Guverineri Habitegeko yagaragaje ko Jenoside yashobotse kubera Politiki mbi

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko politiki mbi yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoboka, nyamara icyagombaga gushyigikirwa ari uko Abanyarwanda babana mu mahoro.

Guverineri Habitegeko avuga ko Politiki mbi yatumye Abanyarwanda bica bagenzi babo kandi ntihabeho guhana
Guverineri Habitegeko avuga ko Politiki mbi yatumye Abanyarwanda bica bagenzi babo kandi ntihabeho guhana

Abashaka kugoreka amateka bitwaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, ariko si byo kuko Ngororero ifite umwihariko w’uko kuva mu 1990 Abatutsi batangiye kwicwa.

Guverineri Habitegeko avuga ko abicanyi bakoraga Jenoside aho guhanwa bakagororerwa, politiki mbi ikimakaza ubugome bwo gutsemba igice kimwe cy’Abanyarwanda, kandi bari bakwiye kubaho no kubana mu mahoro.

Agira ati "Umusaruro twakuye muri Pilitiki mbi ni uyu wo kuza Kwibuka abacu bishwe nabi bakajugunywa muri Nyabarongo, ntabwo ari ko byari bikwiye kugenda kuko ntawe utarifuzaga kubaho, ariko ubuyobozi bubi bwagize uruhare mu kumara abantu, aho kubafasha kubaho no kugira ubuzima. Nta kundi ni uguhora tubibuka tukanibuka ko ubuyobozi bubi bugira ingaruka ku bayoborwa, bityo bidakwiye gusubira".

Guverineri Habitegeko avuga ko umunyepolitiki w’uyu munsi atandukanye n’uwo hambere, kuko ubu asabwa kubanisha neza abaturage, kubigisha kuba umwe, gutekereza kure no kubazwa inshingano, bigaragaza itandukaniro rya politiki yakanguriraga abaturage kwanga abaturanyi babo.

Agira ati "Kuba twibuka amateka tukarahirira rimwe ko bitazongera, ni imbuto nziza yeze kuri politiki nziza y’uyu munsi, umunapolitiki asabwa gusa kwereka umuturage uko yiteza imbere no kugira ubuzima bwiza, no kurushaho kubaka Igihugu".

Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y'Abatutsi biciwe mu Ngororero
Bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’Abatutsi biciwe mu Ngororero

Tariki ya 13 Mata 1994, nibwo Abatutsi basaga ibihumbi 25 biciwe kuri Paruwasi ya Muhororo mu yahoze ari Komini Kibilira, naho ku mugezi wa Nyabarongo hakaba hibukirwa abasaga 400 bahiciwe bakanarohwa muri uwo mugezi, amazina yabo akaba yanditse ku rwibutso rwahashyizwe.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero, Ntagisanimana Jean Claude, avuga ko ayo amakuru y’abishwe bakajugunywa muri Nyabarogo agikomeje gukusanywa, kugira ngo n’abandi bazamenyekana, amazina yabo azandikwe ku rwibutso ruri kuri uwo mugezi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka