Uko ibikorwa byo gutangiza icyumweru cya GAERG na AERG byitabiriwe - AMAFOTO

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG) n’umuryango w’abakiri abanyeshuri bayirokotse (AERG), baratangiza icyumweru cyahariwe gushimira abahoze mu ngabo za RPF bakomerekeye ku rugamba no gufasha abagizwe incike na Jenoside.

Iki icyumweru kiri butangirizwe kuri uyu wa gatandatu tariki 7/3/2015, mu murenge wa Rukumbeli mu karere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba, cyabanjirijwe n’ibikorwa by’umuganda bitabiriwe n’ububryiruko hirya no hino mu gihugu.

Ibi bikorwa kandi biranategura Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyunamo kizatangira tariki 7/4/2015.

Mu gihe tukibakurikiranira uko gahunda z’uyu munsi ziri bukurikirane, twabahitiyemo amwe mu mafoto agaragaza ibikorwa biri gukorwa mu turere dutandukanye.

Rukumbeli

Indabo bari ziri bushyirwe ku rwibutso rwa Rukumbeli zateguwe.
Indabo bari ziri bushyirwe ku rwibutso rwa Rukumbeli zateguwe.
Bahagurukiye i Remera kuri Sitade Amahoro berekeza i Ngoma ahari butangirizwe iki cyumweru ku rwego rw'igihugu.
Bahagurukiye i Remera kuri Sitade Amahoro berekeza i Ngoma ahari butangirizwe iki cyumweru ku rwego rw’igihugu.
Urwibutso rwa Rukumbeli ni rumwe mu nzibutso zibitse amateka akomeye mu Rwanda.
Urwibutso rwa Rukumbeli ni rumwe mu nzibutso zibitse amateka akomeye mu Rwanda.
Abaturage bari batangiye gukora umuganda ku rwibutso
Abaturage bari batangiye gukora umuganda ku rwibutso
Ni gutya mu rwibutso rwa Rukumbeli imbere hameze.
Ni gutya mu rwibutso rwa Rukumbeli imbere hameze.
Bakigera i Rukumbeli babanje kunamira imibiri ishyinguye muri uru rwibutso.
Bakigera i Rukumbeli babanje kunamira imibiri ishyinguye muri uru rwibutso.
Bashyize indabo mu mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bashyize indabo mu mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bahise banya kubakira umuturage utishoboye warokotse Jenoside.
Bahise banya kubakira umuturage utishoboye warokotse Jenoside.
Bamwe bavanganga umucanga mu gihe abandi bubakaga inzu yari yaratangiye kwangirika.
Bamwe bavanganga umucanga mu gihe abandi bubakaga inzu yari yaratangiye kwangirika.

Bugesera

Urubyiruko rwakoreye igikorwa cy'umuganda ku rwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera rwabanje gufata umunota wo kunamira imibiri y'abashyinguye muri uru rwibutso.
Urubyiruko rwakoreye igikorwa cy’umuganda ku rwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera rwabanje gufata umunota wo kunamira imibiri y’abashyinguye muri uru rwibutso.
Igikorwa cy'umuganda wo ku rwibutso rwa Ntarama cyatangiye basibura ibyatsi byameze ku mva.
Igikorwa cy’umuganda wo ku rwibutso rwa Ntarama cyatangiye basibura ibyatsi byameze ku mva.
Urubyiruko rwigabanyije imirimo bamwe bakubura mu gihe abandi batunganya ubusitani bw'urwibutso.
Urubyiruko rwigabanyije imirimo bamwe bakubura mu gihe abandi batunganya ubusitani bw’urwibutso.
Akazi karakorwa mu matsinda kuri uru rwibutso.
Akazi karakorwa mu matsinda kuri uru rwibutso.
Kimwe mu bice bigize urwibutso rwa Ntarama.
Kimwe mu bice bigize urwibutso rwa Ntarama.
Iki gikorwa ni kimwe mu bizaranga icyumweru cyahariwe GAERG na AERG cyo gushimira abahoze ari ingabo za RPF bahagaritse Jenoside ariko bakamugarira ku rugamba n'abayirokotse ariko bagasigwa iheruheru nayo.
Iki gikorwa ni kimwe mu bizaranga icyumweru cyahariwe GAERG na AERG cyo gushimira abahoze ari ingabo za RPF bahagaritse Jenoside ariko bakamugarira ku rugamba n’abayirokotse ariko bagasigwa iheruheru nayo.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka