Kwibuka ku nshuro ya 20 byatangiye gutegurwa, ariko ngo si icyunamo

Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamenyesheje ko ku rwego mpuzamahanga, hatangijwe ibiganiro n’ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi; ariko ko bitagomba kuvugwa ko ari icyunamo cyatangiye, ahubwo ngo hagamijwe ko cyazasanga hari ibikorwa bigaragara.

CNLG ngo irashaka ko icyunamo cyazakorwa bigaragara ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashijwe, inzibutso zaritaweho ndetse hari n’imyumvire imwe y’abantu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, izashimangirwa n’ubwitabire bwa benshi, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo yasobanuye kuri uyu wa 06/01/2014.

Yavuze ko muri aya mezi atatu abanziriza kwibuka ku nshuro ya 20, hazabaho imihango yo kwitegura, ibiganiro bizibanda kuri gahunda ya “Ndi Umunyaranda”, ndetse n’ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside no kwita ku nzibutso.

“Ni imyiteguro yatangiye si icyunamo, abantu bakamenya uko bazitwara mu bijyanye n’ihungabana; hagomba kumenyekana uburyo ibiganiro birimo gutegurwa, ubu bikazibanda kuri Ndi Umunyarwanda n’uko Jenoside ikumirwa. Mu bikorwa, dufite impfubyi n’incike bagomba kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko”, nk’uko Mucyo yakomeje asobanura.

CNLG yasabye uruhare rwa buri wese, ngo rugomba kugaragarira mu bwinshi bw’abazitabira ibiganiro bizabera mu turere twose tw’igihugu, bihereye mu Ishuri ry’i Nyange mu karere ka Ngororero, ku itariki ya 10 muri uku kwezi kwa Mutarama.

Jean de Dieu Mucyo uyobora CNLG (hagati) Dr Jean Baptiste Habyarimana uyobora NURC (iburyo) na Egide Nkuranga wo muri IBUKA, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Jean de Dieu Mucyo uyobora CNLG (hagati) Dr Jean Baptiste Habyarimana uyobora NURC (iburyo) na Egide Nkuranga wo muri IBUKA, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mucyo kandi yasobanuye ko nta ngengo y’imari yihariye Leta yateguye, ahubwo ko hazabaho kwifashisha abaterankunga batandukanye. Ati “Umuntu wacitse ku icumu uturanye n’abandi kuki batamusanira inzu ye cyangwa bagakemura ikindi kibazo yagize! Ese aho asengera kuki batamufasha; iki ni igihe cyo kugirango abatanga ubufasha bamenye aho bazabutanga”.

Ibiganiro n’ibikorwa byo gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 bizabera mu gihugu no mu mahanga atandukanye, aho u Rwanda rusaba ko ibihugu byakiriye imibiri y’abicwaga yajyanywe n’inzuzi, byakubaka inzibutso bikayishyinguramo; ariko ko n’ibindi bihugu bya kure bishobora kubaka inkuta, nk’ikirango cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Imyiteguro yo kwibuka mu Rwanda no mu mahanga iyobowe na za Ministeri, iy’umuco na siporo hamwe n’ishinzwe ububanyi n’amahanga.

Kuri uyu wa kabiri tariki 07/01/2014, ba Ministiri Mitali Protais na Louise Mushikiwabo biteguye gucanira urumuri rutazima ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, rukazazengurutswa mu turere twose tw’igihugu kugera ku itariki 07/4/2014, ubwo kwibuka nyirizina bizaba bitangiye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

mureke kwibuka tubigire ibyacu,twekubiharira abaroktse GENOCIDE bityo nabo biyumvemo ko imbabazi batanze zagize umumaro,mureke twubake urwanda ruzira: tutsi,hutu,twa ahubwo rushingire kurindumunyarwand, IMANA ibashoboze .

UWIMANA PHOCAS yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

kwibuka bituma tutirara ngo dutatire igihango twagiranye na ababyeyi bacu kuusa ikivi badusigiye.

BIZIMANA yanditse ku itariki ya: 11-04-2014  →  Musubize

umunsi mubi ugusigira experience ariko umunsi mwiza ugusigira ibyishimo

ishimwe claude yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

nibyiza cyane arko mutubabarire rwose kwibuka kunshuro ya20 tuzabibuke twinigu turare kubiriyo dukeshe kdi dutange ubutumwa nkuko bikwiye ibyinshi byavuyeho bisubizweho wamwanya twagiraga wo kujya imbere ukibuka abawe ubavuga mumazina nurwo bapfuye umwekurumwe byaradufashaga muzabitwemerere bisubireho abajyanama barateguwe.

maliza yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Ndifuzagutanga Umusanzuwange Nkoresheje Imbaragazange Gusa Naranahuguwe Kubirebana Nihungabana 0786724334;0727091821 murakoze .

Habinshuti Moise yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

abantu barya amafranga yo kubaka inzibutso nabo bakwiye guhanwa kuko bigaragara nko kudaha agaciro abashyinguye muri izi nzibutso

loger yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

nabonye byatangiye neza twizere ko natwe ruriya rumuri ruzatugeraho maze twiheshe agaciro

billy yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

GAHUNDA NINZIZA ARIKO INZARA IMEREYENABI ABAROKOSTE KABISA

SEBUTIMBIRI yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Mu kwibuka, njye ndashima ibikorwa mu myiteguro no muri icyo gihe nyirizina. Ariko ababishinzwe bajye bagaragaza imibare nyayo y’ abatarubakiwe, hamenyekane n’ impamvu bitakozwe. Abayobozi b’ aho ngaho bajye babibazwa, nihagaragaramo amakosa babihanirwe pe. Wasobanura ute ukuntu waba ufite umuntu umaze 20ans anyagirwa kandi yariciwe abe? Haba harabuze iki mu Rwanda koko ? Ndi Umunyarwanda nayo izasobanurwe n’ abayumva neza kandi bazaba bateguwe hakiri kare. Mana udukomeze

komera yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

iki gikorwa cyo kwibuka ndabona kizafasha benshi muri byinshi bijyanye no kwibuka , gusana imitima yabarokotse kuko iyo ubonye bagufasha kwibuka abawe bazize amaherere wumva uguwe neza maze iminsi yo kubaho ikiyongera

theo yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

Kwibuka nibyo ariko habeho nokwigaya imyaka 20 tuvuga
abatarubakirwa abatishoboye,cg ibyabobivugwa aruko icyu
mweru cyokwibuka cyegereje habuziki?Ngobirangizwe?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-01-2014  →  Musubize

igikorwa cyose cyateguwe neza kigenda na neza, bivuze ko rero nikiramuka giteguwe neza kizagenda na neza!!

somayire yanditse ku itariki ya: 6-01-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka