Yabonye abateguye Jenoside bavuka, barakura baramuhiga, ubu yujuje imyaka 101

Nyirangegera Carolina ufite myaka 101, avuga ko yakuriye mu bihe byaranzwe n’ubugome, itotezwa n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, ibi bihe bikaba byaraganishije kuri Jenoside yamutwaye benshi mu muryango we.

Uyu Mukecuru avuga ko tariki ya 26 Nyakanga 1959, yari afite imyaka 43 afite umugabo n’abana barindwi, akaba yari Umukirisitu usengera mu idini ya Gatulika.

Nubwo ashaje cyane avuga ibyamubayeho abyibuka nk'aho byabaye ejo
Nubwo ashaje cyane avuga ibyamubayeho abyibuka nk’aho byabaye ejo

Kuri iyi tariki ngo yitabiriye Misa i Kiruhura, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibyavuzwe n’umupadiri w’Umubirigi wasomaga iyo Misa, ngo byatangiye kumugiraho ingaruka agize imyaka 60 y’amavuko.

Uyu mubyeyi ufite imyaka 101, avuga ko yibuka neza ikintu cyose cyavuzwe n’uwo mupadiri w’Umubirigi, cyane cyane iyo asubije amaso inyuma ubwo yari afite imyaka 60.

Agira ati “Ubwo Padiri yarimo asoma misa yavuze mu rurimi rw’ikinyarwanda ngo ‘Akami kanyu kapfuye. Ka kami kanyu k’akabeba kaguye buzumbura mu Burundi rero”.

Uyu mukecuru avuga ko ibyo uwo mupadiri yavuze atamenye niba ari ukwikinira, niba ari byo cyangwa atari byo, cyane ko kugeza icyo gihe nta kibazo cy’itotezwa yari yagahuye nacyo,ahubwo byaje guhinduka nyuma gato.

Nyuma yo kumva ayo magambo y’urucantege mu kiliziya, ngo yabonye amasura ya bamwe mu bari baje mu misa yijimye, ndetse batangira gusohoka mu kiriziya umwe umwe.

Agira ati, “Byari biteye ubwoba kumva ko umwami wacu yatanze. Uwo munsi ntacyabaye, na bukeye bwaho inkuru y’urupfu rw’umwami yasakaye nta kibi cyabaye”.

Akomeza agira ati “Umwami yari Nyagasani, ari we uduha imvura akaba ari nawe utanga amahoro”.

Natekerezaga ko ubuzima burangiye kuko umwami yatanze kandi ikibazo ari uko yaguye ishyanga”.

Amezi atanu nyuma y’itanga ry’Umwami

Ibyumweru bike mbere ya Noheli y’umwaka wa 1959, hakwirakwijwe impuha zivuga ko uwari umunyapolitiki Dominique Monyumutwa yagabweho igitero akicwa.

Ibyo bihuha byavugaga ko Mbonyumutwa yagabweho igitero n’insoresore z’Abatutsi zikamwicira mu Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Nyirangegera avuga ko ubwo yarimo atashya inkwi mu gashyamba kari hafi y’aho atuye, ari bwo inkuru y’urupfu rwa Mbonyumutwa yakwirakwiye, icyo gihe ngo yahuye n’umugabo atahise amenya amukubita ikintu mu mugongo.

Agira ati “Numvise ibikoba binkutse. Mbere y’uko uwo musore agenda numvaga andi majwi avuga ngo ‘nibavemo, nibavemo’ nuko ahita agenda asanga ikivunge cy’abo bantu atongeye kunkubita”.

Nyirangegera avuga ko adakunda kumva uvuga izina Mbonyumutwa, kubera ko uwo munsi wamubereye mubi mu buzima, akararana ubwoba bwinshi kubera ibyari byamubayeho.

Ati “Naraye mu gihuru umunsi umwe, ariko n’iminsi ibiri yakurikiyeho nta muturanyi nizeraga, bituma nkomeza kurorongotana mu bihuru”.

Avuga ko icyo gihe yari abayeho nk’inigwahabiri, atazi n’aho urubyaro rwe ruherereye, akabona inzu zitwikwa ku misozi, ndetse akanumva inkuru zivuga ko Abahutu barimo kwihorera ku Batutsi, kubera urupfu rwa Mbonyumutwa babeshyaga ko yishwe icyo gihe.

