanwaho ku nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Umuryango w’Abibumbye washyize eemeza ku mugaragaro ko izina ryitirirwa aya mahano ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.’
Kuva nyuma ya 1994, haba umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu biwugize, byakomeje kutavuga rumwe ku nyito yahabwa Jenoside yabaye mu Rwanda. Nkuko byakomeje kwandikwa mu bintangazamakuru bitandukanye,benshi biyitaga Jenoside yabaye mu Rwanda n’ibindi.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Mutarama 2014, nibwo akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi kafashe umwanzuro kemeza ku mugaragaro ko izina rigomba gukoreshwa ku isi yose ari ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mu nyandiko yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, uwungirije uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Olivier Nduhungirehe yagize ati: “Ni iby’agaciro bwa mbere mu mateka kuva muri 1994 uyu mwanzuro wemeza ko Jenoside yabaye mu Rwanda yitwa ‘Jenoside yakorewe Abatutsi.’ Ibi kandi byiyongeraho ko u Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Nduhungirehe kandi yakomeje avuga ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’impaka ndende zabaye hagati y’abarwanyaga iki kifuzo ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu kana k’umuryango w’Abibumbye.
Ati: “Twarwanye cyane bihagije kuva mu minsi ishize, ariko uyu munsi biranshimishije cyane ko icyo twarwaniye tukigezeho.”
Abanyarwanda bakiranye uyu mwanzuro ibyishimo
Abanyarwanda batandukanye bakomeje kwerekana ko bishimiye uyu mwanzuro w’umuryango w’abibumbye ku mbuga nkoranyambaga.
Willy Rukundo wahoze ari Umuyobozi wa Orinfor/RBA yagize ati: “Mukomereze aho. Nshimishijwe cyane nuko inyito yavuye kuri Jenoside yo mu Rwanda ikitwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndashimira itsinda ry’Abanyarwanda baduhagarariye ku kicaro gikuru cy’umuryango w’ababibumbye ku kazi gakomeye bakoze”.
Uwitwa Christiane Rulinda yagize ati: “Akazi keza ku bahagarariye u Rwanda muri UN. Turabishimiye.”
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
erega ubundi baratinze ukuri kugombwa kuvugwa jenoside yakorewe abatutsi ku manywa yihangu ababyita ukundi baba bashaka kugoreka amateka ndetse abenshi baba bashaka no kuyipfobya.
biteye isoni kuba nyuma yuko Loni itashoboye guhararika ubwicanyi na genocide yariri gukorerwa abatutsi, kuba LONI yarategereje imyaka 20 kugirango ibyite genocide yakorewe abatutsi...so shameful
olivier atsinze igitego cy’umutwe kuko byari biteye agahinda kubona bitwaye imyaka irenga 20 kugirango byemerwe