Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Nigeria #Kwibuka31
Ikipe ya APR WVC iri mu marushanwa mpuzamahanga ahuza amakipe y‘abagore yabaye aya mbere iwayo ‘African Women Club Championship’ mu gihugu cya Nigeria, yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu, Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni umugoroba wo kwibuka wabereye mu mujyi mukuru wa Nigeria, Abuja, ukaba wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Christophe Bazivamo.
Uyu mugoroba wo kwibuka kandi, witabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria, abahagarariye amadini n’amatorero, Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.
Ikipe ya APR ndetse na Police WVC, barakomeza imikino yabo kuri uyu wa kabiri bakina imikino ya 1/8, aho ikipe ya APR igomba gukina na VC La Loi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), naho Police VC yo ikine na Kenya Prisons yo mu gihugu cya Kenya.






Ohereza igitekerezo
|
Iyi equipe ntabwo Ariyo muri RDC Niya congo Brazzaville