Kwibuka ku nshuro ya 20 byatangiye gutegurwa, ariko ngo si icyunamo
Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) yamenyesheje ko ku rwego mpuzamahanga, hatangijwe ibiganiro n’ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi; ariko ko bitagomba kuvugwa ko ari icyunamo cyatangiye, ahubwo ngo hagamijwe ko cyazasanga hari ibikorwa bigaragara.
CNLG ngo irashaka ko icyunamo cyazakorwa bigaragara ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashijwe, inzibutso zaritaweho ndetse hari n’imyumvire imwe y’abantu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, izashimangirwa n’ubwitabire bwa benshi, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean de Dieu Mucyo yasobanuye kuri uyu wa 06/01/2014.
Yavuze ko muri aya mezi atatu abanziriza kwibuka ku nshuro ya 20, hazabaho imihango yo kwitegura, ibiganiro bizibanda kuri gahunda ya “Ndi Umunyaranda”, ndetse n’ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside no kwita ku nzibutso.
“Ni imyiteguro yatangiye si icyunamo, abantu bakamenya uko bazitwara mu bijyanye n’ihungabana; hagomba kumenyekana uburyo ibiganiro birimo gutegurwa, ubu bikazibanda kuri Ndi Umunyarwanda n’uko Jenoside ikumirwa. Mu bikorwa, dufite impfubyi n’incike bagomba kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko”, nk’uko Mucyo yakomeje asobanura.
CNLG yasabye uruhare rwa buri wese, ngo rugomba kugaragarira mu bwinshi bw’abazitabira ibiganiro bizabera mu turere twose tw’igihugu, bihereye mu Ishuri ry’i Nyange mu karere ka Ngororero, ku itariki ya 10 muri uku kwezi kwa Mutarama.

Mucyo kandi yasobanuye ko nta ngengo y’imari yihariye Leta yateguye, ahubwo ko hazabaho kwifashisha abaterankunga batandukanye. Ati “Umuntu wacitse ku icumu uturanye n’abandi kuki batamusanira inzu ye cyangwa bagakemura ikindi kibazo yagize! Ese aho asengera kuki batamufasha; iki ni igihe cyo kugirango abatanga ubufasha bamenye aho bazabutanga”.
Ibiganiro n’ibikorwa byo gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 bizabera mu gihugu no mu mahanga atandukanye, aho u Rwanda rusaba ko ibihugu byakiriye imibiri y’abicwaga yajyanywe n’inzuzi, byakubaka inzibutso bikayishyinguramo; ariko ko n’ibindi bihugu bya kure bishobora kubaka inkuta, nk’ikirango cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.
Imyiteguro yo kwibuka mu Rwanda no mu mahanga iyobowe na za Ministeri, iy’umuco na siporo hamwe n’ishinzwe ububanyi n’amahanga.
Kuri uyu wa kabiri tariki 07/01/2014, ba Ministiri Mitali Protais na Louise Mushikiwabo biteguye gucanira urumuri rutazima ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, rukazazengurutswa mu turere twose tw’igihugu kugera ku itariki 07/4/2014, ubwo kwibuka nyirizina bizaba bitangiye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
igikorwa cyo kwibuka genocide yakorewe abatutsi ndetse no gushyingura ndetse no guha icyubahiro bayiguyemo ni igikorwa kireba buri munyarwanda wese, ntago ari icyabamwe cyangwa se icy’abarokotse gusa, ahubwo kireba abanyarwanda bose, ibyo bivuze ko rero buri wese agomba gushyiramo imbaraga ze mukugitegura kugirango kizagende neza.
Nagiranago Mbabaze Kubijyanye Nicyunamo? Hari Konje Yateganyijye? Murakoze.
Ni byiza kwitegura igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 hakiri kare,,kandi biranakwiye kuko imyaka 20 si ubusa,,Imana iduhe gukomeza kwibuka tuniyubaka..
Twitegure kare rero , nubwo abacu tubahoza ku mutima ariko kubyitegure hakiri kare imyaka 20 ifite icyo isobanuye kinini!!