Ngororero: Bakiriye urumuri rw’icyizere

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota itanu, kuri uyu wa 10 Mutarama 2014, nibwo urumuri rutazima rw’icyizere rusesekaye mu ishuri rikuru rya Nyange (Ecole Superieur de Nyange), ruturutse ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Ni mu rwego rwo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru rumuri rukaba rugiye gucumbikirwa muri iryo shuri ahiciwe abana mu 1997, ubu bakaba barashyizwe mu ntwari ku rwego rw’Imena.

Abana bo mu karere ka ngororero bakira urumuri rw'icyizere baruhawe n'abaturutse i Kigali.
Abana bo mu karere ka ngororero bakira urumuri rw’icyizere baruhawe n’abaturutse i Kigali.

Uru rumuri ruzahamara iminsi 3 rugashyikirizwa akarere ka Kamonyi. Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ni perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Senat, Jean Damscene Ntawukuriryayo.
Hitabiriye kandi minisitiri w’umuco na siporo, Mitari Protais, hamwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’igihugu.

Biteganyijwe ko abarokotse Jenoside hamwe n’ababonye ibyabereye i Nyange batanga ubuhamya. Nyuma y’iyi mihango, turabagezaho uko iki gikorwa cyarangiye.

Abanyengororero bamaze kwakira urumuri rw'icyizere.
Abanyengororero bamaze kwakira urumuri rw’icyizere.

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 07/01/2014 hatangiye igikorwa cyo kuzengurutsa urumuri rw’icyizere rutazima mu turere twose tw’igihugu. Iki gikorwa kizamara iminsi 100 ibanziriza icyunamo nyirizina kizatangira tariki 07/04/2014.

Akazu kateguriwe gushyirwamo urumuri.
Akazu kateguriwe gushyirwamo urumuri.
Abaturage bari ku ishuri rya Nyange bategereje urumuri rw'icyizere kuva saa yine za mugitondo.
Abaturage bari ku ishuri rya Nyange bategereje urumuri rw’icyizere kuva saa yine za mugitondo.
Imva y'umwe mu bana bishwe n'Abacengezi ku ishuri rya Nyange. Abiciwe i Nyange kubera banze kwitandukanya bakurikije amoko bashyizwe mu cyiciro cy'intari z'Imena.
Imva y’umwe mu bana bishwe n’Abacengezi ku ishuri rya Nyange. Abiciwe i Nyange kubera banze kwitandukanya bakurikije amoko bashyizwe mu cyiciro cy’intari z’Imena.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka