AJSPORT yibutse abanyamakuru ba sport bazize Jenoside

Ishyirahamwe ry’abamyamakuru b’imikino (AJSPORT) bakoze igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uwo muhango wabaye tariki 02/07/2013 i Remera ku kibuga cya FERWAFA.

Muri uwo muhango wo kwibuka, hanakinwe umukino wa gicuti mu mupira w’amaguru wahuje ikipe y’abanyamakuru bandika hamwe n’abakora ku maradiyo na tereviziyo, maze abakora imikino bavuga batsinda abandika ibitego 4-1.

Uyu mukino waranzwemo ishyaka no gukoresha amagambo (termes) byagiye biranga abanyamakuru b’imikino bazize Jenoside nka Viateur Kalinda na bagenzi be.

Abanyamakuru bakora ibijyanye na sport bakora ku ma radiyo na televiziyo batsinze abandika ibitego 4-1.
Abanyamakuru bakora ibijyanye na sport bakora ku ma radiyo na televiziyo batsinze abandika ibitego 4-1.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AJSPORT, Jean Claude Munyandinda, yasabye bagenzibe ko iyi gahunda yo kwibuka yazakomeza buri mwaka kandi ikarushaho kunozwa.

Nyuma y’uwo muhango, umuyobozi ushinzwe urwego rwo kwigenzura kw’itangazamakuru, Robert Mugabe, yashimiye ishyirahamwe AJSPORT kubera urugero rwiza ritanga.

Mugabe Robert yatangaje ko mu mashyirahamwe y’abanyamakuru bo mu Rwanda, iry’abakora ku birebana n’imikino ruhagaze neza ari mu mikorere no mu mikoranire ahanini bitewe n’ubuyobozi buhamye rifite.

Aha, yanavuze ko mu gihe andi mashyirahamwe ndetse n’ibigo bitandukanye bitegereza inkunga cyangwa andi mabwiriza aturutse mu nzego zitandukanye, AJSPORT yo yifatiye gahunda yo kwibuka kandi ikishakamo n’amikoro maze asaba ko byazakomeza kandi imikorere igakomeza kuba myiza.

Abanyamakuru bakora ibijyanye na sport bakorera ibinyamakuru byandika.
Abanyamakuru bakora ibijyanye na sport bakorera ibinyamakuru byandika.

Uyu muyobozi wanagaragaje ko yifuza gukorana bya hafi n’urwego rushinzwe guhosha amakimbirane muri AJSPORT, akaba yaranasabye abanyamuryango bayo kurangwa n’ubwumvikane ndetse no gukora umwuga utarimo umwiryane no gushyira abaturage murujijo, bityo bakabasha kwigenzura bo ubwabo.

Dore urutonde rw’abanyamakuru 50 bamenyekanye ko bazize Jenoside harimo n’abimikino

ORINFOR: RUBWIRIZA Tharcisse, MWUMVANEZA Médard, GASANA Cyprien, KARAKE Clave, KARAMBIZI Gracien, KARINDA Viateur, RUDAHANGARWA J. Baptiste, SEBANANI André, KALISA Callixt, NSABIMANA Emmanuel, BUCYANA Jean Bosco, MBUNDA Felix, MUNYARIGOGA Jean Claude na NSHIMIYIRYO Eudes.

LE PARTISANT: HABINEZA Aphrodice (SIBO)

LE TRIBUN DU PEUPLE: MUKAMA Eugène, HATEGEKIMANA Wilson, GAKWAYA Eugène na RUGAJU Jean Claude

LE FLAMBEAU: BAZIMAZIKI Obed, KARINGANIRE Charles na MUNANA Gilbert

RAFIKI: KAYIHURA Octave na NTAGANZWA Alexis

KINYAMATEKA: NKUBIRI Sylvestre, MUGANZA Clement, KAYINAMURA M.Beduwa na SERUVUMBA Anastase

LE SOLEIL: KAYIRANGA Marcelin, MUKAMUSONI Jeanne d’Arc na BURASA Prisca

Viateur Kalinda ni umwe mu banyamakuru bibutswe bagize uruhare rukomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda.
Viateur Kalinda ni umwe mu banyamakuru bibutswe bagize uruhare rukomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

ISIBO: MURERAMANZI Néhémie

KANYARWANDA: NKUNDIMANA Joel na MUTESA Donat

KANGUKA : RWABUKWISI Vincent(RAVI) na MBARAGA Wellars

KIBERINKA: SHABAKAKA Vincent , NYIMBUZI Aloys na KAMANAYO Théotime

RWANDA RUSHYA: KAMURASE Martin, MUDATSIKIRA Joseph na KAMEYA André

L’OBSERVATEUR: MUNYAKAZI Bernard

ABIKORERA KU GITI CYABO: MBUGUJE Sixbert, MUKAMANA Winifrid, RUKUNDO Emmanuel, RUTSINDURA Emmanuel, RUTSINDURA Alphonse, RWEMARIKA Claude na TWAGIRAMUNGU Felix.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka