Yarokotse Jenoside hamwe n’umuryango we babikesha uwari umujandarume (Ubuhamya)
Viateur Kamanzi ukomoka mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko hamwe n’umuryango we barokotse Jenoside, abikesha uwari umujandarume bakomokaga hamwe, wakoze uko ashoboye abambutsa umupaka bahungira i Burundi.
Kamanzi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari umucuruzi wari ufite imodoka eshatu yifashishaga mu bucuruzi bwe, ku buryo ari we watwaraga ibyayi by’uruganda rw’icyayi rwa Mata, ariko agacuruza n’ibiribwa.
Avuga ko Inkotanyi zitangira urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, yafunzwe nk’icyitso akabanza gufungirwa ku biro bya Komine Mubuga, hanyuma hamwe na bagenzi be bandi bari bafashwe bakajyanwa gufungirwa kuri kasho yo kuri Perefegitura ya Butare, aho bamaze ibyumweru bitatu.
Aho afunguriwe ngo yasubiye iwabo (i Mata ubungubu), ariko aza kuhava ajya gutura i Butare, aburiwe n’uwo bari babwiye kumwica wamubwiye ko natagenda azabikora n’ubwo bari incuti.
Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, ngo yatekereje guhungira iwabo, agezeyo asanga ahubwo ari ho yahereye, aza kubasha gusubira i Butare bimugoye, ari na ho yavuye ku itariki ya 19 Mata 1994, abifashijwemo na Marc Habinshuti wari umujandarume.
Agira ati “Kuri 19 z’ukwa kane, ari na bwo Sindikubwabo yaje gushishikariza abanyabutare kwica, ni ho yatujyanye. Yari yaransezeranyije ko azamfasha guhunga. Uwo munsi yarampamagaye kuri telefone ati tubonye uburyo, itegure nze ngufate tugende.”
Yungamo ati “Yatujyanye turenga 10. Hari njyewe n’umugore n’abana bacu bane, Katabirora n’umwana we, Emmanuel na murumuna we, na Nzarubara n’umugore. Hari n’abandi tugeze ku Kanyaru bagiye bapanda imodoka bakajyamo.”
Marc Habinshuti we yivugira ko mu gihe cya Jenoside yabaga mu kigo cya Jandarumori cy’i Tumba, mu mujyi wa Butare. Yari afite ipeti rya Kaporari. Viateur Kamanzi ngo bari basanzwe baziranye, aza kumubwira ko akeneye ko amufasha agahungira i Burundi.
Umunsi amujyana yafashe umushoferi w’umujandarume babanaga witwa Anaclet Dufitumukiza, amusaba kumufasha guhungisha bene wabo. Abo bahungishije bari mu modoka yabo, icyo bo bagombaga kubakorera ni ukubakurira bariyeri mu nzira.
Kuri bariyeri yo muri Mukura ngo babanje kwanga gukuraho bariyeri, kuko bari babonye mu modoka bashoreranye harimo “Nzarubara na Viateur bamariye abana mu Nkotanyi” nk’uko babivugaga, ariko Habinshuti ababwira ko afite amabwiriza yo gucunga umutekano wo mu muhanda, kuko hari abanyamahanga bagombaga kujya gufatira indege i Burundi.
Abo barabaretse baragenda, ariko kuri bariyeri yo mu Nkomero ho ngo byabanje kugorana kuko bamenye Nzarubara na Viateur, bashaka no gukura umugore wa Viateur mu modoka ngo bamuture mu muhanda, biba ngombwa ko arasa, abashakaga kubarwanya barihinda maze arabajyana, abasiga ku Kanyaru, ari na ho bambukiye.
Mu kugaruka ngo babashije kunyura kuri ya bariyeri yo mu Nkomero babikesha abasirikare bari bahaye lift mu modoka, babakuye ku kanyaru, batari bazi ibyabaye. Icyo gihe interahamwe zashatse kubarwanya, ba basirikare baba ari bo bazigizayo.
Ati “Ngeze mu kigo bambwiye ko bamenye ko nahungishije Nzarubara na Viateur, njyewe mbabwira ko nari ngiye ku Kanyaru gushaka inzoga kuko mu mujyi nta zari zihari. Komanda ntiyabyemeye arambwira ati ibyawe turaza kubyigaho.”
Akomeza agira ati “Nirirwa ahongaho. Umuntu umwe wakoraga mu biro aza kumbwira ati wowe ufite ibibazo baraza kukwica kuko bamenye ko wahungishije Nzarubara na Viateur. Bimaze kuba saa moya za nijoro aza kumbwira ati i Kigali bamaze guhamagara, bavuga ko hari abantu bagomba koherezwa i Gitarama. Reka nze kukwandika.”
Bukeye mu gitondo abagombaga kwimurwa boherejwe igitaraganya, Habishuti ntiyakongera kubonana na wa mukomanda ndetse na wa mushoferi babanaga, idosiye ayikira atyo.
Icyamuteye guhungisha Viateur n’abe kandi ngo si ikindi, ni uko yari asanzwe ajya iwe yisanga nk’umuntu bakomoka hamwe, akaba yari azi itotezwa yagirirwaga.
Habinshuti ngo yabaye i Gitarama kugera ahunga, kandi ngo yagarukiye i Cyangugu. Aho agereye iwabo yabanje gufungwa akekwaho Jenoside, ariko baperereje basanga ntayo yakoze, arafungurwa.
Yakoze akazi k’ubufundi n’ak’ubushoferi, aza gukora no mu ruganda rw’icyayi rwa mata, ariko kuri ubu ari iwe.
Kuri ubu Viateur yongeye kwiyubaka n’ubwo imodoka ze ebyiri abicanyi bari bazitwikiye ahitwa mu Iramba. Iya gatatu ngo yari yambukijwe muri Ngongo yabashije kuyigaruza, arayigurisha.
Ashima Habinshuti wamufashije guhunga, akanasaba abakiri batoya kurangwa n’urukundo, ntibatekereze kwica abandi no kubatwara ibyabo ngo babyihe ku ngufu, kuko abishe abandi nta nyungu bakuyemo, n’ibyo babasahuye bakaba batakibifite.
Ati “Gutwara iby’abandi nta nyungu ibibamo, ni umuvumo. Duhereye no muri 59, abo tuzi bagiye babikora, nta kintu byabamariye, ahubwo ni umuvumo ubakurikira, hamwe n’abana babo. Abakiri batoya ibyo bintu bajye babyirinda.”
Ubwo buhamya bw’uko Kamanzi n’abe barokotse, yabutanze ku itariki 17 Kamena 2023, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu ruganda rw’icyayi rwa Mata.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu nka Marc bajye bashimirwa muruhame kuko umuntu wemera gushyira ubuzima bwe mukaga ngo ukize abatutsi nubutwari bukomeye