Walk to remember iraba kuri iki cyumweru
Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ruzwi nka “Walk to Remember” rwari rumenyerewe mu ntangiriro z’icyumweru cyo kwibuka, rwashyizwe kuri iki cyumweru tariki 12/4/2015, guhera saa munani z’amanywa.
Uru rugendo rutegurwa n’itsinda ry’urubyiruko rwitwa Peace and Love Proclaimers, urubyiruko rwishyize hamwe kugira ngo rwimakaze urukundo n’amahoro mu Banyarwanda.
Ruzatangirira ku nzu ya Kigali Business Center (KBC) iherereye ku kimihurura, rusoreze kuri sitade nto i Remera nk’uko umuyobozi wungirije w’iri tsinda Girinshuti Nelson yabitangaje.

Yagize ati ”Uru rugendo ubusanzwe rwari rumenyerewe ku itariki ya 7 Mata ariko ntirwaba kubera gahunda yo kwibukira mu midugudu, ariko rwashyizwe ku cyumweru tariki ya 12, kugirango abantu benshi bazarubonekemo bitanabangamiye izindi gahunda zo kwibuka ni z’ibiganiro mu midugudu.”
Girinshuti atangaza ko muri iki gikorwa cya Walk to Remember bazifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21 basoma amazina 100 ahagarariye abarenga miliyoni y’abantu bishwe muri Jenoside.

Yongeyeho ko bazanacana urumuri rw’ikizere, batanga ubutumwa ku rubyiruko no kuri buri wese uzaba yitabiriye uru rugendo, ko agomba kwibera urumuri ku giti cye ndetse akanarubera bagenzi be.
Ibyo bikatuma bafatanya kumurikirana bagana mu nzira ihindura amateka mabi u Rwanda rwagize, baruganisha aheza hanogeye buri wese.
Girinshuti akangurira buri wese kuzitabira urwo rugendo rwo kwibuka, anabibutsa ko bazarwitabira ku gihe kugirango gahunda zateganyijwe zizagende neza, abantu bakomeze gufatanya kwibuka biyubaka kandi bafatanyiriza umugozi umwe mu guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
twifanije nurwo Rubyiruko tururinyuma
Twifatanyije n’urubyiruko kko kwibuka n’ibyacu nka banyarwanda twakowe amahano ndenga kamere twibuke twiyubaka amahanga akomeze atwigireho erega ibanga turusha abandi ni ukwihangana tukiyubaka ntawe tugishije inama.Duhangane kurwana na bapfobya genocide yakorewe abatutsi muri1994 abo bapfobya bazasure inzibutso eg:i Nyanza ya Butare,Gisozi,Murambi,Nyza ya Kicukiro,Inyange,i Nyamata n’ahandi..........ubworero bazibonera byinshi turanasaba twinginga ko uwazi aho abatashyingurwa mucyubahiro yahavuga tugashyingura abacu. Tugire umutima ikomeye twubake igihugu cyacu duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi umuntu abe indererwamu y’undi twifatanije n’urubyiruko mwurwo rugendo tuzahaboneka. Murakoze cyane
Twifatanyije n’urubyiruko kko kwibuka n’ibyacu nka banyarwanda twakowe amahano ndenga kamere twibuke twiyubaka amahanga akomeze atwigireho erega ibanga turusha abandi ni ukwihangana tukiyubaka ntawe tugishije inama.Duhangane kurwana na bapfobya genocide yakorewe abatutsi muri1994 abo bapfobya bazasure inzibutso eg:i Nyanza ya Butare,Gisozi,Murambi,Nyza ya Kicukiro,Inyange,i Nyamata n’ahandi..........ubworero bazibonera byinshi turanasaba twinginga ko uwazi aho abatashyingurwa mucyubahiro yahavuga tugashyingura abacu. Tugire umutima ikomeye twubake igihugu cyacu duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi umuntu abe indererwamu y’undi twifatanije n’urubyiruko mwurwo rugendo tuzahaboneka.
twibuke twiyubaka kandi duharanire ko bitazongera kubaho
Ni byiza twibuke tuniyubaka nonese bizaca kuri TVR kugirango natwe abo mu ntara twifatanye nabo k?