Yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 27 awushakisha

Kankindi Liliose w’imyaka 32 y’amavuko atuye ndetse akanakorera mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera, aho atanga serivisi zinyuranye z’itumanaho.
Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ndetse icyo gihe yaburanye n’abo mu muryango we.

Nyuma yo kumara imyaka 27 ahangayikishijwe no kutamenya inkomoko ye, ubu afite umunezero udasanzwe nyuma yo kubonana n’abo mu m uryango we.

Mu ijwi rituje cyane, Kankindi avuga ko yakirana urugwiro buri mukiriya umugana kuko bimubera impamvu yo kongera kwishima.
Iyo muganira agaragaza ko amateka ye by’umwihariko gutandukana n’abagize umuryango we ari kimwe mu byamuteye ibikomere cyane mu buzima bwe.

Avuga ko izina Kankindi Liliose ari ryo ry’umwimerere yahawe n’ababyeyi be, ariko nyuma aza kwitwa n’umuryango wamureze Uwamahoro Rosine.
Hari nyuma yo gutabarwa agakurwa mu mirambo ahahoze ari muri ETO Kicukiro (IPRC Kicukiro ubu) aho abari kumwe na we bicwaga ariko ku bw’amahirwe we akarokoka.

Amateka ye ashaririye, atangira ubwo yari akiri umwana muto maze we na se umubyara bakazana i Kigali ngo asure Nyirasenge wari uhatuye. Icyo gihe baje baturutse ku ivuko mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Gisagara Umurenge wa Save Umududgudu wa Munazi.

Ubwo Jenoside yatangiraga, se wa Kankindi yari yarasubiye mu rugo kandi ntibyari koroha ko agaruka i Kigali kumutwara.

Kankindi yibuka neza ubwo yari kumwe na Nyirasenge mu cyahoze ari ETO Kicukiro bari barahungiye bo n’abandi benshi. Ikibabaje ariko ni uko Nyirasenge ari umwe mu bishwe ku ikubitiro ubwo ingabo z’Abafaransa zahagarikaga ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihe Jenoside yari ikomeje.

Ibyo byahise biha icyuho Interahamwe cyo kwirara mu Batutsi bari barahungiye ahanyuranye harimo no muri ETO Kicukiro zirabica.

N’ubwo yari akiri muto cyane, Kankindi, agerageza kongera kwibuka, akina n’abandi bana muri ETO ku Kicukiro ndetse n’uburyo abasirikare b’Abazungu bari babarinze binjiye mu modoka bagenda bakabasiga mu maboko y’abicanyi.

Ati: “Ngerageza kwibuka igihe cyari giteye ubwoba ubwo nabonaga abantu twarikumwe biruka, umukungugu uzamuka mu kirere ubwo Interahamwe zatangiraga ubwicanyi bukabije ndetse n’abicwaga batakamba basaba ubufasha”.

Ubwo Nyirasenge yari amaze kwicwa, Kankindi yatangiye gufata kuri buri mugore umwegereye amutakira ngo amufashe atekereza ko umugore uwo ari we wese ashobora kuba nyina.

Nyuma ni bwo yaje kwiyumvisha uburemere bwo kuba atakiri kumwe n’abagize umuryango we.

Amaze gusigara nta n’umwe wo mu murygo we bari kumwe, Kankindi yafashwe n’umubyeyi w’umugore na we wari wahungiye muri ETO ariko na we nyuma za kwicwa yongera kwisanga ari wenyine. Nyuma ya Jeoside yaje kubona undi mubyeyi amujyana mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo.

Ubuzima bwe nyuma ya Jenoside

Uko igihe cyagendaga gihita, wa muryango wamureraga waje kubwira Kankindi ko atari uwabo kandi nta n’akanunu k’aho umuryango we uherereye.
Kankindi yababaye akiri muto, nyuma yo kubwirwa ukuri n’umubyeyi wamureze, ni bwo yinjiye mu gihe cyo kwemera kuba impfubyi yumva nta n’mahirwe yo kuzamenya inkomoko ye.

Agira ati: “Cyari igihe kitoroshye, kubera ko ubufasha nahabwaga ubwo ari bwo bwose bwashingiraga ku myifatire y’umuntu wishyize mu mwanya wanjye.
Kubera ko rimwe na rimwe babonaga ko ndi umukobwa watakaye ku buryo hatanabaho gikurikirana y’ako kanya ivuye kuri umwe mu bagize umuryango”.

Ubwo buzima bushariye yakomeje kubucamo agerageza gushaka uko yajya mu ishuri ngo yige. Byaramugoye kuko byamusabye kugera ku ngo zinyuranye bamusezeranyaga kumwishyurira ishuri.

Bamwe baramurihiriraga ariko nyuma bagahagarara, noneho aza kwimukira mu wundi muryango yari yizeye mu murenge wa Bumbogo. Icyo gihe yabashije kurangiza nibura Ikiciro cya Mbere cy’Amashuri Yisumbuye (Tronc-Commun) ariko abona nta yindi nkunga yabasha kubona ngo imufashe gukomeza kwiga.

Ati: “Ubuzima bwanjye bwaranzwe no kwigunga, intimba iteye ubwoba, nibaza impamvu nasigaye jyenyine. Nakundaga gusangira ibitekerezo byanjye n’abantu twabanaga, ariko bamwe barantengushye, bavuga ko nkwiye kureka gutwarwa n’ibitekerezo ku muryango wanjye”.

Ikindi cyamucaga intege, kwari ukubona abandi bana bahabwa ibyo bakeneye byose mu rugo no mu ishuri, usibye we.

Ati: “Ndibuka ababyeyi baza gusura abana babo ku ishuri, usibye njye. Nakundaga kujya mu ishyamba rihegereye nkarira, hanyuma nkagaruka nyuma nasibanganyije agahinda kanjye”.

Yavuze kandi ku buryo byamugoye ubwo yaburaga amafaranga y’urugendo amugeza mu rugo bikaba ngombwa ko agenda n’amaguru amasaha arenga atatu kandi yari atwaye ivarisi. Icyo gihe yageze iwabo w’inshuti ye ibirenge byabyimbye!

Ibi bihe byose by’interagahinda yakomeje kubicamo atekereza gushakisha umuryango we i Kigali kuko yumvaga ko haba ari ho yakomokaga mbere ya Jenoside. Yagerageje no kugaruka mu cyari ETO Kicukiro ngo arebe ko yahabona ibimenyetso byerekeye umuryango we ariko byose biba iby’ubusa.

Urugendo rwo gushakisha umuryango we

Ati: “Nagize ishavu n’intimba byo kubura inkomoko yanjye, niyemeza gushaka umuryango wanjye uko byagenda kose. Muri buri gihe cyo kwibuka, nakundaga gutekereza ku mimerere yanjye kandi buri gihe nisangaga ndi mu isi ya ngenyine. Nifuzaga nibura kumenya aho umuryango wanjye uherereye, kabone n’iyo yari kuba imva y’aho abo mu muryango wanjye bashyinguwe”.

Muri Mata 2021, ni bwo yigiriye inama yo kwegera itangazamakuru atangaza amazina ya bamwe mu bo mu muryango we yibukaga ndetse na tumwe mu duce two muri Gisagara nk’ahantu yavukiye n’ubwo atibukaga aho ari ho.

Nyuma yo gukwirakwiza ubuhamya bwe binyuze mu bitangazamakuru, Kankindi yahamagawe na telefoni yo hanze ahagana mu ma saa munani z’ijoro, ahamagawe n’umuntu wavuze ko ari mubyara we ndetse amuhamagara mu izina nyaryo Kankindi.

Uyu mubyara we yamuhamagaye ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika amusezeranya ko bene wabo mu Rwanda bariho bazaza kumureba kandi, bwari bwo bwa mbere yumvise ko nyina akiri muzima.

Ati: “Bwari bwo bwa mbere mu buzima bwanjye ibitekerezo byange byerekeje ku kintu kiza. N’ubwo byari nk’inzozi simbihe uburemere cyane, nagiye hanze nsakuza cyane, ariko mfite ubwoba ko ndakangura abaturanyi bakeka ko ngize ihungabana”.

Nyuma gato y’uwo mubyara we, ntibyatinze undi muntu wavuze ko ari Nyirasenge aramuhamagara. Ibi ngo byaramuhumurije cyane kumva umuntu wo mu Rwanda ushishikajwe no kumenya aho aherereye.

Bukeye bwaho, nyirasenge yafashe urugendo aherekejwe n’abandi bo mu muryango baza kumureba. Kankindi ahamya ko iyi ari itariki atazigera yibagirwa. Hari ku ya 12 Mata 2021.

Nyuma yo kubitegura mu buryo bwose, Nyirasenge wa Kankindi n’abandi bo mu muryango bamujyanye guhura na nyina i Gisagara. Bajyanye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze hamwe n’abakozi ba Sosiyete y’Itumanaho akorera. Yari afite impungenge zo guhura n’umuntu atashoboraga kwibuka, ariko kumubura kwe bikaba byarakoze ku buzima bwe bwose.

N’amarangamutima menshi ati: “Byarantunguye cyane mu buzima bwanjye, paradizo yanjye ya mbere ku isi! Nari naratakaje icyizere cyo kubona umuryango wanjye, by’umwihariko mama nkunda cyane. Nizeraga ko yapfuye, kuko buri shusho y’umugore waguye ahahoze ari muri ETO Kicukiro buri gihe yatumaga ntekereza ko umwe muri bo yari mama, kandi nk’umwizera, ibyiringiro byanjye kwari ukuzahurira mu ijuru”.

Kwakirwa kwa Kankindi mu rugo byari byuzuye amarangamutima menshi ndetse n’ibyishimo, kubera ko izina rye ryari ryanditswe ku mva z’abishwe, bibwira ko na we yapfuye. Buri gihe cyo kwibuka hashyirwagaho indabyo kugira ngo bunamire abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi na we arimo.

Ubu ari mu ntangiriro y’ubuzima bushya

Nyuma yo kugerageza indi mishinga mito mito y’ubucuruzi harimo ubudozi, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023, undi mubyara wa Kankindi ni bwo yamutangirije ahantu handi ho gukorera i Nyamata ari naho ubu akorera ibijyanye no gutanga serivise z’itumanaho.

Ubwo yari atuye i Bumbogo, Kankidi yahawe ikibanza aho arimo agerageza kucyubaka ariko akaba agishaka ibyangombwa bijyanye no kabaka.

Yakomeje avuga ko gushaka umuryango bidahagije, kubera ko umuntu akeneye gushyira ingufu mu gukoresha inkunga nkeya yabonye, kugira ngo atere indi ntambwe, abifashijwemo n’amasengesho.

Mu bucuruzi bwe, yifuza kubona igishoro kinini kugira ngo abashe guhaza abakiriya benshi yakira burimunsi.

Ubu afite ikizere kandi afite umutekano kuko ubuzima buracyakomeza. Anashishikariye gufata iya mbere mu gukangurira abaturage kwirinda ingengabitekerezo iyo ari yo yose iganisha kuri Jenoside.

Kankindi Liliose kandi kuri ubu ashinzwe imibereho myiza mu muryango witwa ‘Child of Rwanda Family’. Ukaba waratangiye muri 2019 ugamije guteza imbere ubuvugizi ku bana nka we bagishakisha imiryango yabo babuze muri Jenoside yo mu 1994. Uyu muryango ugizwe n’abantu 50 kandi kugeza ubu umaze gufasha abagera kuri 7 kubona imiryango yabo bari baraburanye.

Muri ibyo bibazo byose yahuye na byo, Kankindi ashima inkunga yahawe n’umuryango Avega Agahozo kuko yamufashije kudaheranwa.
Iradukunda Kalisa Kevin uyobora umuryango ‘Child of Rwanda Family’ ashimangira ko bakeneye inkunga mu guteza imbere ubuvugizi, ku buryo abanyamuryango babo cyane cyane abana batagira aho bahurira n’imiryango yabo bafashwa bigatuma babona ababo.

Yongeyeho ko hari gushyirwa imbaraga mu gukorana n’inzego zitandukanye harimo na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kandi ko biteze ko bizatanga umusaruro ku banyamuryango.

Iyi ni inkuru ya KT Press yashyizwe mu Kinyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka