Yigomwe kwiga ngo ashakire ubufasha barumuna be nyuma yo kugirwa imfubyi na Jenoside

Uwamariya Mediatrice wo mu kagari ka Gikaya mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yisanze asigaranye barumuna be babiri indi miryango ye yarishwe.

Jenoside iba ngo yari afite imyaka 20, imaze guhagarikwa na we ngo ahitamo guhagarika amashuri ye kugira ngo abanze yite kuri abo barumuna be n’abandi bana bo mu miryango ye bari bamze kugirwa imfubyi n’iyo Jenoside.

Jenoside ikirangira ngo yabonaga ubuzima butamworoheye, akibaza uko we na barumuna be bazabaho. Avuga ko yabonaga na we asa n’uwapfuye akabona hari ikintu kimeze nk’igihu imbere ye. Ibyo ngo byamuteye gufata icyemezo cyo guhagarika ishuri kugira ngo abanze ashake uko we na barumuna be babaho.

Ati “Ni ibintu byari bikomeye kugira ngo umuntu abane n’ubwo buzima, ibyo kwiga nahise mbyibagirwa nshyira abana mu ishuri bariga, tugira amahirwe ikigega cya FARG kirabafata kirabishyurira nanjye nkajya nsigara inyuma nshaka ibyo kurya n’amatike n’ibikoresho bimwe na bimwe”.

Jenoside ikirangira ngo nta kintu bari bafite barwarizaho uretse urutoki bari basigaranye, ku buryo byamusabaga gukora cyane.
Jenoside ikirangira ngo nta kintu bari bafite barwarizaho uretse urutoki bari basigaranye, ku buryo byamusabaga gukora cyane.

Uretse urutoki bari basigaranye, indi mitungo y’umuryango w’abo bana ngo yari yarasahuwe iyindi yarangijwe, ku buryo byasabaga Uwamariya gukora cyane kugira ngo barumuna be bazagire icyo bageraho mu buzima buri imbere. Urwo rutoki ngo ni rwo yageragezaga gukorera rukavamo ibibatunga, amatike yo kujyana barumuna be ku ishuri no kubagurira ibikoresho bimwe na bimwe.

Uwamariya kugeza ubu ahamya ko igihu yabonaga imbere ye Jenoside ikirangira kitakiriho, akavuga ko yishimira intambwe yateye mu kwakira ibyamubayeho we na barumuna be, ariko by’umwihariko ngo akishimira ko n’ubwo yacikije amashuri ye kubera ingaruka za Jenoside, barumuna be bakomeje kwiga, umwe akaba arangije amashuri yisumbuye mu gihe undi ari muri kaminuza.

Aha ni ho ahera asaba abarokotse Jenoside bagiheranwe n’agahinda kutiheba ahubwo bagaharanira kubaho kuko n’ubwo wabura abawe bidasobanura ko nawe ugomba guhita upfa. Ati “Icyo nababwira ni uko bagerageza kumva ko gupfusha atariko gupfa nawe ugomba gutera imbere ukiyubaka, ukigira ukagera no ku iterambere kuko iyo ibyo byose utabyigijeyo ntacyo ugeraho”.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka