Yasimbutse urupfu kenshi, arokorwa n’Imana ngo azajye ahumuriza abandi

Josephine Rugambwa ni umubyeyi wubatse, ufite umugabo n’abana bane. Kuva Jenoside yaba kugeza ku itariki ya 10 Mata 2019, nta muntu wundi wari uzi akaga yahuye na ko, uretse umukobwa bari kumwe ubwo ibyo bibazo byamubagaho, na nyina ndetse na basaza be, bari kumwe.

Mu gihe yatangaga ubuhamya bwe, abantu benshi bwabakoze ku mutima
Mu gihe yatangaga ubuhamya bwe, abantu benshi bwabakoze ku mutima

Abandi yabibwiye ni umugabo we, umushumba mukuru w’itorero asengeramo rya ‘Evangelical Restoration church Masoro’ ndetse n’umubyeyi itorero ryamuhaye ngo amuherekeze mu rugendo rwo gukira ibikomere.

Ku itariki 10 Mata 2019, muri gahunda itorero rya Restoration Church ry’i Masoro ryari ryateguye mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, nibwo Josephine yemeye gutanga ubuhamya bwe.

Josephine Rugambwa yavukiye mu cyahoze ari Komine Mukarange, ahitwa i Rushaki, ubu ni mu Karere ka Gicumbi.

Umuryango we watangiye gutotezwa kuva muri 1991, ubwo abasirikare bariho icyo gihe bicaga musaza we wari urwaye mu mutwe, abo basirikare bo bakavuga ko ‘ari inyenzi iba yigize umusazi’.

Muri 1993, Rugambwa yakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, aratsinda, abona amanota 74%. Nyamara ngo yimwe umwanya yari yatsindiye wo kujya mu mashuri yisumbuye, uhabwa umwana w’umusirikare, nyuma biba ngombwa ko umuryango umushakira ahandi ajya kwiga.

Muri 1991, umuryango we wahise wimukira i Kigali, kuko batinyaga kuzicirwa muri ako gace kari karimo intambara.

Icyo gihe yagiye kwiga mu ishuri ryisumbuye ry’i Byumba ryitwaga ‘Groupe Scolaire Muhura ‘ , aho nabwo akaba yaratotezwaga nubwo yari muto bwose.

Ati “Ngeze aho ku ishuri, nahahuriye n’abandi bana batandatu baturutse i Kigali, dutangira kubara inkuru z’ukuntu Inkotanyi zakiriwe muri ‘CND’, ubundi tukaririmba indirimbo za Cécile Kayirebwa.

“Ibyo byose twabikoraga ushinzwe imyatwarire mu kigo (animatrice) areba, mu gitondo cyakurikiyeho, abasirikare baje kudusaka, ngo bakeka ko twaba dufite za gerenade.”

Izo gerenade barazibuze baragenda, nyuma abanyeshuri bajya mu biruhuko muri Werurwe 1994. Ku itariki ya 6 Mata 1994, ubwo amakuru y’ihanuka ry’indege y’uwari Perezida Habyarimana yatangiraga gusakara, Rugambwa n’umuryango we, batangiye kubona ko bagiye guhura n’ingorane.

Ntibyatinze koko ku itariki ya 7 Interahamwe zatangiye kwica abantu mu gace bari batuyemo ka Kicukiro, we n’umuryango we, bafata inzira bahungira kuri Kiliziya y’i Gahanga.

Mu gitondo cyakurikiyeho, umupadiri yaraje yambaye ikanzu yera, arababwira ati “Ngiye kubasomera misa ya nyuma mbere y’uko mupfa. Ni mwe mwabiteye kuko mwishe umubyeyi wacu Habyarimana.”
Misa ikirangira, Interahamwe zahise zitangira kwica abantu aho i Gahanga, zihera ku bari bihishe mu byumba by’amashuri. Rugambwa we, yari mu bihishe mu gikari cya Kiliziya.

Yagize ati “Twafatanyije uko dushoboye tugatera Interahamwe amabuye, ariko zo zari zifite intwaro zitandukanye harimo n’imbunda, uko kwirwanaho byamaze nk’isaha, ntangira kubona abasore n’abagabo bageragezaga kurwana n’Interahamwe, baraswa bakagwa.

“Ubwo natangiye gusenga, isengesho rya “Dawe uri mu ijuru…, nkumva ntirigenda, nsenga amasengesho yose nari narafashe mu mutwe, nyuma nza guhitamo kwibariza Imana nkoresheje amagambo yanjye bwite amvuye mu mutima, nti “Mana uyu munsi ndapfa cyangwa urandinda? Nyuma numva ijwi riranyongoreye ngo, humura ntabwo upfa”.

Nyuma yo kumva ijwi, Rugambwa yahise ahaguruka aho yari yihishe, aragenda ajya kwinjira mu Kiliziya, ahita ahura n’abicanyi arababwira ati “Ntimunyice, ndi Umuhutu”.

Abo bicanyi baramubaza bati, “None se niba uri Umuhutu, urakora iki aha?”

Ngo bamubajije aho akomoka, ababwira ko ari ahitwa i Kiyombe, avuga ko ari umwana w’umwe mu bacuruzi b’aho i Byumba, hafi y’aho yigaga, kuko yari amuzi neza kubera ko yiganaga n’umwana we. Nyuma bahita bamwemerera gusohoka.

Gusa ikibazo cyari gihari, ngo ni uko iyo interahamwe yabaga yakumenye itashoboraga kukurinda hose. Iyo Imana yagukizaga hamwe, ngo warakomezaga ukayisenga ngo ikomeze ikurinde n’ahandi.

Nyuma yo gusohoka mu Kiliziya, yahuye n’undi musore ufite imigozi y’Abakomando arawumukubita, ahita yicara hasi, agiye kongera kuwumukubita, umusirikare ahita amubuza.

Rugambwa bahise bamubwira ngo ajye kwicarana n’abandi bari bicaje mu kibuga cy’umupira aho i Gahanga, nyuma batangira kureba mu biganza byabo kugira ngo barebemo Abatutsi.
Muri uko kugenzura mu biganza baje kubona umukobwa wari ufite intoki ntoya ngufi, interahamwe yagenzuraga iriyamira, ngo mbega intoki ntoya! Ihita ijya kumwica.

Iyo nterahamwe irangije kumwica yaje gukomeza kugenzura mu biganza by’abandi bari bicajwe aho mu kibuga. Rugambwa yagize ati “Nari nk’uwa gatandatu kuko bari batwicaje dukoze akaziga, mbonye iyo nterahamwe igiye itangenzuye, nari ngiye gusakuza, nti nanjye ko utandebye? Ariko numva ikiganza kimfashe ku munwa, numva ijwi rivuga ngo “shiiiii”,nyuma mpindukiye ngo nshimire uwo wamfashe ku munwa sinagira uwo mbona”.

Muri 2006, Rugambwa yibuka ko ari bwo Imana yamubwiye ko ari yo yohereje malayika akamupfuka ku munwa ko n’ijwi yumvise ari iryayo.

Nubwo Rugambwa yari yarumvise ijwi n’ikiganza bimuhumuriza, ariko ntiyari yarigeze yibwira ko nta bikomeye azahura na byo ngo bimukomerekereze umutima.

Bavuye aho ku kibuga cy’i Gahanga, ni bwo Rugambwa yongeye guhura na nyina ndetse n’abavandimwe be. Mu gihe barimo bagenda mu muhanda, bahuye n’igitero, ariko bakizwa n’umuntu musaza wa Rugambwa yigeze gutiza ikote ryo kwifubika, abuza izindi nterahamwe kubakoraho, avuga ko ari umuryango we.

Kuko iyo nterahamwe yari yabakijije izindi ishobora kuba yari ikomeye, yaje kubashakira umusirikare wari ufite imbunda, ngo abaherekeze basubire mu rugo rwabo ku Kicukiro. Iyo nterahamwe ngo yihanangirije uwo musikare iti, “ntugire ikintu ubakoraho”.

Bagenda bagana mu Kagarama, bagiye bari kumwe n’abantu batandukanye, harimo Rugambwa, na nyina n’abana bavukana, n’abandi bakobwa na wa mukobwa wari warabyariye iwabo, uwo ni we wagiye avugana n’uwo musirikare akanya gato.

Rugambwa yagize ati, “Uwo mukobwa agarutse avuye kuvugana n’uwo musikare, yaraje arambwira ngo uriya musirikare arashaka umukobwa baryamana, kandi namubwiye wowe, kuko njyewe ndi mu mihango ntacyo namumarira. Nahise mvuga nti ntibishoboka, ni njyewe wari muto mu bakobwa turi kumwe, nari ntarajya no mu mihango”.

“Naranze, mama ntiyari kumpata, nta n’undi muntu wari kumpata kujya kuryamana n’uwo musirikare, uretse uwo mukobwa wari wantanze, ni we wakomezaga avuga ngo ‘emera yewe!, emera utatwicisha!”
Nyuma umusirikare yararakaye, atangira gukora ku mbunda nk’ushaka kubarasa, nyuma afata Rugambwa, amuzamukana mu gashyamba amufata ku ngufu, nyina na basaza be n’abandi bari bagumye ku muhanda bamutegereje.

Rugambwa amanutse avuye aho mu gashyamba yafatiwemo ku ngufu, ngo yabwiye nyina ati “Sinzigera nshaka umugabo.” Nyina ngo yari afite umubabaro mwinshi yaterwaga no kubura icyo akora ngo arinde umwana.

Rugambwa ati “Ubu nabyaye mfite abana b’abakobwa, nibwo numva umubabaro mama yagize icyo gihe”.

Rugambwa yagiye ahura n’abantu batandukanye bakamukiza, aza kugera kwa muramu we, wari utunze mukuru we, uwo muramu we akaba yari yarahoze mu ngabo za Habyarimana.

Rugambwa ageze aho kwa muramu we yongeye guhura na nyina kuko ni ho yari ari, ndetse na se n’abandi bavandimwe, ariko hakaba hari musaza we umwe wari wakomeretse cyane gerenade zaramutwitse.

Uwo mukwe w’umuryango wa Rugambwa, yashatse umusirikare uherekeza Sebukwe kuvuza uwo mwana wari wakomeretse, ajya kumuvuza ku bitaro bya CHUK, abandi basigaye batangira guhunga bagana mu Majyepfo, bagenda bagana i Nyamagabe, ariko kunyura kuri za bariyeri byari ibintu bitoroshye.

Icyakora, bagera i Nyamagabe ntibari bakiri kumwe na muramu we, kuko batandukaniye i Muhanga (hari hakitwa Gitarama icyo gihe). Icyakora hari undi musirikare wari wemeye kubaherekeza.

I Nyamagane kandi, ni ho bagize amahirwe yo kubona indege ya kajugujugu y’Abafaransa, irabahungisha ibajyana i Bukavu, nyuma bashyirwa mu yindi ndege bajyanwa i Goma, hanyuma bagaruka ku Gisenyi kugira ngo bahure n’undi muvandimwe wabo wari utuye ku Gisenyi.

Nyuma yo kugera ku Gisenyi kandi, bongeye gusubira i Bukavu, ari na ho bamenyeye ko Kigali yafashwe. Bahise bashaka gutahuka, ariko abasirikare bari bahunganye bababera ibamba bavuga bati "Ntibishoboka ko mwadusuzugura bigeze aho". Ngo bumvaga barabarinze, bakabakiza kugira ngo wenda bazabe ababo burundu.

Ariko wa mukuru wa Rugambwa bahagurukanye ku Gisenyi, yabashakiye itike, abafasha kwambuka bagera mu Rwanda, nubwo hari imodoka y’abo basirikare yaje ibakurikiye, ariko yagiye kubageraho bamaze kwambuka umupaka bari mu maboko y’Inkotanyi,babacika batyo.

Urugendo rwa Rugambwa rwo gukira ibikomere, binyuze muri gahunda y’itorero rya ‘Restoration Church Masoro’, aho baha umuntu wakomeretse ku mutima umuntu umuherekeza mu rugendo rwo gukira ibikomere bye.

Rugambwa yagize ati, “Mbere numvaga naranze abagabo bose, n’Abahutu birumvikana, namaze igihe kinini narahungabanye, kugeza ubwo naje gukizwa. Ubu hashize imyaka irindwi gusa nkize iryo hungabana. Itorero ryaramfashije, kuba nshobora gutanga ubuhamya uyu munsi, nkavuga ibyo nanyuzemo , ni uko nabohotse”.

Umushumba mukuru w’iryo torero, Joshua Ndagijimana Masasu, avuga ko umuntu wese ku isi, akenera umuntu umwumva kandi witeguye kumufasha mu byo anyuramo.

Yagize ati, “Twebwe, nk’itorero rya Restoration Church, nta yandi mahitamo dufite. Kumva abantu no kubafasha kwiyubaka ni byo duhamagarirwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu buhamya burimo ibinyoma. Izo trip zindege ntizisobanutse.

Rwasubutare yanditse ku itariki ya: 14-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka