Yongeye kugira inzu ye bwite nyuma y’imyaka 22

Séraphine Mukandanga w’imyaka 80 yongeye kuryama mu nzu yubakiwe ayita iye bwite, nyuma y’imyaka 20 yabaga mu yo yatijwe.

Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2016 nibwo Mukandanga yashyikirijwe iyi nzu yubakiwe mu Murenge wa Tumba n’abakozi ba mituweri ya Kaminuza y’u Rwanda.

Nyuma y'imyaka 22, yinjiye mu nzu ye itari intizanyo.
Nyuma y’imyaka 22, yinjiye mu nzu ye itari intizanyo.

Mu magambo make kandi mu ijwi rituje n’ubusanzwe bimuranga, Mukandanga yagize ati “Ndishimye, nshimye iki gikorwa bankoreye. Ndashimira Imana ko bayumviye bakankorera iki gikorwa.”

Mukandanga ukomoka mu Karere ka Gisagara, ntiyigeze ahasubira kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, kuko yiberaga mu nzu n’umugiraneza utakihatuye.

Hari hasize imyaka ibiri abakozi ba Mituweli ya Kaminuza y’u Rwanda biyemeje kumubera bana, kuko Jenoside yamumazeho umuryango n’ubu abana n’umwana abereye nyirasenge.

Alexie Kaneza, umuyobozi mukuru wa Mituweri ya kaminuza na Mukecuru Mukandanga.
Alexie Kaneza, umuyobozi mukuru wa Mituweri ya kaminuza na Mukecuru Mukandanga.

Alexie Kaneza, umuyobozi mukuru wa Mituweri ya kaminuza, yavuze ko igikorwa bakoze atari icyo gushima kuko biri mu nshingano zabo nk’Abanyarwanda. Yavuze ko bazakomeza kumufasha bashoboye nk’uko basanzwe bamugeneraga mu mibereho.

Inzu ikikijwe n’urugo rwubakishije imiseke, bayimuhanye n’intebe n’ibiryamirwa bifite agaciro ka miriyoni 4Frw.

Gitifu Pascal avuga ko kugeza ubu mu Murenge wa Tumba hari imiryango igera kuri 50 y’abarokotse Jenoside batishoboye batarabasha kubakirwa. Yabasabye ko banabishoboye bamworoza. Ati “Abonye n’inka byamufasha kurushaho.”

Inzu Séraphine Mukandanga akesha mituweri ya Kaminuza.
Inzu Séraphine Mukandanga akesha mituweri ya Kaminuza.

Hashize imyaka ine mituweri ya Kaminuza itangiye igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Kugeza ubu bafite abapfakazi babiri bo mu Murenge wa Tumba bagenera ibihumbi 50Frw byo kubaho buri kwezi.

Hari n’abandi babiri bo mu Murenge wa Simbi bahaye amafaranga yo gutangira imishinga kandi ubu ngo babayeho neza. Amafaranga akora ibi bikorwa byose ava mu misanzu yabo n’ikigo kikabongerera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka