Yamaze imyaka 25 adakandagira iwabo kubera ibikomere bya Jenoside

Goreth Mukantagara uvuka mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ubu utuye mu Mujyi wa Kigali, atangaza ko yari amaze imyaka 25 atarasubira ku ivuko kwibuka abe kubera ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mukantagara avuga ko ibikomere bya Jenoside byatumye amara imyaka 25 adakandagira iwabo ku itongo kandi atabuze itike imujyanayo
Mukantagara avuga ko ibikomere bya Jenoside byatumye amara imyaka 25 adakandagira iwabo ku itongo kandi atabuze itike imujyanayo

Mukantagara avuga ko nyuma yo kurokoka Jenoside yumvaga asubiye iwabo yakwicwa n’ubundi akajya ajya kwibuka akagarukira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, ariko ntahinguke iwabo kubera kumva ko ashobora kwicwa.

Mukantagara Goreth ni umukirisitukazi usengera mu Itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima mu Rwanda, Evangelical Restauration Church (ERC).

Mukantagara avuga ko icyamuteraga kumva atajya iwabo ari ukumva yihebye, no kumva nta cyo yaba agiye kumarayo usibye kuba ahubwo yakwicwa aramutse asubiyeyo.

Agira ati “Niba hari ikintu numvaga kimbangamiye ku mutima wanjye ni ukujya ku itongo ry’iwacu, numvaga nsa n’uwihebye numva ubuzima nta kintu bumariye kandi ko iwacu nta kintu naba ngiye kuhakora”.

Nyamara ngo yumvaga buri gihe yifuza icyatuma agera iwabo ngo wenda arebe uko itongo ryasigaye rimeze, ariko akabura imbaraga kubera ibikomere by’ibyo yabonye iwabo ubwo umuturanyi we bamwiciraga munsi y’igiti cya voka Mukantagara yari yihishemo byose bikaba abireba.

Agira ati “Nagiye kwihisha mu giti cya avoka haruguru y’iwacu ndurira maze umwe mu bagabo twari duturanye bamwicira munsi yacyo ndeba, noneho umwana we warokotse aje no gusubira ku itongo iwacu i Nyanza agarutse i Kigali arapfa, nkumva bavuga ko abaturage b’iwacu bigamba ko bamuhaye ibintu agapfa”.

Mukantagara amaze umwaka umwe asubiye ku itongo ry’ababyeyi be

Mu mwaka ushize wa 2019 ni bwo Mukantagara yabohotse ku mutima maze ajya kwibuka iwabo i Nyanza kandi anasura itongo ry’iwabo, maze yumva ubuzima bwe buhindutse bushya, kuko ngo ni bwo yumvise yongeye kuba umuntu”.

Avuga ko ageze iwabo yayobewe imbago z’itongo ryabo akajya kwifashisha abo bahoze baturanye uwamufashije akaba ri umwe mu nterahamwe zahigaga Abatutsi iwabo ariko umugore we akaba ari umwe mu bafashije Mukantagara guhunga.

Agira ati “Ntabwo nari narabuze amafaranga y’urugendo numvaga gusa ntabishaka kujyayo, ku rusengero nibwo batangiye kunganiriza bananyumvisha ko bagomba kumperekeza nkajya ku itongo ryacu”.

Ati “Abantu buzuye Coaster baramperekeza njyayo mpageze ndishima numva ndaruhutse ku mutima mbese numva ni bwo nongeye kuba umuntu. Urumva nawe nyuma y’imyaka 25 utagera iwanyu kuko nagarukiraga ku Rwibutso i Nyanza”.

Avuga ko urugendo rw’isanamitima yakoreye mu itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima (ERC) ari rwo rwatumye atura umutwaro yari yikoreye wo kwiheba no kwanga iwabo.

Umushumba w’itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima mu Rwanda, Masasu Joshua, avuga ko ibikorwa by’isanamitima byakorewe abasaga 300 barokotse Jenoside babarizwa muri Paruwasi ya Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitari byoroshye kubwiriza abakirisitu bananiwe bihebye, kandi icyo gihe ari nabwo bari bakeneye kwegerwa by’umwihariko ku bacitse ku icumu rya Jenoside bari bafite ibikomere byinshi.

Imfubyi, abapfakazi n’abatishoboye barokotse Jenoside bakomeje gusindagizwa mu rugendo rw’isanamitima ngo bongere kugaruka mu buzima, ubu mu itorero ngo bikaba bigenda neza ku buryo abari bafite ibikomere babikize bagatangira no kubabarira ababahemukiye muri Jenoside.

Agira ati “Twebwe turabigisha kandi bakumva ko urukundo rw’Imana rubabarira ariko runababwiriza kubabarira abandi kugira ngo bagire amahoro babashe kubaka ubuvandimwe, kandi turabona bitanga umusaruro”.

Akomeza agira ati “Ibyiza ni uko tubigisha bo ubwabo bakumva ko bagomba gukomeza ubuzima, kubabarira nta zindi mbaraga zikoreshejwe, ni na byo byubaka ubumwe kurusha kubasunika”.

Kugira ngo abarokotse Jnoside bo muri Paruwasi ya Masoro babashe komorwa ibikomere bya Jenoside bashyiriweho gahunda yo guha imfubyi abandi babyeyi kugira ngo zikome kwitabwaho mu muryango, gufasha abarokotse gutanga ubuhamya bwo kubohoka, gusangira no kubatera inkunga yo gukora imishinga iciriritse.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka