Yatamajwe n’umunyeshuri ko ari Umututsi, umwarimu amuhata inkoni

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi si abarimu gusa bagiraga uruhare mu guhagurutsa abanyeshuri ngo bivuge ubwoko, kuko hari n’abanyeshuri babigiragamo uruhare.

Rwasibo Pierre
Rwasibo Pierre

Uwitwa Rwasibo Pierre ukomoka mu Karere ka Musanze ni umwe utanga ubuhamya bw’irondabwoko yahuye nabwo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo usigaye ahagarariye umuryango IBUKA mu Karere ka Musanze, avuga ko rimwe umwarimu yigeze gusaba Abatutsi guhaguruka, kubera ipfunwe arihisha avumburwa n’umwana bicaranaga amurega kuri mwarimu.

Yemeza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yahereye muri aka karere kahoze ari Perefeditura ya Ruhengeri. Abihera ko ari ho abayobozi muri Leta yakoze Jenoside hafi ya bose ariho bavukaga.

Avuga ko ari byo byanahaye imbaraga umugambi wo gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside, bigera ubwo ikwirakwizwa mu mashuri aho umwana wigaga ari umututsi yahoraga atotezwa.

Yitangaho urugero ku byamubayeho ubwo yigaga mu mashuri abanza, umwarimu amuhagurutsa amukubita mu gihe yari yihishe umwana bicarana akamurega.

Agira ati “Niga mu mashuri abanza, umwarimu yaravuze ati ‘Abatutsi ni muhaguruke’, najye icyo gihe ntabwo numvaga ko ndi buhaguruke, kuko nari mfite imfunwe ry’uko nari umututsi.

“Nshaka kwihisha ndamiramiranya ndaceceka, ariko umwana twari twicaranye aravuga ati mwari cya Rwasibo cyanze guhaguruka.”

Yakomeje agira ati“Uwo murezi araza n’inkoni aravuga ati ‘ni gihaguruke se’, murumva aho ubwirwa n’umwarimu ukwigisha ayo magambo!

“Narahagurutse n’ipfunwe, murumva ko ingengabitekerezo yari igeze kure aho n’umwana amenya ubwoko bwa mugenzi we, byaganishaga kuri Jenoside byanze bikunze.”

Rwasibo avuga ko byageze muri 1994 nta mututsi n’umwe usigaye muri ako gace kuko bose bari barishwe. Yemeza ko uwarokotse ni uwajyanye n’igitero cy’inkotanyi zari zafashe umujyi wa Ruhengeri.

Rwasibo ngo n’ubwo bahezwaga mu mashuri, arishimira ko ubu abana bose biga nta vangura, agashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabohoye igihugu zikagira n’abo zirokora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahahaa!

Rwasibo niyihangane ariko amenye ko mu Ruhengeri atariho jenoside yateguriwe cyangwa yahereye! Azabaze za Gikongoro, Gitarama na Butare kwa ba Gitera, Kayibanda, Mbonyumutwa, Sindikubwabo, Kambanda, Makuza, Peraudin,etc.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 14-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka