Yatwikiwe mu Rusengero, akubitwa ubuhiri mu mutwe ariko ararokoka
Umugore witwa Sempfa Gratia w’imyaka 41, ni umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu rusengero rwa Ruhanga ubu ruri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, ariko uburyo yarokotse ngo bimutera kudashaka kubyibuka kuko bishobora kumuhungabanya.
Mu buhamya bwe, Sempfa avuga ko yari afite imyaka 20 ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga, we na basaza be n’ababyeyi be bagahita bahungishirizwa mu rusengero rwa Ruhanga. Yibuka ukuntu mu minsi ya mbere babanje kwirwanaho bakoresha imiheto, we akaba yari mu bateraga amabuye interahamwe zageragezaga kubasatira.
Uyu mugore avuga ko baje kuri uru rusengero bahunze iwabo aho bitaga ku Kinyaga kuko babonaga udusozi baturanye aritwo twa Gasogi na Kinyana batangiye gutwikira Abatutsi bari bahatuye, ariko by’umwihariko abaturanyi babo babatera ubwoba ko akabo kashobotse.

Avuga ko kwirwanaho bitateye kabiri kuko abasirikare b’abajepe bazanye imbunda bagatangira kubarasaho, babona babaciye intege bakabwira interahamwe ko akazi kabo bakarangije nazo zigaheraho zinjira mu rusengero.
Ati “Tariki 15 Mata 1994 nibwo baduteye twinjira mu rusengero, twari kumwe n’umupasiteri wacu aratubwira ati ‘nimusenge iki gitero ntago mugicika kirimo abantu bafite imbunda’. Abagore n’abana twinjira mu nzu interahamwe nazo ziza zirasa, abandi zibakubita”.
Mu mvugo yuzuyemo agahinda kenshi, avuga ko bigeze mu ma saa munani abo bicanyi bigiriye umugambi wo kurunda ibirundo bibiri, icy’abamaze gupfa ukwabo n’icy’abataranogonoka ukwabo kugira ngo nabo babarangize, we akaba yarashyizwe mu kirundo cy’abapfuye.

Ati “Batangiye gutwika numva nanjye umuriro utangiye kungeraho kuko nari ndi munsi mba ntangiye kuvamo, kuko n’abo bicanyi bari bahunze umuriro basohotse hanze. Ngiye kunyura mu idirishya mba mbonye umusore twari duturanye twanareranywe arambaza ngo kuki ntarapfa ngo reka andangize nintapfa aramenya ko Abatutsi dukomera”.
Avuga ko yamukubise impiri ebyiri mu mutwe akamusiga aho aziko yapfuye ariko ku bw’amahirwe akaza kuzanzamuka nyuma y’amasaha abiri ari bwo yatangiye gukambakamba asubira mu bihuru.
Kubera ikiniga cyinshi no gukomereka mu mutwe, ntashobora gukurikiranya neza inzira yaciyemo uko yarokotse, ariko yemeza ko nyuma y’imyaka 21 Jenoside irangiye ayo mashusho ayareba nk’aho byabaye ejo.

Kuri ubu Sempfa yashoboye kwisuganya ashaka umugabo bakaba babyaranye abana bane. Uretse amateka mabi ya Jenoside akibuka, yemeza ko yagerageje kwiyubaka no kubabarira abamugiriye nabi bose, kugira ngo azarage abana be igihugu kizira amacakubiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, avuga ko kuba aka gace ka Ruhanga gafite amateka yihariye y’abantu bahaguye bagera ku bihumbi 35, leta nayo yabegereje gahunda z’isanamitima no kubahuza binyuze muri politiki y’ubumwe n’ubwiyunge.
Avuga ko kubabarira ari umuti usharira ku barokotse ariko ari intambwe Abanyarwanda bonyine bashobora kugeraho, ibi bikaba ari nabyo bikomeza gutangaza abanyamahanga bibaza uburyo Abanyarwanda babonye izo mbaraga.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Niyihangane kuko nange ubu ndi mugahinda nibuka Papa na mushicyiwange bari mururwo rwibutso aho baciwe amaguru na maboko bakabico nyuma yiminsi itatu
nakomeze yihangane kandi ibi ntibizongera kubaho ukundi kuko abaturokoye baracyariho
Ariko iyo numvise umuntu uhakana jenoside yakorewe abatutsi numva ankoze mu bwonko, ndashoberwa nkibaza niba ibyo niboneye nararotaga!Ibyabaye ku mannywa y’ihangu ntimukabihakane: muri 94 nari mfite imyaka 13, sinahigwaga kuko nari mu bitwaga abahutu, amanama n’inyigisho zo kwanga abatutsi byakorwaga ku mugaragaro;abatutsi twari duturanye nta kibi nari narigeze mbabonaho cyatuma bicwa. Ikigaragaza inyigisho mbi yari yaratanzwe, umunsi umwe umufundi yari ari kubaka ikiraro cy’amatungo iwacu ndi kumuhereza maze umusaza w’umututsi twitaga Muzehe atambutse uwo mufundi ambwira ababaye ati: ’ibintu byarakomeye;uzi ko Muzehe basigaye bamwita Umubu! Kubera ukuntu bari inshuti zo mu rugo kandi uwo musaza mwubaha ari inyangamugayo narababaye cyane...(hari muri 93). uyu musaza n’umuryango we w’abantu 13 hasigaye umuntu 01! Harya ngo abatutsi bazize Inkotanyi? Murabeshya uyu mugambi wo kubanga no kubica wari uhari: nonese ko mwicaga n’ibibondo n’abasaza n’abakecuru kandi mu bice byose by’igihugu ubwo nabo bari ku rugamba rw’Inkotanyi? Nonese muri 92 cyangwa 93 indege ya Habyarimana yari yararashwe ngo twemere ko abishwe ariyo bazize? Rata bavandimwe bacu mwabashije gusigara, abagiye Nyagasani yarabakiriye kuko bapfuye urupfu rusa neza neza nk’urwa Yezu ku musaraba;nimusubize agatima impembera kuko uyu munsi Leta yacu ntishyigikiye ikibi, natwe kandi tuzakomeza kubafasha uko dushoboye; bariya banyabyaha bakomeza kubatoteza ntaho bashingiye biriya babyita gusamba.
biragoye kubyumva reba nkuyumuntu wamubonye agerageza guca mu idirishya ngo yicikire yarangiza akamukubita ubuhiri mumutwe! barareranywe? kubabarira nindi ntambwe ikomeye ariko wamugani we birasharirira! ariko murwego rwo kwiyunga n’ Imana n’abantu kuko na bible idusaba kubabarirana, kugirango natwe tubabarirwe. thx
turabibuka iteka ntawe uzahungabanya umuteno turebera kdi nta wuzatubuza kwibuka abacu abavandimwe inshuti abaturanyi urungano bazize ukobaremwe turabibuka