Ni umukino wagombaga gukinwa tariki 5 Mata 2024 ariko usubikwa kubera urupfu rw’uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC Dr Adel Zrane witabye Imana tariki 2 Mata 2024.
Iyi kipe yagiye kuwukina isabwa gutsinda igahita itwara igikombe cya shampiyona ya 2023-2024. Byatangiye bisa nk’ibiza kugorana kuko ku munota wa 14 Ishimwe Fiston yatsindiye AS Kigali igitego cya mbere nyuma yo guhabwa umupira mu rubuga rw’amahina akaroba umunyezamu Pavelh Ndzila.
Ibyishimo by’iyi kipe yagiye gukina umukino yarakoze imyitozo itatu gusa ntabwo byamaze igihe kuko mu kavuyo kenshi kabaye imbere y’izamu rya AS Kigali ku munota wa 14 Kwitonda Alain Bacca yishyuriye APR FC igitego igice cya mbere kirangira amakipe anganya 1-1. APR FC yari ifite indi minota 45 yo gushaka intsinzi ngo irare yegukanye igikombe.
Mu gice cya kabiri amakipe yose yakomeje gushaka uburyo bw’ibitego by’intsinzi. AS Kigali yifashishaga abakinnyi nka Kevin Ebene, Shaban Hussein mu gihe kuri APR FC Kwitonda Alain, Ruboneka Jean Bosco, Victor Mbaoma nabo bashakishaga icyatuma babona intsinzi. Ku munota wa 62 APR FC niyo yabyungukiyemo ubwo Victor Mbaoma yayitsindiraga igitego cya kabiri.
APR FC yahise ikora impinduka yongeramo Shaiboub Eldin, Niyomugabo Claude, Niyibizi Ramadhan mu bihe bitandukanye, ikomeza kugarira ngo irebe ko yakwegukana igikombe.
AS Kigali yabonye n’ikarita y’umutuku yahawe Rucogoza Eliasa mu mpera z’umukino. Iyi kipe yakoze impinduka zirimo aho yinjije Benedata Janvier.
Uyu musore ku munota wa gatatu muri itanu yongereweho yarebye uko umunyezamu Pavelh Ndzila wa APR FC ahagaze amutera ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina riruhukira mu izamu rivamo igitego cya kabiri, umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.
Nyuma yo kunganya uyu mukino APR FC yagize amanota 60 ibura amahirwe yo kurara itwaye igikombe kuko yasabwaga gutsinda ikagira amanota 62 irusha Rayon Sports amanota 14 mu gihe haba hasigaye gukinirwa amanota 12.
Ku rundi ruhande AS Kigali iheruka gutsindwa na APR FC mu 2018 aho bahurira hose yagize amanota 38 ayishyira ku mwanya gatandatu.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
We really thank you for your good news