Ubu yujuje Imyaka 101 afite ubuvivi
Ubu yujuje Imyaka 101 afite ubuvivi

Muri icyo gihe, Nyirangegera avuga ko abagore bafatwaga nk’abana, nta bwoko bagiraga kuko bafataga ubw’abagabo babo na ba se.

Icyo gihe ngo iyo wabaga warasezeranye, umugabo wawe yahabwaga ikarita Ndangamuntu yitwaga Ibuku, ikaba iy’umuryango wose.

Iyo ndangamuntu yazanywe n’abakoroni yari iy’umugabo n’ab’iwe bose, ikerekana ubwoko niba uri Umututsi cyangwa Umuhutu, ariko nta bwoko bw’Abatwa bwari bwanditsemo, ngo kuko Abakoroni batitaga ku Batwa.

Ibi ngo bigaragaza neza ko bashakaga kugaragaza Umuhutu n’Umututsi ku zindi mpamvu zabo bwite.

Nyirangegera avuga ko we nta Buku yagiraga, ariko yayibonanye se umubyara, umugabo we n’abandi baturage, kuko umugabo ari we wagombaga kuyitwaza. Iyo yabaga yanditsemo Tutsi, umuryango wose wabaga ari Abatutsi nk’uko itegeko ryabitegenyaga.

Agira ati, “Abatari bazi umugabo wanjye ntago bampigaga cyangwa ngo bangirire nabi, hari igihe nibaza ko kuba umugore no kudahabwa uburenganzira bwo kubona Ibuku ku mugore byatumye ndokoka.”

Nyirangegera avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abana 10 muri 12 yari yarabyaye, ikanamutwara abavandimwe barindwi.

Abana be 10 ngo bishwe umunsi umwe, maze we abicanyi bamubwira ko kuko yavutse mbere bazamwica nyuma.

Kutamwica uwo munsi, ngo byatumye izari ingabo za FPR Inkotanyi zimurokora zimukura aho yari yajugunywe mu Rwobo n’abandi Batutsi.

Ati “Interahamwe yanjugunye mu cyobo kirekire cyarimo n’abandi Batutsi ngo tuzapfiremo, ariko kuko hari harimo utwana duto tubiri twariraga, inkotanyi zaje zikurikiye amajwi y’utwo twana natwe zidukuramo. Byari nko kubonekerwa”!

Eulade Rudahunga ufite imyaka 96 y’amavuko, yabanaga n’abapadiri b’Abakoroni mu Ntara y’Amajyepfo. Yari Umupadiri usanzwe ariko ahabwa izina rya Musenyeri na Papa Yohani Paul wa II, kubera akazi k’ingirakamaro yakoreye Kiliziya Gaturika.

Rudahunga avuga ko nawe yari muri ya Misa yabereye i Kiruhura Ku Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 1959.

Muri iyi misa ngo yafashaga abapadiri babiri bera bari baturutse i Burundi barimo Joseph Bourcret wayisomaga abandi bari kumufasha.

Agira ati “Njye muzi nka mugenzi wanjye ariko twabaga ahantu hatandukanye”.

Avuga ko hari igihe afata Padiri Joseph Bourcret nka maneko w’igihugu cy’Ububirigi wihishaga inyuma y’ibikorwa byo kwigisha Ijambo ry’Imana afite indi misiyo itari nziza nk’uko byumvikanaga mu magambo yavugaga.

Agira ati “ Natangazwaga n’ ubugome n’ubutindi bw’umutima wa Padiri Joseph, nkibaza niba koko umupadiri nka we hari umutima agira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tate muzongere mumudusurire kdi muzamubwire akomere muti nyagasani muri kumwe .

Betty yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Mwatubabariye iyi nkuru mukayirangiza.

Mutubwire byimbitse uko byagendekeye uyu mubyeyi mu kurokorwa na nyuma yaho. Atubwire n’uko yabashije kwihanganira kubaho kugeza magingo aya nyuma yo kubura abe. Ni izihe nzira zisharira yanyuzemo. Ese abamwiciye yarabamenye?

Rwose nibiba ngombwa muzongere mumudusurire. Afite amateka meza cyane

Celine yanditse ku itariki ya: 5-04-2017  →  Musubize

Iyi nkuru murayicikije
Aya mateka aba akenewe cyane

alexis yanditse ku itariki ya: 4-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka