Rwamagana: APPEGA Gahengeri yibutse abanyeshuri n’abarimu bayo bazize Jenoside

Urwunge rw’Amashuri rwa APPEGA Gahengeri ruherereye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 21Kamena 2015, rwibutse abari abanyeshuri n’abarimu barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muri uyu muhango basabye urubyiruko rwiga muri iri shuri ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange kwigira ku mateka mabi y’ivangura u Rwanda rwanyuzemo, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi ngo bakaba bakwiriye kubakira ku buyobozi bwiza u Rwanda rufite baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umuyobozi wa APPEGA Gahengeri n'Umuyobozi w'Ingabo mu Karere ka Rwamagana bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa APPEGA Gahengeri.
Umuyobozi wa APPEGA Gahengeri n’Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Rwamagana bashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa APPEGA Gahengeri.

Igikorwa cyo kwibuka mu buryo bw’umwihariko abari abanyeshuri n’abarimu ba APPEGA Gahengeri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatusti, kibaye ku nshuro ya 3, cyateguwe ku bufatanye bw’iri shuri n’abahize mbere y’umwaka wa 1994 hagamijwe gusubiza agaciro abari abanyeshuri 42 ndetse n’abarimu 2 b’iri shuri bishwe muri Jenoside.

Bacana urumuri rw'icyizere.
Bacana urumuri rw’icyizere.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa APPEGA Gahengeri, Ruboneka Sema, avuga ko kwibukira mu ishuri bifasha abanyeshuri bakiri bato gukura bazi neza amateka yaranze u Rwanda kugira ngo baharanire ko ibibi byabaye bitazongera kubaho ukundi.
Abenshi mu banyeshuri basaga 600 biga muri iri shuri bavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo bakiri bato, mu mikino bakoze, indirimbo n’ubuhamya bwa bamwe muri bo, bagaragaje ko kwibuka Jenoside bituma bamenya amateka y’u Rwanda kandi bikabaha imbaraga zo kurwanya Jenoside n’icyayihembera.

Bamwe muri abanyeshuri ba APPEGA Gahengeri mu 1994 na mbere yaho bari baje kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe muri abanyeshuri ba APPEGA Gahengeri mu 1994 na mbere yaho bari baje kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye uyu muhango bagaragarijwe ingorane z’ivangura u Rwanda rwanyuzemo zikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na none hakishimirwa ko nyuma y’uko ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zihagaritse Jenoside, u Rwanda rwongeye kubona umucyo w’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’icyerekezo cy’iterambere giha buri Munyarwanda icyizere cy’ahazaza.

Ku bw’ibyo, bakaba basabwe kurwanya uwo ari we wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo kuko aba ashaka gusubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Abanyeshuri ba APPEGA Gahengiri bavuga ko nubwo bakiri bato kwibuka bibafasha kumenya amateke y'u Rwanda no kurwanya Jenoside.
Abanyeshuri ba APPEGA Gahengiri bavuga ko nubwo bakiri bato kwibuka bibafasha kumenya amateke y’u Rwanda no kurwanya Jenoside.

Muri uyu muhango, abahoze ari abanyeshuri ba APPEGA Gahengeri bafashije abana bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), babaha imashini ebyiri zogosha ndetse abitabiriye uyu muhango bakusanya inkunga y’amafaranga mu buryo buzwi nk’agaseke yo kunganira abana barokotse Jenoside biga muri iri shuri batishoboye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza cyane kuba abanyarwanda b’ ingeri zose bitabira ibikorwa byo kwibuka

claude yanditse ku itariki ya: 22-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka