AS Kigali ibujije APR FC kurara yegukanye igikombe cya 22 cya shampiyona (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yatakaje amahirwe yo kurara itwaye igikombe cya 22 cya shampiyona nyuma yo kunganya na AS Kigali 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26.

Ni umukino wagombaga gukinwa tariki 5 Mata 2024 ariko usubikwa kubera urupfu rw’uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC Dr Adel Zrane witabye Imana tariki 2 Mata 2024.

Mbere y'umukino hafashwe umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mbere y’umukino hafashwe umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Iyi kipe yagiye kuwukina isabwa gutsinda igahita itwara igikombe cya shampiyona ya 2023-2024. Byatangiye bisa nk’ibiza kugorana kuko ku munota wa 14 Ishimwe Fiston yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere nyuma yo guhabwa umupira mu rubuga rw’amahina akaroba umunyezamu Pavelh Ndzila.

Ishimwe Fiston yishimira igitego cya mbere yatsindiye AS Kigali ,atsinda ikipe yahozemo
Ishimwe Fiston yishimira igitego cya mbere yatsindiye AS Kigali ,atsinda ikipe yahozemo

Ibyishimo by’iyi kipe yagiye gukina umukino yarakoze imyitozo itatu gusa ntabwo byamaze igihe kuko mu kavuyo kenshi kabaye imbere y’izamu rya AS Kigali ku munota wa 14 Kwitonda Alain Bacca yishyuriye APR FC igitego igice cya mbere kirangira amakipe anganya 1-1. APR FC yari ifite indi minota 45 yo gushaka intsinzi ngo irare yegukanye igikombe.

Igitego cya mbere cya APR FC
Igitego cya mbere cya APR FC

Mu gice cya kabiri amakipe yose yakomeje gushaka uburyo bw’ibitego by’intsinzi. AS Kigali yifashishaga abakinnyi nka Kevin Ebene, Shaban Hussein mu gihe kuri APR FC Kwitonda Alain, Ruboneka Jean Bosco, Victor Mbaoma nabo bashakishaga icyatuma babona intsinzi. Ku munota wa 62 APR FC niyo yabyungukiyemo ubwo Victor Mbaoma yayitsindiraga igitego cya kabiri.

Kwitonda Alain Bacca yatsindiye APR FC igitego cyo kwishyura
Kwitonda Alain Bacca yatsindiye APR FC igitego cyo kwishyura

APR FC yahise ikora impinduka yongeramo Shaiboub Eldin, Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan mu bihe bitandukanye, ikomeza kugarira ngo irebe ko yakwegukana igikombe.

Umuyobozi w'ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira yari yitabiriye uyu mukino
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira yari yitabiriye uyu mukino

AS Kigali yabonye n’ikarita y’umutuku yahawe Rucogoza Eliasa mu mpera z’umukino. Iyi kipe yakoze impinduka zirimo aho yinjije Benedata Janvier.

Uyu musore ku munota wa gatatu muri itanu yongereweho yarebye uko umunyezamu Pavelh Ndzila wa APR FC ahagaze amutera ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina riruhukira mu izamu rivamo igitego cya kabiri, umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Nyuma yo kunganya uyu mukino APR FC yagize amanota 60 ibura amahirwe yo kurara itwaye igikombe kuko yasabwaga gutsinda ikagira amanota 62 irusha Rayon Sports amanota 14 mu gihe haba hasigaye gukinirwa amanota 12.

Ku rundi ruhande AS Kigali iheruka gutsindwa na APR FC mu 2018 aho bahurira hose yagize amanota 38 ayishyira ku mwanya gatandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

We really thank you for your good news

Gabriel NSENGIMANA yanditse ku itariki ya: 16-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka