Yapfukamye imbere ya altar asaba imbabazi z’amahano yakoze muri Jenoside
Boniface yahagaze imbere y’imbaga y’abitabirye misa asaba imbabazi abo yiciye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hakizimana ukomoka mu Karere ka Ruhango yanasabye imbabazi umugore we n’abana be ku bw’ipfunwe yabateje.
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 50, avuga ko ibitero byishe abari bahungiye i Rugango n’i Sovu yabigiyemo yitwaje ubuhiri. Yemera ko yishe benshi, harimo abo yari azi n’abo atari azi.
Yari umwe mu bagabo 16 n’abagore babiri bo muri aka karere basabye imbabazi aho bahemukiye mu gihe cya Jenoside, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Mata 2018.
Apfukamye kuri Altar imbere y’imbaga y’abaturage b’i Rugango, yavuze yasabye imbabazi ku ruhare yagize mu kwica Abatutsi baguye muri iyo kiliziya.
Yagize ati “Nciye bugufi rwose, niyoroheje kandi mbikuye ku mutima ndasaba imbabazi ababuriye ababo hano i Rugango ndetse n’i Sovu kuko nagize uruhare mu kubica.”

Yongeyeho ko asaba imbabazi umuryango we yateje ipfunwe kubera ubwicanyi yakoze, bikaba byaratumye babyitirirwa.
Ati “Ndanasaba imbabazi abana banjye kubona bitwa abana ba wa wundi w’umwicanyi. Ndasaba imbabazi umugore wanjye kubona yitirirwa umugabo w’umwicanyi. Uyu munsi na we ampe imbabazi rwose.”
Mukangamije, umwe mu bo yiciye abo mu muryango we, avuga ko uwo mugabo kuba yabashije kubumbura umunwa amusaba imbabazi byamugoye cyane kuko byazanye n’amarira.
Nawe kandi ngo kuzimuha byavuye kure kuko atibazaga uko umuntu wishe abantu ashobora gusenga bigakunda.
Ati “Namubonaga yambaye ishapure, nkumva ntibinjyamo, iyanjye nkayikuramo nkayipfundika ku gitenge kuko numvaga ntakwiye kwambarana ishapure na we.”
Abasabye imbabazi babikoze nyuma y’urugendo rw’amezi arindwi rwo kwigishwa hagati yabahemukiwe n’abahemutse.
Abarenga 60 batanze imbabazi baramburiye ibiganza ku babasabye imbabazi, n’ikoraniro rizamura ibiganza, barabasengera.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rugango, Jean Pierre Bakurirehe, avuga ko igitekerezo cyo guhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abo bahemukiye cyavuye ku kuba baraboherezaga mu butumwa, bakabura imbuto.
Ati “Ntabwo bashoboraga kugira igikorwa bahuriraho na gitoya kubera ko abafunzwe n’abakoze TIG batari barigeze bafungurira imitima abo bahemukiye.”
Inyigisho za Padiri Ubald usanzwe umenyerewe mu by’isanamitima ndetse n’iz’abafashamyumvire nabo yigishije, ni zo zatumye ugusaba imbabazi n’ukuzitanga bishoboka.
Urugendo rwo gusaba imbabazi rwashojwe na 18 ariko rwatangiwe na 27. Abatararukomeje ngo bahagaritswe kuko basabye imbabazi bamwe.
Ohereza igitekerezo
|
Ntakundinyine nkabongabo ntabwobakagombyekuvugatyo!wiyemereyeko wishabantu utazumubare!warangizango imbabazi!imyakayose ishize nibwabinyekiyahemutse!nkekako nimana iramubabarira
Ntakundinyine nkabongabo ntabwobakagombyekuvugatyo!wiyemereyeko wishabantu utazumubare!warangizango imbabazi!imyakayose ishize nibwabinyekiyahemutse!nkekako nimana iramubabarira
Imbabazi bazajye kuzaka abo bishe kuko ntawufite uburenganzira bwokubabarira kubuzima butarubwe , ndunva bakwiyahura noneho bagera aho bashyize abandi bakabasaba imbabazi,nahubundi ibyo bakora nugutera isesemi.