Yongeye kugira igicaniro abikesha IPRC-Huye

Umusaza Jean Gahamanyi utuye mu Mudugudu wa Nyarupfizi ho mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, arishimira kuba yongeye kugira igicaniro.

Gahamanyi n'umugore we bakiranye inka ibyishimo
Gahamanyi n’umugore we bakiranye inka ibyishimo

Yagaragaje ibyo byishimo ubwo tariki 16 Gicurasi 2024 yashyikirizwaga inka n’ubuyobozi bwa IPRC-Huye, ikaba yaravuye mu bushobozi bwegeranyijwe n’abakozi bo muri iri shuri, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kuremera umwe mu bayirokotse ukennye.

N’ibyishimo, Gahamanyi yagaragaje agira ati "Jenoside iba nari mfite inka 3. Muri kwa kwiruka mbega zarananiwe. Najyaga nicara nkavuga nti ese ko nari mfite igicaniro ntunze, ubu koko Imana izongera ibinkorere? Bizamerera gute ngo nongere ntunge?"

Yunzemo ati "Nakubwiye ngo ibyishimo byandenze. Ngiye kuyitaho, icyo izunguka nanjye ngabire abandi."

Abaturanyi be na bo ngo bishimiye iyi nka yahawe kuko bizeye ko na bo izabagirira akamaro haba mu kubona aho bakura amata ndetse n’ifumbire, cyane ko bamuzi ho umutima mwiza.

Abaturanyi ba Gahamanyi bifatanyije na we mu kwakira inka yagenewe na IPRC-Huye
Abaturanyi ba Gahamanyi bifatanyije na we mu kwakira inka yagenewe na IPRC-Huye

Umwe muri abo baturanyi yagize ati "Yahoze atunze nyuma ya Jenoside, inka barazirya zirashira, nyuma ya Jenoside arongera arorora na zo ziza gushira. Tunejejwe n’uko yongeye kugira igicaniro kandi twamushimiye ko yavuze ko azoroza n’abandi."

Umuyobozi wa IPRC-Huye, Lt Col Barnabé Twabagira, avuga ko Gahamanyi baremeye bamuhaye n’ikiraro n’imiti kugira ngo ubworozi buzamugendekere neza.

Ubwo bayimushyikirizaga yagize ati "Twasanze kumuha inka gusa bidahagije, dusanga tugomba kuyiherekeza n’imiti cyane cyane ko twigisha no kuvura amatungo. Na none kubera ko inka kuri ubu zigomba kuba mu biraro, ikiraro na cyo cyarubatswe."

Iyi nka yanayishyizwe mu bwishingizi kugira ngo igihe Gahamanyi wayihawe yagira ibyago igapfa atazasigarira aho nk’uko byamugendekeye iyo yari yihawe mbere ipfa, bigatuma agasigarira aho.

Inka Jean Gahamanyi yahawe na IPRC Huye
Inka Jean Gahamanyi yahawe na IPRC Huye

Bamuhaye na telephone kugira ngo ajye abasha guhamagara uyimuvurira igihe yarwaye.

Kuva IPRC-Huye yashingwa mu mwaka wa 2012, buri mwaka igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 kijyanirana no kuremera uwarokotse Jenoside.

Nko mu mwaka ushize wa 2023 basannye inzu mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, naho mu wawubanjirije na bwo bari bahaye inka uwarokotse Jenoside wo mu Murenge wa Mukura na ho mu Karere ka Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka