Iburasirazuba: Mu minsi ine habonetse dosiye eshanu z’ingengabitekerezo ya Jenoside

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuva ku ya 07 Mata 2022, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira, hamaze kugaragara ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside bitanu, dosiye zikaba zaramaze kugezwa ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Guverineri Emmanuel K. Gasana mu gikorwa cyo Kwibuka
Guverineri Emmanuel K. Gasana mu gikorwa cyo Kwibuka

Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, ubwo habaga umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo, Superefegitura ya Kanazi, Ngarama na Rusumo ndetse n’amakomini yahujwe bikabyara Akarere ka Rwamagana.

Abari abakozi ba Perefegitura na za Superefegitura bishwe muri Jenoside ni 19, naho abari abakozi b’Amakomini yahujwe bikabyara Akarere ka Rwamagana ni 22.

Guverineri Gasana avuga ko muri rusange ibikorwa byo kwibuka bigenda neza, ariko nanone hatabura ba kidobya bakigaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Turimo kubona ibimenyetso by’Ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu bikorwa, mu mvugo, imigirire n’ibindi kandi bisesereza cyangwa bikomeretsa imitima y’abarokotse. Ubu dufite amadosiye amaze kugera kuri atanu ari kuri RIB.”

Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Zimwe mu ngero zikubiye mu mvugo ziri muri ibi bikorwa by’Ingengabitekerezo ya Jenoside, zirimo aho ngo hari abavuga ko iturufu yo kwibuka itakigezweho n’ibindi.

Agira ati “Buri bucye ibikorwa byo kwibuka bigatangira hari uwavuze ngo muzarira ejo natwe amarira yacu tuzayarira ikindi gihe, undi akavuga ati jya kwibuka wowe wabuze abantu jyewe ntacyo njya kwibuka.”

Avuga ko Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko ku buryo bisaba ko abaturage bazamurirwa imyumvire bagacika ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Muteteri Grace wirukanywe mu kazi inshuro ebyiri azira kuba ari Umitutsi
Muteteri Grace wirukanywe mu kazi inshuro ebyiri azira kuba ari Umitutsi

Intara y’Iburasirazuba ifite inzibutso za Jenoside 38 zibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 360.

Uwo muyobozi avuga ko Intara y’Iburasirazuba yageragerejwemo Jenoside, nk’Abatutsi bicirwaga mu mashyamba ya Bugesera na Rukumberi, mu Mutara, Nyarubuye no mu mugezi wa Nyabarongo.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya na we yitabiriye uwo muhango
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya na we yitabiriye uwo muhango

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka